Ndatwite, numva nkeneye imibonano mpuzabitsina cyane kandi umugabo wanjye yagiye muri misiyo hanze- Nkore iki?
Munyihanganire ntabwo nifuje gutangaza amazina yanjye, ndagisha inama na njye kuko ubu ndi umugore, ndatwite inda y’amezi 5, umugabo wanjye ari muri misiyo kandi azagaruka habura ukwezi kumwe ngo mbyare. Inda ntwite ni iy’umwana wa mbere, umugabo wa njye yagiye mfite ukwezi kumwe, ariko nkuko bisanzwe ku bagore batwite, hari ibintu ahurwa n’ibyo yumva akunze […]
Mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones)
Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), bikazafasha abari basanzwe muri uyu mwuga n’abandi kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bifata ayo mashusho. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Bizimana Belgine, umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘ Belgine Training Center (BTC)’, avuga ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko […]
Inama y’amashuri makuru yihanangirije Kaminuza y’u Rwanda gukora amavugururwa rwihishwa
Inama y’Igihugu y’amashuri makuru mu Rwanda (HEC) yasabye Kaminuza y’u Rwanda(UR) kwirinda gushyira mu bikorwa impinduka yari yaratangaje ko zigiye gushyirwa mu bikorwa zatangajwe mu itangazamakuru mbere yo kuziyishyikiriza. Ibi biragaragara mu ibaruwa yihutirwa HEC yoherereje UR ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017, Bwiza.com ifitiye kopi. Bigaragajwe nyuma yuko ubuyobozi bwa kaminuza y’u […]
Inuma yaritse ku modoka ya polisi bituma ihindura imikorere
Polisi yo mu mujyi wa Ohio iherutse gushimira bamwe mu bakozi bay o ubwo bangaga guhungabanya inyoni yaje kwarika mu modoka bagategereza ko izararira igaturaga bakabona gukomeza akazi ka bo uko bikwiye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bapolisi bavuga ko bari basanzwe bafite imodoka 2 basimburanya mu kazi ko gucunga umutekano, ubwo bazaga bagasanga inuma yashyize ibyatsi […]
Rutsiro: Abahinzi bibazaga niba ibigori bitazahingwa bahawe igisubizo
Abahinzi bibazaga niba batazahinga ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga 2018-A, kubera ko bigeze mu cyumweru cya gatatu, batarabona imbuto kandi barateguye imirima yabo guhera mu mpera za Kanama. Abahinze ibishyimbo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rutsiro babwiye Bwiza.com ko bamaze kubiba imbuto yabo naho ngo abazahinga ibigori baracyategereje. Muri rusange bavuga ko bateguye imirima […]
Burundi: Ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu byagabweho igitero
Kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Nzeri 2017, ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu byagabweho igitero n’abantu batandatu aho abeturiye ibi biro bemeza ko hari nka saa yine za mu gitondo ubwo abantu bitwaje ibirwanisho binjiraga barasa amasasu muri ibi biro biri mu Mujyi wa Bujumbura. Amakuru aturuka aha hantu akaba avuga […]
Ku nshuro ya mbere, Serena Williams yerekanye amafoto y’umwana aherutse kwibaruka
Kuri uyu wa 13 Nzeli, ni bwo umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis, Serena Williams, yashyize hanze amafoto y’umwana w’umukobwa aheruka kwibarukira mu bitaro byo muri leta ya Florida ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Hari hashize ibyumweru 2 Serena yibarutse, kuva icyo gihe yaba we ndetse n’umukunzi we Alexis Ohanian babyaranye, bari bataragira icyo bavuga […]
ADEPR: Dove Hotel igiye kwandukurwa kuri Nahayo Sylvere yandikwe ku muvugizi w’itorero
Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko Nahayo Sylvere wari wanditsweho Dove Hotel ishingiye ku itorerpo rya ADEPR afitanye isano ya hafi na Bishop Tom Rwagasana uherutse gutabwa muri yombi kubera amakimbirane yo muri iri torero afitanye insiriri n’iyi hoteli, hari amakuru avuga ko igiye kumwandukurwaho ikandikwa ku muvugizi mushya wa ryo, Rev. Karuranga Ephraà ¯m Ibi bigiye […]
Koreya ya Ruguru yiyemeje kuroha u Buyapani no guhindura umuyonga Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Televiziyo ya leta muri Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Kane yatangaje ko iki gihugu kigiye kuroha u Buyapani mu Nyanja ndetse kikagira umuyonga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikazishyira mu icuraburindi kubera gushyigikira ibihano bishya by’Umuryango w’Abibumbye kubera igeragezwa by’igisasu cya kirimbuzi iherutse kugerageza. Komite ya Koreya ya Ruguru ishinzwe amahoro muri Aziya Pasifika […]
Niba ushaka kuryoherwa n’urukundo, dore ibintu 7 uzirinda
Igihe cyose uzatekereza kujya mu rukundo ntakabuza hari inzitizi uzahura nazo bisabe kubigendamo bucece kugirango uticuza umwanya wawe wataye Niyo mpamvu uyu munsi bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza amakosa 6 utagomba gukora mu gihe ushaka kuryoherwa n’urukundo. Aya ni amakosa 6 dukesha urubuga gukunda.com ugomba kwirinda hakiri kare mu rukundo rwawe rwa buri munsi: 1.Gufata umukunzi wawe […]
