Bugesera: Ikiyobyabwenge cyiswe “36 oiseaux”kitaranduwe cyagarika ingogo

Mu kiganiro Polisi yagiranye n’urubyiruko rw’abasukuti mu karere ka Nyarugenge ku bibi by’ibiyobyabwenge, abasukuti bahishuriye Polisi ikindi kiyobyabwenge cyiswe 36 oiseaux (inyoni 36). Iki kiganiro cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abasukuti mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge, kibera mu murenge wa Nyamirambo. Uwari uhagarariye Polisi, Supertendant Irere Rene, wo […]

Ese koko urukundo nta ho ruhurira n’amafaranga?

Abantu benshi bakunze kwibaza itandukaniro hagati y’urukundo nyarwo n’amafaranga ariko iyo ushishoje neza usanga itandukaniro ya byo ari rito kurusha icyo bihuriyeho. Aha nta wakwirengagiza uruhare umutima w’umuntu ubwawo ugira mu gutuma abantu bakundana ariko n’amafaranga agira uruhare runini mu huguza abantu ndetse bakaba inshuti magara. Gusa ikibazo kivukamo ni kimwe, imikoreshereze y’ayo mafaranga mu […]

Perezida wa FIFA yunamiye inzirakarengane za Jenoside anabonana na Perezida Kagame

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Bwana Gianni Infantino, yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Mbere yo gusoza uruzinduko kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, nibwo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherere ku Gisozi yunamira inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside. Urwibutso rwa Jenoside […]

Ese koko imiti iboneza urubyaro yaba igira ingaruka ku bagore?

Hirya no hino ku isi by’umwihariko mu Rwanda hariho gahunda zimaze imyaka itari micye zo kuringaniza urubyaro mu rwego rwo kubyara abo umuntu abashije kurera. Nyamara kugeza ubu, haracyari bamwe mu baturage bafite imyumvire n’imyumvire ko ibi bishobora kubagiraho ingaruka bityo bikaba byatuma hari abatitabira iyi gahunda cyangwa bikabatera kuyikoresha nabi uko bidakwiye. Bamwe mu […]

Col Gaspard Baratuza yagize icyo avuga ku nzara yavugwaga mu gisirikare cy’u Burundi

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza ubwo yagira icyo avuga ku nzara byavugwaga ko ivuza ubuhuha mu gisirikare abereye umuvugizi, yahise abihakana yivuye inyuma. Byatangazwaga ko abasirikare bamara kabiri batabona ibyo kurya n’igihe babihawe bagahabwa bike ndetse ko bizabaviramo guhagarika akazi kabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ahakana aya makuru, Col Baratuza avuga ko atumva ukuntu bimenywa […]

Uwo Perezida Trump yari yagize umunyamabanga w’igisirikare kirwanira mu mazi yeguye

Philip Bilden yeguye ataratangira imirimo aherutse gushyirwaho na Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika. Yanze akazi ku bw’impamvu ze bwite ndetse ko yasanze atagakora bitewe n’amategeko agenga umuntu ku giti cye ndetse n’ay’igihugu. Bwana Bilden yari yashyizweho na Trump, amugira umunyamabanga w’ishami rya gisirikare rirwanira mu mazi “Navy”. Avuga ko yasanze bishobora […]

Mu masaha macye, umwe muri 3 bahatanira gutoza Amavubi aramenyekana

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gushyantare 2017, nibwo hateganyijwe ipiganwa rya nyuma ku bakandida 3 bahatanira gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’ibizamini by’ijonjora ryakozwe mu minsi yashize ryari ryitabiriwe n’abanyamahanga basaga 50. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru FERWAFA, aba banyamahanga 3 barimo Antoine Hey wo mu gihugu […]

Papa Francis ariyama inkorashyano z’ibirumirahabiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ntiyemeranya n’abitwikira umurimo w’imana bagakora amarorerwa. Ntiyumva abiyita ko bakorera ijuru nyamara ubuzima bwabo ntaho butaniye n’ubw’ab’isi. « Barutwa n’abahakanyi » Ibi Papa Francis yabivugiye mu gitambo cya misa cyo kuwa kane tariki 23, i Santa Martha. Yanenze bamwe mu bakirisitu gatolika bitwara nk’ibirumirahabiri, b’indyarya. Ati « barutwa n’abataramenye […]

Urutonde rw’ibibuga by’indege mpuzamahanga 10 bibi muri Afurika

Nyuma gato y’uko hagaragaye urutonde rw’ibibuga by’indege byiza ku mugabane w’Afurika ndetse ikibuga cy’indege cya Kanombe kikaza ku mwanya wa 2, hari n’urundi rutonde rw’ibibuga by’indege mpuzamahanga bibi muri Afurika, haba mu miterere no mu buryo byubatse. Muri ibi bibuga by’indege harimo ibishaje byubatswe kera bikaba byaratinze kuvugururwa bityo bikagaragara nabi ndetse no kuba ari […]

Hanenzwe ibihugu bikomeje gukingira ikibaba M23

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amahoro, demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu (CEPADHO), wagarutse cyane ku mutekano wa Congo ukomeje kunyegwanyezwa n’imitwe y’inyeshyamba idashira kuri ubwo butaka, ukaba waragarutse cyane kuri M23 ubu ikomeje kugaba ibitero ndetse n’abakomeje kuyitiza umurindi. Ibi uyu muryango wabitangarije mu nama yahuzaga Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bihuriye mu muryango […]

Amwe mu makuru y’ingenzi ya Polisi yaranze icyumweru gishize

Kuva ku italiki ya 20 kugeza kuri 26 Gashyantare, polisi y’u Rwanda yatangaje amakuru atandukanye yiganjemo agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira, hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo. Binyuze muri aya makuru rero, hatanzwe amakuru ku bikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byibanze hirya no hino mu gihugu, ku […]

Loni ihangayikishijwe na Perezida Nkurunziza ushaka kuziyamamaza mu 2020

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yagarutse kuri manda ya 4 ya perezida Nkurunziza ngo ishobora kuzabyara ibyago bikomeye ku gihugu cy’u Burundi muri 2020. Mu cyegeranyo cya Loni, Antonio Guterres yatangaje ko bafite impungenge bitewe n’amagambo Nkurunziza aherutse gutangaza agaragaza ko afite gahunda yo gushaka kwiziyamamaza muri 2020, habanjwe guhindura itegeko Nshinga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]