Minisitiri w’intebe yahaye umukoro abagize amatorero ku iterambere ry’igihugu

Mu giterane cyo gushima Imana cyabereye kuri sitade Amahoro ku gicamunsi cyo kuwa 7 Kanama 2016, Minisitiri w’intebe Dr. Anastase Murekezi waje ahagarariye perezida wa repubulika akaba n’umushyitsi mukuru yasabye abagize amatorero atandukanye kwimakaza gahunda za leta zigamije iterambere ry’abaturage. Mu ijambo minisitiri w’intebe yagejeje ku bari bitabiriye iki giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ […]

Perezida Museveni yihohoye kuri Bebe Cool nyuma yo kutitabira igitaramo cye

Perezida Museveni wa Uganda yasabye imbabazi umuhanzi Bebe Cool , ko atitabiriye igitaramo cye cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki 05 Kanama 2016 kuri Serena Hotel. Perezida Museveni yasabye imbabazi mu gihe byari byitezwe ko ari we mushyitsi mukuru mu bagombaga kwitabira icyo gitaramo akaba atabonetse kubera izindi nshingano . Uyu muhanzi usanzwe afite imikoranire […]

Musanze: Urubyiruko 117 rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Nyuma y’inama yahuje urubyiruko rwo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze ku itariki ya 4 Kanama, urubyiruko 117 rwahise rufata icyemezo cyo kuba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha muri uyu murenge (Rwandan Youth Volunteers In Crime Prevention Organisation-RYVCPO). Rukaba rwarafashe iki cyemezo nyuma y’ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya […]

Kugeregeza kwiyahura byasigiye ibikomere Oscar Pritorius

Igihanganjye mu mikino Olempike Oscar Pritorius aravugwaho ko yakomeretse ubwo yageragezaga kwiyahurira muri gereza afungiyemo ntibimuhire ahubwo bikamusigira ibikomere. Uyu musore ubarizwa muri Afurika y’Epfo ngo yagize ibikomere bikabije ku kuboko byanatumye ajyanwa kuvurirwa muri bimwe mu bitaro bikomeye byo muri icyo gihugu. Umuvugizi w’inzego za gereza, yavuze ko Pistorius yahakanye amakuru avuga ko yashakaga […]

Al-Barnawi yashyize ku karubanda amakosa yose ya Shekau uvuga ko akiyoboye Boko Haram

Ubwumvikane bucye bwiganjemo guhangana burakomeje hagati mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, aho uherutse kugirwa umuyobozi mushya wawo, al-Barnawi ayoboye itsinda ryiyemeje guhangana n’igice cya Shekau ucyemeza ko ari we muyobozi w’uyu mutwe. Al-Bernawi, wahoze ari umuvugizi wa Boko Haram, akaba ashyigikiwe na Islamic State, kuri uyu wa Gatandatu yashyize ahagaragara video ivuga ibyaha byinshi […]

Ese inzaratsi zavugwaga mu Rwanda rwo hambere zarazimiye? cyangwa zahinduye inyito?

Mu gihe cyo hambere wasanganga abantu bavuga ko umugabo runaka yahawe inzaratsi n’umugore we kugirango abe inganzwa bityo umugore abone uko ategeka mu rugo, nyamara muri iyi minsi usanga batavuga ko ari inzaratsi ahubwo bigahindura inyito bakavuga ko umugabo runaka yaba yararozwe n’umugore we. Inzaratsi zavugwaga hambere wasanganga zitangwa mu buryo bwinshi ariko muri ubwari […]

Umujyi wa Kigali watangaje uko gahunda ya siporo rusange yo kuwa 14 Kanama izaba iteye

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko gahunda ya siporo rusange ngarukakwezi (Car Free Day) izaba tariki ya 14/08/2016. Abaturage bazahurira kuri site zikurikira: Abo mu mujyi bazahurira muri Car Free Zone mu mujyi berekeze SOPETRAD bagana ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority. Abaturuka Remera bazahurira kuri Stade Amahoro bace Gishushu-MINIJUST-amasangano ya Ninzi Hill […]

Centrafrica: Umujyanama wungirije mu bya gipolisi muri Loni yasuye abapolisi b’u Rwanda

Ku itariki ya 4 Kanama, Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye Shaowen Yang, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda(RWAFPU) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrica (United Nations Stabilisation Mission in Central African Republic -MINUSCA) aho bakambitse mu murwa mukuru Bangui. Uruzinduko rwa Yang n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ayoboye, ruri […]

Yabyaye ubugira 5 atazi ko atwite

Ntibikunze kubaho ko umubyeye arinda agira amezi icyenda atazi ko atwite, mu gihe hari ibimenyetso simusiga byanze bikunze bigaragazaza umugore ko yasamye. Ibi biherutse kubaho ku mugore witwa Tawanda aho mu gihe yari akiri umwangavu yaje gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore wari inshuti ye aza gutwita ariko ntiyabimenya. Akimara kuryamana n’uwo musore ngo ntiyabyitayeho akomeza gahunda […]

Kwiheba, umujinya n’agahinda mu bacuruzi b’Abarundi nyuma yo kubuzwa gucuruza imyaka mu Rwanda

Kwiheba, umujinya, n’agahinda nibyo biri mu bacuruzi b’Abarundi nyuma y’icyemezo giherutse gutangazwa na visi perezida wa kabiri w’u Burundi kibuza kongera gucuruza ibiribwa mu Rwanda. Ubwo yasuraga Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke kuwa 30 Nyakanga, visi perezida wa kabiri, Joseph Butore, yatangaje ko ari icyemezo cya guverinoma hagamijwe kurinda umusaruro w’igihugu. Iki cyemezo ariko […]

Perezida Zuma yahuye n'uruva gusenya ubwo yagezaga ijambo ku baturage

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 06 Kanama ubwo perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yari kugeza ijambo ku bari mu kigo kibarurirwamo amajwi cya komisiyo y’amatora yari yasuye, hagize gutya haza itsinda ry’abagore bigaragambyaga mu mutuzo bamagana ifatwa ku ngufu, bamuca mu ijambo barangije bamwibutsa akahise imbere y’imbaga. Perezida Zuma akaba yagezaga ijambo ku banyagihugu […]

Intara y'Amajyaruguru irakataje mu gushishikariza abaturage gutura mu midugudu

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imiturire no kwihutisha gahunda yo gutura mu Midugudu mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Hotel Muhabura mu Karere ka Musanze haherutse guteranira inama yahuje abagize Komite Tekinike (Technical Committee) y’Imiturire ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’iz’Uturere tuyigize. Iyi nama yitabiriwe kandi n’abagize Komite Tekinike y’Imiturire ku rwego rw’Igihugu iyobowe na Lt Gen. Fred […]