Rubavu: Abafite amasambu ku musozi wa Rubavu ntibemeranya n’akarere ku bihingwa kabasaba kuhahinga
Nyuma yaho abaturage bahoze batuye ku musozi wa Rubavu bakaza kwimurirwa Ikanembwe mu murenge wa Rubavu na Cyanzarwe bakomeje gusaba ko bahabwa amasambu yabo bakayahingamo ,bakaza kuyasubizwa ku mabwiriza ya Perezida wa Republika, Paul Kagame, ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2016 , barashimira ko nyuma yo gusubizwa ayo masambu yabo, batangiye kuyabyaza umusaruro bayahinga. Gusa […]
Kenya: Umwana w’imyaka 14 akekwaho guteza inkongi mu kigo yahitanye abanyeshuri 9
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko muri Kenya yahamijwe icyaha cyo gukongeza inkongi ku nzu abanyesuri bo mu kigo cya Moi Girls High School bararagamo abagera ku 9 bakahasiga ubuzima. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu mwana w’umukobwa yatwitse inyubako abanyeshuri bararagamo mu masaha ya nijoro abanyeshuri basinziriye, abatarahiye bakaba bafite ibyabo […]
Kubura abaguzi bigiye gutuma abakorera mu gakiriro ka Bishenyi bafunga imiryango
Abakorera mu gakiriro ka Bishenyi ko mu Karere ka Kamonyi baravuga ko benda gufunga imiryango kubera ikibazo cyo kubura abaguzi bagatanga impamvu ubuyobozi buhakana buvuga ko ikibazo bafite giterwa n’uko aka gakiriro kataramenyerwa. Iyo ugeze kuri aka gakiriro ngo nta rujya n’uruza rw’abantu uhabona nk’uko biba bimeze ku tundi dukiriro. Ibi bigafatwa nk’ikigaragaza igihombo abakorera […]
Zapad 2017: Imyitozo ikaze y’ingabo z’u Burusiya muri Belarus, ihurizo rikaze kuri Amerika n’u Burayi
Ingabo zibarirwa hagati y’ibihumbi 60 ni 100 z’u Burusiya, hamwe n’iz’igihugu cya Belarus 13000, zirahurira mu myitozo ihambaye, iri ku rwego ruhanitse bitigeze kubaho mu mateka y’u Burusiya nyuma y’irangira ry’intambara y’ubutita ‘The Cold War’. Ni imyitozo yo kuva ku wa 14 kugeza ku wa 20 Nzeri 2017, yamaze guhabwa inyito ‘code’ yihariye “ Russia’s […]
Uganda: Depite Bobi Wine yabwiye Museveni ko ashobora kuzava ku butegetsi nabi
Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, kuri ubu akaba ari umudepite uhagarariye Kyadondo y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yahamagariye perezida Museveni kuzuza ibyo yakunze kugenda asezeranya mu myaka yashize akava ku butegetsi akareka igihugu kigakomeza imbere kuko ngo natabikora ubutegetsi bwe bushobora kuzarangira nabi. Ibi byatangajwe nyuma y’umwanzuro w’abadepite bo mu […]
Nigeria: Abagabo badukanye umuco wo kwambara imyenda y’abagore nk'uko na bo bambara iyabo (Amafoto)
Muri Nigeria, abagabo badukanye umuco wo kwambara imyenda y’abagore n’abakobwa ndetse bakanagerageza kwigana imico ya bo irimo kwisiga ibirungo, imisatsi n’ibindi. Igitangazamakuru Nasty Boy giharanira ko abagabo bogira uburenganzira bwo kwambara imyenda y’abagore mu gihe babishatse cyatangaje ko abagabo nab o bagomba kujya ambara imyenda bashatse nk’uko abagore n’abakobwa na bo bambara iy’abagabo. Amakuru ikinyamakuru […]
Hagiye kwemezwa niba inyandiko z’ibyaranze ubutegetsi bwa Mitterand mu Rwanda zizahishurwa cyangwa zitazahishurwa
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Nzeri, ku isaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo hamenyekana niba inyandiko zose z’ibyaranze ubutegetsi bwa perezida Francois Mitterand ku Rwanda zizashyirwa ahagaragara cyangwa zigakomeza kugirwa ibanga. Aha nibwo Inama y’Igihugu ishinzwe itegeko nshinga mu Bufaransa izatangariza niba uwasigiwe kubika izi nyandiko witwa Dominique Bertinotti, afite uburenganzira bwo […]
Ishyaka FDU n'urwego rw'amagereza ntibemeranywa ku buzima Ingabire Victoire abayeho muri gereza
Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe na leta mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko umuyobozi waryo Victoire Ingabire Umuhoza amaze iminsi irindwi atarya, Ubuyobozi bwa za gereza bwemeza ko ahabwa ifunguro nk’iry’abafite uburwayi nk’ubwe. Umuvugizi wa FDU ku mugabane w’u Burayi, Justin Bahunga avuga ko Ingabire ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu […]
RDC: Imfungwa 3 zishwe n’inzara
Imfungwa 3 zari zifungiye muri gereza nkuru yo muri Rutshuru ‘prison centrale de Rutshuru’ muri Kivu y’Amajyaruguru zishwe n’inzara. Radiyo Okapi, itangaza ko izo mfungwa zashizemo umwuka mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko aya makuru yemejwe ku wa 12 Nzeri n’umuyobozi wa teritwari ya Rutshuru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muyobozi utagize byinshi avuga kuri uru rupfu rw’izi […]