RDC: Samy Badibanga niwe Perezida Kabila yagize Minisitiri w’Intebe
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 17 Ugushyingo 2016, nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yagize Samy Badibanga, Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi mike uwari usanzweho yeguranye na guverinoma yose. Ibi byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ko uyu mwanya uhawe Samy Badibanga, ndetse ko ari itegeko rigenwa na Perezida wa Repubulika, uyu mugabo […]
Ni gute wakwitwara hakiri kare, uramutse umenye ko wanduye agakoko gatera SIDA
Virusi itera SIDA izwi nka HIV imaze imyaka 33 ivumbuwe n’abashakashatsi bo mu kigo cyo mu Bufaransa[ Institut Pasteur de Paris-France] mu gihugu cy’u Bufaransa bari bayobowe na Profeseri Luc Montagnier n’itsinda ry’abashakashatsi bari bafatanyije. Mu ntangiriro iki cyorezo cyoretse imbaga itabarika ,kandi byasaga n’ibigoye kwita ku bahuye nacyo kabone nubwo n’ubu ubwandu bwa SIDA […]
Amanota yahawe DASSO yatumye bamwe bakemanga ubushakashatsi bwa RGB
Bamwe mu baturage bamenye ko urwego rwa DASSO ruri ku kigereranyo cya 86.1% mu kwizerwa n’abaturage mu mikorere batangaje uru rwego batarwemera mu mikorere, ibi byatumye bakemanga uburyo bwakoreshejwe mu bushakashatsi bwa RGB bavuga ko ababukoze baba batarababajije abagenerwa bikorwa. RGB iherutse gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwerekana uko Abanyarwanda babona imikorere y’inzego z’ubuyobozi mu kubagezaho serivise, […]
Ese induru n’akaduruvayo bihora mu bitaro bya Muhima bizarangira ryari?
Ibitaro bya Muhima ni bimwe mu bitaro bikomeye byo mu mujyi wa kigali. Ibi bitaro bivugwaho ibikorwa bitandukanye byagiye biyihesha isura itari nziza guhera mu myaka yashize, ariko byaje kugaragara ko aho kugira ngo byikosore ahubwo byarushijeho kwiyongera. [ad id=”44145″] Mu myaka ya 2014 na 2015, ibi bitaro byahombye miliyoni zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda. […]
Burundi: Abo mu bwoko bw’Abatutsi bagize amakenga yo kwiyandikisha mu gisirikare
Mu gihe igikorwa cyo kwiyandikisha kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi kigeze ku musozo, kugeza magingo aya abo mu bwoko bw’Abatutsi ngo ntabwo biyandikishije nk’uko byari bisanzwe. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Baratuza Gaspard niwe utangaza ya makuru akaba avuga hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo kwiyandikisha birangire ariko Abahutu bakaba aribo biyandikishije ku bwinshi. [ad […]
Tour du Rwanda: Umunyarwanda, Areruya Joseph niwe wegukanye Etape ya 4
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016, umunyarwanda Areruya Joseph niwe wegukanye etape ya 4 y’irushanwa “Tour du Rwanda 2016”, abakinnyi bakaba baturutse i Rusizi basoreza i Huye, bakoze ibirometero 140. Akimara kwegukana intsinzi y’uyu munsi Areruya yagize ati: “ndishimye cyane kuba ntsinze [yahagira cyane], gusa ni byiza nubwo bwose uyu munsi wari […]
Abasirikare b’urugamba bapfuye mu buryo budasobanutse (igice cya mbere)
Abasirikare umuntu yakwita ab’urugamba akenshi usanga ari abazwiho ibikorwa ku rugamba rufite intego, aha rero na none hakaba hari bamwe bazwi bagiye barusoza amahoro ariko nyuma ugasanga bishwe cyangwa bapfuye mu buryo buri wese yibaza ariko agasigara mu rujijo. Aba basirikare kandi si uko bakoze ibikorwa byiza ngo bitwe intwari z’igihugu, ahubwo ni uko hari […]
