Miliyari 8 zigiye gukoreshwa mu kwishyura agahimbazamusyi k’abarimu
Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 igiye gukoresha amafaranga agera kuri miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwishyura agahimbazamusyi abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Aya mafaranga akaba ari ayongewe ku ngengo y’imari yari isanzwe ikoreshwa mu bijyanye n’uburezi. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi kuri uyu […]
Perezida Kagame yahwituye abayobozi b’inzego z’ibanze bihunza inshingano
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko aribo ubwabo bagomba kuzuza inshingano z’ubuyobozi mu rwego rwo gukosora amakosa amwe n’amwe umuntu yakwita ko ari mato ariko ashobora kubyara ingaruka nini. Ni mu nama mpuzabikorwa, Perezida Kagame yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera […]
Sudani y’epfo: Abafata ku ngufu bazarasirwa mu ruhame
Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yaciye iteka ko umusirikare wese uzajya afata abagore n’abana ku ngufu azajya arasirwa ku ka rubanda. Ibi yabisabye Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru. Mu ijambo ryanyuraga kuri radio na televiziyo bya leta, Kiir agira ati “ niba umusirikare afashe umugore cyangwa umwana ku ngufu, igihano nta kindi, usibye kumanikwa ku […]
Icyerekezo 2050, kimwe mu bizagarukwaho n’umwiherero wa 14
Umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu uteganyijwe gutangira Tariki ya 24 Gashyantare kugeza kuya 2 Werurwe 2017, uzagaruka kuri ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinema y’imyaka 7, ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020 kuko kiri kugana ku mpera ndetse hanaganirwe ku Cyerekezo 2050 Leta igomba gutagiza. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 Gashyantare, na Minisitiri ushinzwe imirimo […]
Huddah Monroe wirataga ubusambanyi biracyekwa ko yaba atwite
Huddah Monroe ni umunyakenyakazi uzwi cyane mu banyamideli bo muri iki gihugu, uyu mukobwa akaba yaragiye avugwa cyane mu bitangazamakuru nyuma y’amagambo yagiye atangaza ashishikariza abandi bakobwa iby’abatagira ingano basesnguyemo ubusambanyi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Biturutse ku ifoto uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, inda ye igaragara uko itari isanzwe nk’uwaba atwite, nibyo ibinyamakuru bitandukany […]
Kagame yibukije abashoramari ko bagomba kubanza guhaza abaturarwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abashoramari ko batagomba kwihutira kohereza ibicuruzwa hanze mu gihe bo ubwabo batarabasha kwihaza, ahubwo abakangurira gukora cyane kandi ibintu byiza bifite agaciro kadahanitse cyane ku buryo bigomba kubanza gupigana mu masoko y’imbere mu gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yatanze kuri […]
Ruhango: Ikibazo cy'abarwayi b'amavunja mu mirenge imwe n’imwe giteye impungenge
Bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda baranenga akarere ka Ruhango ku kibazo cy’umwanda kikigaragara mu mirenge imwe n’imwe yo muri aka karere kirimo kuba hari abakirwaye amavunja, kutoga ku mubiri ndetse n’umwanda wo mu myenda. Aha aba badepite bagaruka ku murenge wa Mwendo wo muri aka karere, bavuga ko basuye inshuro zirenze […]
Amatariki mabi y’urugamba rw’amaraso rwa Marchal Mobutu wayoboye imyaka 32
Perezida Mobutu nk’umusirikare w’urugamba wafashe ubutegetsi ku gatuza akayobora Zayire ku kandi, akabuvaho abandi bakamurushije, mu myaka yamaze ku buyobozi igera kuri 32 yararwanye urw’amasasu n’urwa politiki ari nako amaraso y’abana b’igihugu ameneka. Amwe mu matariki atazibagirana mu mateka ya Congo ajyana n’ amateka y’ubuzima bwa Mobutu n’iby’urugamba rwe. Kuva mu mwaka w’1957 Mobutu yari […]
Uganda: Perezida Museveni yaciye iteka ryo kujya barasa umuntu wafashe ku ngufu
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017, Perezida Museveni wa Uganda yatunguye abantu ubwo yashyiragaho igisa n’itegeko ryo kujya abarasa umusirikare cyangwa undi muntu wese uzajya atabwa muri yombi yafashe ku ngufu umugore cyangwa umukobwa muri kiriya gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangaje ubwo Uganda yizihizaga ku nshuro ya 36 umunsi mukuru w’ingabo wiswe […]
Kirehe: Abatishoboye baratabariza imodoka baguze mu ngoboka, ikaribwa n'umurenge
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama baratabariza imodoka yabo yaburiwe irengero yaraguzwe mu mafaranga y’ingoboka bahabwaga ariko kuva bayigura bakaba batakiyica iryera yewe ko nta n’umusaruro wayo bigeze babona na rimwe. Aba baturage bavuga ko guhera mu mwaka wa 1999, abayobozi babo bo muri VUP baje bakabasaba gutanga umusanzu wo […]
Kicukiro: Inzego z’umutekano n’Abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro
Inzego z’umutekano n’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, kuzikumira no kuzizimya igihe zibaye. Hahuguwe abagera kuri 82 barimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, Inkeragutabara, Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kubungabunga umutekano. Bahuguriwe mu murenge wa Kanombe […]