Icyegeranyo cyashyizwe hanze n’Ishyirahamwe SOS Torture Burundi, cyo mu cyumweru kimwe kuva ku wa 18 kugera ku wa 25 Werurwe, kigaragaza ko abantu 8 bishwe mu bice bitandukanye by’u Burundi muri abo harimo n’umupolisi umwe.
Umurambo w’uwo mupolisi watowe hafi ya kiliziya yitiriwe mutagatifu Yozefu mu Ngagara, iyicwa ry’uyu mupolisi rikaba rije rikurikira umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bagiye bicwa benshi muri bo bakaba ari abo mu bwoko bw’abatutsi, nk’uko SOS ukomeza ubitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abandi bantu bagera kuri 6 batawe muri yombi, babiri muri bo batawe muri yombi n’Imbonerakure za CNDD FDD muri komini Rugombo, intara ya Cibitoke, hakavugwa n’undi mugabo wakubiswe n’izo Mbonerakure za CNDD FDD, muri komini Gisuru, intara ya Ruyigi.
Ishyirahamwe SOS-Torture kandi ritangaza hari imfungwa 8 zo mu ishyaka MSD, ritavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza zangiwe gusohoka muri gereza kandi ziri mu bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