Canada yohereje Seyoboka ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Umunyarwanda Seyoboka Jean Claude ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada yari yarahungiyemo kuva mu mwaka wa 1996. [ad id=”44145″] Ikinyamakuru cya CBS cyo muri Canada cyanditse ko Seyoboka ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mujyi wa Kigali yabanje guhabwa ibyangombwa […]
Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo yaba ashaka kuyoboka Donald Trump
Nyuma y’iminsi micye Trump atorewe kuyobora Amerika, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ngo yaba ashaka kuzura umubano n’Amerika, aho avuga ko Trump azamwakira nta kabuza. Ni mu gihe kandi Amerika yari imaze igihe itavuga rumwe na Perezida Robert Mugabe washinjwe kugundira ubutegetsi bwa Zimbabwe kuva yabona ubwigenge, imicungire mibi y’umutungo w’igihugu, kutavuga rumwe n’abazungu ndetse […]
FERWAFA yatangaje ibihano kuri Ndoli Jean Claude wa AS Kigali
Umuzamu w’ikipe ya AS Kigali yamaze gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wahuje ikipe ye na Rayon Sport ku munsi wa kane wa Shampiyona (Azam premier League). Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire katangaje ko Ndoli Jean Claude w’imyaka … ahagaritswe imikino ibiri ndetse akaba agomba no gutanga n’amafaranga […]
Shampiyona irasubukurwa ku munsi wayo wa gatanu, APR FC ntizakina
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harasubukurwa imikino y’umupira w’amaguru hakinwa umunsi wa gatanu wa Shampiyona nyuma y’uko iyi mikino yari yahagaritswe kubera imikino ya gicuti ikipe y’igihugu yari yagiyemo mu gihugu cya Maroc. Iyi mikino izaba ikinwa mu gihe ikipe ya APR FC yo izaba idahari kuko ubu iri kubarizwa mu gihugu cya Congo […]
Ese Minisiteri y’Ubuzima yaba igiye gukemura burundu ikibazo cy’inzitiramibu cyabaye ingorababizi?
Ikibazo cy’indwara ya Malaria ni ikibazo cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange. Ni kenshi usanga imiryango mpuzamahanga yarahagurukiye guhangana n’iki kibazo, ariko mu maraporo ahora asohoka ntihaburamo imibare y’abahitanwa na Malaria ikiri ku rwego rwo hejuru. [ad id=”44145″] Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu, usanga bihuriye ku ngamba zo gukoresha inzitiramibu mu guhangana […]
LONI ntikozwa ibyo gushaka usimbura Jamal mu Burundi
Perezida Nkurunziza yasabye ubuyobozi bwa Loni gutangira gukora iperereza ndetse mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa uyu muryango ukazaba wamaze kubona uzasimbura Jamal washinjwe kubogama. Leta ya Nkurunziza yandikiye umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon ndetse na Antonio Guterres uzasimbura Ki-Moon gushaka intumwa igomba gusimbura uwari uhagarariye LONI mu Burundi, Uburundi butangaje ko buzirukana Jamal Benomar […]
Rwandair irashaka kugaragaza itandukaniro n’ibindi bihugu ku isi bihomba mu bwikorezi bwo mu kirere
Mu gihe u Rwanda rwakiraga indege nshya ya Boeing 737-800 NG, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Dr Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko u Rwanda rushaka kugaragaza itandukaniro mu bindi bihugu hirya no hino ku isi usanga bivuga ngo kompanyi zabo z’ubwikorezi bwo mu kirere […]
Kigali: Abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi bazira guhimba ibyangombwa bitari ibyabo
Abantu 10 barimo n’umugore bafashwe n’iperereza nyuma y’uko bigaragaye ko biyitirira imitungo isa n’itagifite beneyo, aba bantu bakihimbira ibyangombwa bigaragaza ko iyo mitungo ari iyabo kugirango babigurishe. [ad id=”44145″] Aba bakekwa bakaba bibanda ku kugurisha imitungo irimo ubutaka , ibibanza cyangwa amazu akodeshwa bigaragara ko benebyo bamaze igihe badakoresha cyangwa badahora hafi. Umuvugizi mukuru wa […]