Mkapa yitabaje abanyepolitiki bo mu karere u Burundi buherereyemo ku bibazo biriyo
Uwahoze ari Perezida wa leta ya Tanzania Benjamin Mkapa yatangaje ko ashaka inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo kugira ngo bamufashe gufatira umwanzuro ibibazo bimwe na bimwe byo mu gihugu cy’u Burundi bisa n’ibyananiranye nk’umwunzi w’impande 2 zitavuga rumwe zirimo urushyigikiye Perezida Nkurunziza ndetse n’abatamushyigikiye. Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi igera kuri […]
Visi Perezida w’u Buhinde yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3
Visi Perezida w’igihgu cy’u Buuhinde Shri M Hamid Ansari n’umufasha we Smt. Salma Ansari bakiriwe na Perezida wa Senat y’u Rwanda Hon Bernard Makuza ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda. Aba bayobozi b’u Buhinde baje mu Rwanda muri gahunda yo kunoza umubano n’u Rwanda, […]
Perezida Museveni yasabwe kujya atanga icyacumi mu rusengero
Idini yo mu gihugu cya Uganda riherutse gusaba Perezida Museveni ko agomba kujya atanga amafaranga angana na 10% by’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wose akayazana mu rusengero mu rwego rwo kwerekana uruhare rwe mu gukora umurimo w’Imana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Perezida Museveni yabisabwe n’umwe mu bapasiteri bo muri kiriya gihugu mu cyumweru dusoza, Robert Kayanja wo […]
Diane, umukobwa ushaka umukunzi
Ndashaka umukunzi umusore uzi urukundo icyo aricyo ufite akazi waragije kaminuz afite masters byaba akarusho; muremure nka m2 cg 1.90 ndumunyeshuri murikaminuza. call me on 0780267934. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @Bwiza.com
Umugore yafashwe asambanya uruhinja rw’amezi 3
Jazmine Nichole Pacyga, umugore w’imyaka 19 y’amavuko akurikiranwe n’urukiko rwo muri Leta ya Michigana imwe mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gufatwa asambanya umwana we w’umuhungu wari ufite amezi 3. Uyu mugore yafashwe arimo konka igitsina cy’urwo ruhinja rwe, bifatwa nk’ubusambanyi bukorewe mu kanwa. Yafashwe n’ubundi yari yarigeze kwamburwa uburenganzira ubwo yafungirwaga […]
Abatoza 3 bahatanira gutoza ikipe y'igihugu Amavubi batumiwe mu kizamini gisoza
Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze gutangaza abakandida 3 babashije gutsinda ikizamini cyo guhatanira umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, aba bakandida bakaba bategerejwe i Kigali mu minsi iri imbere mu kizamini gisoza (Interview). [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bakandida 3 ni bo babashije kwitwara neza mu ipiganwa ryakurewe kuri interineti (Skype) mu cyumweru gishize, mu batoza […]
U Burundi bwongeye kwibasira u Rwanda burushinja ubujura
Nyuma yaho habereye ubujura mu kigo COOPEC mu Ntara ya Gitega, ahibwe amafaranga asaga miliyoni 66 z’amafaranga y’Amarundi, kuri ubu igipolisi cy’u Burundi kirashinja u Rwanda kuba inyuma y’ubwo bujura. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye yatangaje ibi nyuma yaho bafatiye abantu babiri bashinjwa kuba inyuma y’ubwo bujura, umwe yafatanwe miliyoni 4 undi afatanwa […]
Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byiyemeje guhangana n’ikibazo cy'inyeshyamba
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, abasirikare bakomeye bo mu bihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigari, bateraniye mu gihugu cya Uganda aho banashyizeho urugaga rw’abasirikare bashinzwe gukurikirana no guhangana n’ikibazo cy’inyeshyamba ziri mu mashyamba ya Kongo. Iri huriro rigizwe n’abasirikare bakuru bo mu gihugu cya Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, […]
Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare basabwe gukomeza gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha
Abatwara abagenzi ku magare bakorera mu karere ka Bugesera barasabwa gushyiraho amatsinda atandukanye agamije gukumira no kurwanya ibyaha nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga serivisi nziza. Ubu butumwa babuhawe tariki ya 16 Gashyantare, mu nama abagera kuri 250 bibumbiye mu makoperative abiri ariyo ONTRAVENYA na NCA bari bateraniyemo mu nzu y’urubyiruko ya […]
