Kigali: Polisi irahiga bukware 3 bakekwaho kwica abana bo mu muhanda babatwitse
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko iri gushakisha abantu 3 bakoraga akazi ko kurara izamu mu mujyi wa kigali, bakekwaho gutwika abana 3 bo mu muhanda babatwikishije esense mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mata 2017 babiri muri bo bagahira bitaba Imana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] mu itangazo yashyize ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yagize iti”Mu rukerera rwo […]
Gasabo: Hashyinguwe umwana w'umukobwa byagaragaye ko yishwe amaze gufatwa ku ngufu
Mu kagari ka Burunga, Umurenge wa Ndera mukarere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, hashyinguwe umwana w’umukobwa wiciwe i Nyakagunga mu murenge wa Rusororo nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abantu bivugwa ko na nubu bataramenyekana. Niyonsenga Marie Louise w’imyaka 16 y’amavuko , yiciwe ahegera urugabano rwa Gasabo na Rwamagana, hafi […]
Perezida Kagame ntiyifuza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia waba uw’abayobozi gusa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye umubano udasanzwe w’u Rwanda na Ethiopia ndetse asaba ko uyu mubano utarangirira mu bayobozi bakuru gusa, ahubwo ko ukwiye no kuba uw’abaturage bo ku mpande zombi bakawungukiramo ibibateza imbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Gatanu yariki ya 28 Mata 2017, mu […]
Ese Rayon Sports irabasha kwivana imbere ya Musanze FC?
Mu mpere z’iki cyumweru hategerejwe imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) hakinwa umunsi wayo wa 25. Benshi bakaba bibaza niba ikipe ya Rayon Sports izabasha kwivana imbere ya Musanze FC, ikipe ijya iyikora mu jisho. Umukino wabereye i Nyakinama ku itariki ya 17 Nyakanga 2016, ikipe ya Musanze FC […]
U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku isi mu bwisanzure mu by'ubukungu
Ikigo Heritage Foundation gikora ibijyanye na bizinesi ku isi cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu ku isi biha ubwisanzure abashoramari mu by’ubukungu, aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 3 muri Afurika ndetse n’umwanya wa 51 ku isi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uku kuzamuka ku mwanya k’u Rwanda byatewe na gahunda za leta zijyane no kuzamura ubukungu bw’igihugu zirimo […]
Kigali : Umurenge wa Muhima uracyamanika amatangazo asinywe na Gitifu weguye
Izina Ruzima John, riracyagaragara ku matangazo atangwa n’umurenge wa Muhima, nyuma y’aho afungiwe akekwaho gusaba indonke akaza gufungurwa ahita anasezera. Mu kagari ka Kabasengerezi, mu murenge wa Muhima , akarere ka Nyarugenge, haramutse umukwabo wo gufunga inzu z’abatarishyura amafaranga y’umutekano. Bashyiragaho itangazo bakanahasiga umunyerondo. Ku itangazo rimanitse ku nzu imwe iri ku muhanda w’amabuye hafi […]
Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10
Prezida John Magufuli wa Tanzaniya yirukanye mu kazi ka Leta abakozi ibihumbi 10. Barazira gukoresha dipolome z’impimbano zibagaragaza nk’abarangije amashuli yisumbuye kandi ari ibinyoma. Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko abakozi 9,932 basanzwe bakora akazi ka Leta ariko bakorera kuri dipolome z’impimbano, ibi nibyo yahereyeho ahita atanga itariki ntarengwa ya15 Gicurasi 2017, ko abo bireba bagomba kuba […]
Police week: Urubyiruko rwiyemeje gufatanya na polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha
Abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) ku rwego rw’uturere na komite nyobozi yarwo ku rwego rw’igihugu biyemeje kugira uruhare rugaragara mu itegurwa no mu bikorwa bizaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizwi nka “Police week”. Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kirangwa n’ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kugira uruhare muri gahunda […]
Amerika ikomeje kwiyegereza Ubushinwa cyane ngo bakemure ikibazo cya Korea ya Ruguru
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping ari umuntu mwiza, ndetse anamushimira inama ze mu gukemura ikibazo cya Korea ya Ruguru. Aganira na Reuters, Donald Trump yatangaje ko bifuza ko ikibazo cya Korea ya Ruguru cyakemuka biciye mu biganiro ariko ko bigoye kandi bishobora gukurura impaka nyinshi. […]
Ahantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 28 Mata 1994
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), iragaragaza urutonde rw’ahantu hatandukanye Abatutsi biciwe kuri iyi tariki ya 28 Mata 1994. Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, nubwo babanje kwirwanaho, nyuma […]
Uwafashe impinja nka 20 agakubita ku gikuta nta kuntu atazahahamuka— Hon Tito Rutaremara
Hon Tito Rutaremara arasaba abayobozi kwitegura kare bakazahanga n’ikibazo gishobora kuzavuka nyuma y’imyaka runaka, ikibazo cy’ihungabana gishobora kuzibasira abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka yabo y’izabukuru. Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka ryo ku wa 21 Mata 2017, ryabereye ahakorera sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (Primature) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Hon Tito Rutaremara […]
Kigali: Byinshi ku rupfu rw’abana bo mu muhanda bishwe batwitswe-harakekwa abanyerondo
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Mata 2017, imirambo y’abana bo mu muhanda 2 yasanzwe ku muhanda bapfuye batwitswe ndetse na mugenzi wa bo wa 3 wakomeretse ubu akaba ari kwa muganga, abatangabuhamya batandukanye barimo n’umwe mu bana barokotse baganiriye na bwiza.com batunze agatoki inzego z’umutekano wa nijoro bazwi nk’inkeragutabara. Umwe muri abo bana […]
Ntushobora gutinya ingwe yakwinjiranye, uzatera u Burundi intambara izarangirira iwe- Perezida Nkurunziza
Mu birori byabereye i Bujumbura ku kicaro cy’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi i Burundi, byo gutangiza amasengesho yo gushima Imana ibyiza yarikoreye nyuma y’imyaka 2 ishize perezida Nkurunziza yongeye gutsinda amatora, umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yatangaje ko uzashaka kumutera urugamba ruzasorezwa iwe. Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata […]
Kigali-Gakinjiro: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro- AMAFOTO
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, inzu y’ubucuruzi iherereye mu Agakinjiro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Inyubako yafashwe n’iyi nkongi y’umuriro ni iy’ahazwi nko muri APARWA inyuma yahahoze hakorera BK (Bank of Kigali), yari isanzwe ikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi ndetse […]