Minisitiri Busingye yasabye inama nkuru ya Polisi kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye kuri iki cyumweru tariki 26 Werurwe Kwezi yabwiye abagize inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’iterambere rigezweho kugira ngo rukomeze ndetse rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo dore ko runashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. […]

Perezida Kagame asanga u Rwanda rusangiye amateka na Isiraheli

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ijambo ku nama ngarukamwaka y’umuryango AIPAC uharanira guteza imbere umubano hagati ya Isiraheri na Amerika, aho muri iyi nama yanagarutse ku bucuti leta y’u Rwanda ifitanye na Isirahel. Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Perezida Kagame yashimangiye umubano n’ubucuti biri […]

Burundi: Abantu 8 barimo n’umupolisi bishwe mu cyumweru kimwe

Icyegeranyo cyashyizwe hanze n’Ishyirahamwe SOS Torture Burundi, cyo mu cyumweru kimwe kuva ku wa 18 kugera ku wa 25 Werurwe, kigaragaza ko abantu 8 bishwe mu bice bitandukanye by’u Burundi muri abo harimo n’umupolisi umwe. Umurambo w’uwo mupolisi watowe hafi ya kiliziya yitiriwe mutagatifu Yozefu mu Ngagara, iyicwa ry’uyu mupolisi rikaba rije rikurikira umubare munini […]

Mugabo, dore amabanga 9 ugomba kumenya ku mugore wawe yagufasha kumunezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu buzima burya iyo uzi umuntu unamenya uburyo umutwaramo, ni nayo mpamvu umugabo aba agomba kumenya twinshi ku mubiri w’umugore we kugirango anamunezeze mu gihe cy’akabariro, amwe mu mabanga umugabo yakagombye kumenya ku mugore we. 1.Mugabo, menya ko iyo umugore anyuzwe n’imibonano mpuzabitsina, umubiri we urekura imisemburo ikamwuzuramo, ituma yiyumvamo kandi akagirira icyizere uwamukoreye iyo […]

Amatora y’umuyobozi mushya wa FERWAFA yegeranyijwe n'ay'umukuru w'igihugu

Mu gihe byari biteganyijwe ko amatora y’umuyobozi mushya wa federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru azaba mu kwezi kwa mbere 2018, inama y’inteko rusange ya FERWAFA yabereye mu karere ka Rubvu kuri uyu wa 6 tariki ya 25 Werurwe yemeje ko aya matora agomba kuba mu mpeshyi iri imbere. Aya matora yashyizwe muri Nzeri 2017 mu gihe […]

Amagambo Gen Laurent Nkunda yavugaga yatangaga icyizere cyo gufata Congo mu minsi 3

Gen Laurent Nkunda ni umusirikare w’urugamba wagerageje guhangana na Leya ya Congo ayoboye ingabo za CNDP ariko birangira uyu musirikare urugamba rumunaniye. Imbwirwaruhame ze zari zikakaye, akavuga ijambo byumvikana ko afite imbaraga zidasanzwe yanafata Congo mu minsi mike. Mu kiganiro Imvonimvano kuri radiyo BBC, ku wa 21 Kanama 2004, Gen Nkunda yareruye avugira kuri mikoro […]

Kamwokya: Aho umuhanzi Bobi Wine afatwa nk’akamana, inzoga, indaya n’itabi birahendutse

Kamwokya, ni umwe mu mijyi yo mu gihugu cya Uganda. Uyu mujyi ukaba ufite umwihariko wawo wo kuba ari wo urangwamo ibiyobyabwenge by’amoko yose, ubujura, ubusambanyi n’ibindi bihabanye n’umuco usanzwe w’abenegihugu muri rusange kuko ho bifitiye uwabo. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko umuntu ukomoka muri uriya mujyi biba bigoye kuba hari uwamugirira icyizere ku […]

Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 25 Werurwe, abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo n’iterambere ry’imiryango yabo. Ubu butumwa bwahawe abo mu kagari ka Rwampara n’imidugudu ituranye nako bagera ku bihumbi 3 nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, aho by’umwihariko […]

RDC: Abapolisi 42 bishwe baciwe imitwe

Umutwe w’inyeshyamba zirwanira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zataye mu gatego abapolisi ba Leta zica 42 zibaciye imitwe. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, ko aba bapolisi bategewe mu gace ka Kananga. Francois Kalamba, umuvugizi w’inteko nshingametegeko muri Kasai akaba avuga ko uwo mutwe wakoze ubwo bwicanyi witwa Kamuina […]

Aho gutaha, impunzi z’Abarundi zirushaho kwiyongera

Ibi ni ibyatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), aho ritangaza ko impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 400 zibarirwa mu bihugu by’ibituranyi (Rwanda, Tanzania na Congo) ndetse ko uyu mwaka wa 2017 ushobora kurangira zarageze ku bihumbi 500. Uyu muryango utangaza kandi ko aho kugirango impunzi z’u Burundi zitahe ziva mu bihugu zahungiyemo ko zirushaho […]

Abapolisi 600 batanze amaraso-AMAFOTO

Abapolisi bagera kuri 600 batanze amaraso ubwo Polisi y’u Rwanda yinjiraga muri gahunda y’igihugu yo gufatanya n’ikigo cy’igihugu gifite munshingano zacyogukusanya, kubika no gutanga amaraso kubayakeneye. Ubuyobozi bwa Polisi burangajwe imbere na Inspector General of Police Emmanuel K.Gasana, abamwungirije bombi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, ba […]