Abayobozi n’abanyamakuru bateza urujijo abaturage ku nyito zihabwa abakurwa mu kazi
Ntibavuga ko Gitifu yeguye, bavuga ko yasezeye, yahagaritswe cyangwa yirukanwe, uwegura ni uwatoye n’abaturage. Abaturage bashinja abayobozi n’abanyamakuru kubaheza mu rujijo ku birebana n’uburyo abanyamabanga nshingwabikorwa bava mu kazi. Kudakoresha inyito ziteganywa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, bigaragara nko koroshya ikibazo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo habaga inkubiri y’ivanwa mu kazi ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge, utugari […]
U Rwanda na Uganda, biracyashyirwa mu majwi cyane mu kibazo cya M23 no kugishakira umuti
Imyaka yari imaze kwihirika ari 3 intambara za M23 zihagaze, muri iyi minsi imirwano ikaba yongeye kuburwa ku butaka bwa Congo. Ibitekerezo by’abanyapolitiki, bagaruka ku Rwanda na Uganda, ko ibi bihugu uko ari bibiri birebwa n’iki kibazo cya M23 hamwe na Leta ya Kabila ndetse bikazanaza mu kugishakira umuti. Mu kiganiro kirambuye radiyo 10 yagiranye […]
Kagame: Umukuru w’igihugu wifuzwa n'Abanyafurika batari bacye ngo ababere perezida
Ibigwi n’imyato bya perezida Kagame nk’umwubatsi w’igihugu bimaze kurenga imbibi za Afurika byambuka bigana n’ibwotamasimbi, aho uburyo yongeye kubaka u Rwanda bituma aratwa amashimwe n’abandi banyafurika ndetse rimwe na rimwe bifuza nta gushidikanya kugira umuyobozi ureba kure kandi ukunda abaturage be nkawe nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wa RFI, Jean Baptiste Placca mu kiganiro yagiranye na mugenzi […]
Abasukuti bahagurukiye umuco wo kuzigama
Abasukuti bo mu Rwanda no ku isi yose ubu bari mu cyumweru cyahariwe ubusukuti, bibuka uwashinze uwo muryango, Baden Powell. Muri uyu mwaka, abasukuti barazirikana kwiteganyiriza ahazaza. Abo mu mujyi wa Kigali bafashe iya mbere mu biganiro n’Ikigega Iterambere Fund. Icyumweru cya gisukuti kiba buri mwaka muri Gashyantare, kuko Robert Stephenson Smith Baden-Powell washinze uwo […]
Uganda: Umuhanzi arashinja Dr Jose Chameleone kumutangaho igitambo muri Illuminati
Umuhanzi wo muri Uganda uzwi ku mazina ya Qute Kaye arashinja abahanzi barimo na Dr Jose Cameleone kumugambanira bakamutangaho igitambo muri Illuminati atabizi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangaje muri iki cyumweru gisoza, ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko yakiriye agakiza ndetse ko ubuzima bwe agiye kubwegurira nyagasani akaba ari we ubuyobora, aho nyuma yo gufashwa n’ijambo ry’Imana […]
RDC: Inyeshyamba ziraye mu baturage zicamo 27 batanu barakomereka abandi barashimutwa
Abantu 27 bishwe abandi 5 barakomereka naho abagera kuri batandatu barashimutwa mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu ushize, itariki 17 Gashyantare ahitwa Mutanda muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bivugwa ko ibi byakozwe n’inyeshyamba za Mai-Mai Mazembe zifatanyije n’umutwe wa NDC uyoborwa n’uwitwa Guidon. Aya makuru yatangajwe n’umwe mu bayobozi […]
Bujumbura: Umugore yishwe aboheye inyuma
Lydia NIBOGORA, umugore wakoraga mu kigo REGIDESO gicuruza amazi, yishwe n’abantu batazwi, umurambo we watowe amaboko aboheye inyuma. Umurambo we watowe aho bita mu Kizingwe muri zone ya Kanyosha, mu mujyi i Bujumbura ariko abamwishe bakaba bataramenyekana. Uyu mugore yari asanzwe atuye muri karitiye ya Jabe muri zone Bwiza. Abamuheruka bwa nyuma batangaza ko bamuheruka […]
Kirehe: Abarobyi bafashe umusore winjizaga urumogi mu gihugu
Ku itariki ya 17 Gashyantare, abarobyi bakorera akazi kabo mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo witwa Ntibaziganya Emmanuel w’imyaka 28, ubwo yinjizaga mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu murenge wa Mpanga, akarere ka Kirehe. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye uko aba […]