Zimwe mu mpamvu zituma abagore baramba cyane kurusha abagabo

Ubushakashatsi bwerekana ko byibuze ku myaka umugabo n’umugore basaziraho hagomba kugaragaramo ikinyuranyo cy’imyaka itari munsi y’itanu ariko umugabo akaba ari we usaza mbere y’umugore. Ibi nyamara bigaragazwa mu gihe umugore ari we wakabaye asaza mbere kubera imirimo runaka yakoze hakaniyongeraho imvune ahura na zo mu gihe cyo kubyara. Hatitawe ku mvune buri wese ahura na […]

Ibihugu 12 birimo n’u Rwanda byafashe imyanzuro 12 yo kurwanya iterabwoba

Inzobere mu bijyanye no kurinda umutekano ziturutse mu bihugu 12 bigize akarere k’ibiyaga bigari zateraniye mu nama y’iminsi 2 guhera mu ntangiriro z’iyi wikende mu mujyi wa Entebbe muri Uganda mu rwego rwo kurebera hamwe ibisubizo bijyanye no kurwanya iterabwoba. Izi nzobere zitandukanye zaturutse mu bihugu bya Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Zambiya, Repuburika ya Centrafrica, Kenya, […]

Perezida Trump agiye gusinya irindi tegeko rirebana n’abimukira

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Perezida Trump asinya irindi tegeko rishya rirebana n’abimukira muri kiriya gihugu nyuma y’imyanzuro yari yabafatiye yateje impagarara n’impaka mu gihugu bikageza ubwo urukiko rurihagarika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko iri tegeko rishya rizasinywa hagamije kuvugurura iryari […]

Cristiano Ronaldo yifuzaga gutera ikirenge mu cya Thierry Henry

Rio Ferdinand wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Manchester United, avuga ko ubwo Cristiano yageraga muri iyi kipe, kenshi yakundaga kwibaza kuri Thierry Henry. Ronaldo yinjiye muri Man Utd afite imyaka 18 mu mwaka wa 2003, iki gihe Henry yari umwami mu ikipe ya Arsenal, yarabicaga bigacika ndetse amakipe yo mu Bwongereza yarayahagije. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Rio […]

CNLG yamaganye inkuru yaThe Globe and Mail ku mbunda yahanuye indege ya Habyarimana

Umunyamabanga Mukuru wa komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yamaganye inkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru The Globe and Mail yavugaga ko imbunda yakoreshejwe mu guhanura indege ya habyarimana yafatiwe muri Congo, avuga ko ko abanditsi iyi nkuru bari bagamije kugoreka amateka. Mu ibaruwa Dr Bizimana Jean Damascene yandikiye Umwanditsi Mukuru w’iki kinyamakuru, […]

Amafoto y’umuhanzi Justin Bieber yambaye ubusa buriburi yateje impaka

Umuhanzi Justin Bieber wo mu njyana ya Pop akomeje kugaragariza abakunzi be udushya dutandukanye ariko muri iyi minsi byo akaba ari gukora ibisa n’agahoma munwa.   Mu minsi ishize nibwo uyu muhanze yashyize amafoto ye yo mu bihe bitandukanye ahagaragara yambaye ubusa buri buri ari mu mazi ku buryo byagaragaraga ko ari mu bihe byiza […]

PM Murekezi yasabye Bishop Mugisha kugera ikirenge mu cya Yesu

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yifatanyaga n’abakirisitu ba Diyosezi ya Shyira mu muhango wo kwimika Umwepisikopi wabo mushya mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yamusabye ibikorwa byiza agera ikirenge mu cya Yesu Kiristu. Muri uwo muhango wabereye mu karere ka Musanze, kuri iki cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2017, mu ijambo yavuze mu izina rya perezida […]

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Umusirikare umwe wa Uganda yarashwe arapfa undi arakomereka bidakomeye ubwo ingabo za Uganda zifatanyije n’abashinzwe kurinda pariki barasanaga n’inyeshyamba za M23 zageragezaga kwambuka ziva muri Congo zishaka kwinjira muri Kisoro zinyuze muri pariki y’Ibirunga. Umukuru wa komite y’umutekano y’Akarere ka Kisoro, Shafique Ssekandi, yavuze ko umusirikare wishwe ari Lence Corporal David Ojuna naho uwakomeretse akaba […]

Jordania: Abantu 15 bahanishijwe igihano cyo kumanikwa

Leta ya Yorodaniya yingeye kubyutsa igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka isaga 8 yaragikuyeho. Ku munsi w’ejo tariki ya 4 Werurwe 2017, abagororwa 10 bishwe bamanitswe ku itegeko rya leta. Abagororwa 10 muri aba 15 banyonzwe bakaba bari bamaze igihe bafunze kuko bari bakurikirnyweho ibyaha by’iterabwoba no kugira uruhare mu bitero byagabwe ku mujyi wa Baghdad muri […]

Yategeye kumara icupa ryuzuye Tequilla rimutwara ubuzima

Umusore w’imyaka 23 wo muri Repubulika Dominikani ho muri Amerika y’Epfo yahitanywe n’inzoga yo mu bwoko bwa Tequilla nyuma yo gutegera kumara icupa ryayo bakamuha Amayero 520. Uyu witwa Kelvin Rafael Mejà­a ngo yegereye mu minsi ishize itsinda ry’abantu bari mu kabyiniro ategera kugotomera icupa ryuzuye Tequilla adakuye ku munwa akarimara nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru by’iwabo. […]

Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru yirukanwe muri Maleziya igitaraganya

Guverinoma ya Maleziya yatangaje ko yahaye uhagarariye Koreya ya Ruguru muri kiriya gihugu amasaha atarenze 48 yo kuba yamaze kuva muri kiriya gihugu. Ibi bibaye nyuma y’uko umuvandimwe wa Perezida Kim Jong wa Koreya ya Ruguru arasiwe ku kibuga cy’indege muri Maleziya mu minsi ishize, Ambasaderi wa Koreya Kang Chol persona non grata ngo akaba […]

Haracyagaragara abayobozi bamwe batarasobanukirwa itegeko ryo gutanga amakuru

Abanyamakuru baratangaza ko bakomeje guhura n’imbogamizi zo kwimwa amakuru na bamwe mu bayobozi nubwo hariho itegeko ribaha uburenganzira bwo kubona amakuru, ndetse Urwego rw’umuvunyi rukaba rutangaza ko rumaze kwakira ibirego 20 bijyanye n’abantu banga gutanga amakuru . Ibirego 18 muri byo ni iby’abanyamakuru naho 2 n’abanyamategeko.Abanyamakuru bavuga ko hari igihe bakenera amakuru mu bigo bitanga […]

Komanda wa traffic police yahagaritswe azira gufunga umuvugizi wa NRM muri diaspora

Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Gatatu ushize cyahagaritse uwari ukuriye ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Kiira witwa Stephen Sande kimuziza ko yahagaritse akanafunga umuvugizi w’ishyaka NRM muri diaspora. Irindi shami rya polisi rizwi nka PSU (Police Standards Unit) mu cyumweru gishize nibwo ryatangije iperereza ku ifatwa n’ifungwa ry’uhagarariye NRM muri […]

Polisi y'u Rwanda n'iya Tanzania ziyemeje kurwanya abantu binjira mu bihugu byombi ku buryo butemewe

Ku itariki ya 4 Werurwe, abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya bahuriye mu nama yabereye kuri gasutamo ihuriweho n’ibihugu byombi (One Border Post), baganira ku bintu bitandukanye byatuma ibihugu byombi bikomeza kugira umutekano usesuye. Iyi nama yayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya IGP […]