Indege y’igihugu cy’uburusiya yo mu bwoko bwa kajugujugu ya Mi-8 yarasiwe mu gihugu cya Syiria mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kanama 2016 abayirimo batanu bahasiga ubuzima. Iyi ndege yarasiwe mu ntara ya Idlib ubwo yagarukaga ku birindiro by’ingabo z’abarusiya muri iki gihugu ivuye gutanga ibintu ku baturage baherereye Aleppo.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yemeje iby’aya makuru inavuga ko abaguye muri iyi ndege ari abaofisiye babiri n’abandi bakoraga ibikorwa bitandukanye ku birindiro by’izi ngabo biherereye ahitwa Hemeimeem.
Umuvugizi wa perezida w’Uburusiya Dmitry Pesov yatangarije abanyamakuru ko hataramenyekana bidasubirwaho icyaba cyateje ihanuka ry’iyi ndege nkuko Foxnews ibitangaza.
Yagize ati, “Tugendeye ku byo dufite n’amakuru yatanzwe na minisiteri y’ingabo nuko abari muri iyo ndege bose bahasize u buzima, gusa icyabiteye n’ubu ntikiramenyekana”.
Uyu munsi kandi abarwanya leta ya Syria bari basohoye amashusho agaragaza ibisigazwa by’indege y’abarusiya iri gushya, bikaba byari byafashwe mbere y’igihe gito ko iyo ndege ihanurwa, Icyo bamwe bafashe nk’amarenga yuko baba ari bo barashe iyo ndege y’Uburusiya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iraswa ry’iyi ndege niryo riteje urupfu rw’abantu benshi ku Burusiya kuva bwakohereza ingabo zo gufasha perezida Bashar Assad muri Nzeri umwaka ushize.
Indege z’Uburusiya zikomeje kwibasirwa n’ibitero bitandukanye. Mu kwezi gushize abarusiya babiri barapfuye nyuma yuko indege barimo yo mu bwoko bwa Mi-25 yari imaze kuraswa.
Mu Gushyingo k’umwaka ushize indi ndege y’Uburusiya yarasiwe mu gihugu cya Turukiya hafi y’umupaka wa Syria, abapiloti babiri bari bayirimo bararashwe nyuma yo kugera k’ubutaka bahita bapfa.
Agace ka Idlib ni kamwe mu twibasiwe n’agatsiko k’abarwanyi bashamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa al-Qaida kitwa Nusra, mu cyumweru gishize wasohoye itangazo uvuga ko uhinduye izina; ukaba ugiye no guhangana bikomeye n’ingabo z’Amerika n’iz’Uburusiya ziwugabaho ibitero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


