Uganda: Bobi Wine mu badepite batawe muri yombi na polisi bazira kurwanira mu nteko
Benshi mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda barimo umuhanzi Bobi Wine, kuri uyu wa gatatu, itariki 27 Nzeri batawe muri yombi n’igipolisi kibasanze mu nteko kibajyana ahantu hataramenyekana. Usibye Bobi Wine abandi batawe muri yombi bahise bamenyekana ni Allan Ssewanyana na Odonga Otto. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kugeza na n’ubu ku nteko ishinga Amategeko ya Uganda […]
Umusirikare wa Nijeriya yamaze amajoro arara mu mva barwana na Boko Haram
Umusirikare wa Nigeria witwa Charles Sea aherutse gutangaza amakuru y’uko yari abayeho na bagenzi be mu ntambara baheruka kurwana bahanganye n’umutwe wa book Haram, uyu musirikare agaragaza uburyo yaryamaga mu mva byacya akajya mu rugamba akarinda avayo nta ngorane ahuye na zo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu musirikare yanyujije amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook aherekejwe n’amagambo […]
Dore ibyo ukwiye kwitwararikamo mbere yo kugira uwo usoma
Kubona abasomana mu mashusho biroroshye ariko kubishyira hagati yanyu mwe mwashakanye cyangwa muri mu nzira yabyo ni ikindi kibazo gikomeye. Aha twaguhitiyemo uburyo wakwitwara mu buryo bwo gusomana. 1.Ntabwo ugomba gusoma umukunzi wawe gusa ari uko mu giye guhuza igitsina . Gusomana bigomba gukorwa buri gihe nk’ikimenyetso cy’urukundo mufitanye. 2.Kugira ngo utigora mu gusomana, wikwishyiramo […]
BNR: Urwego rw'inguzanyo rwasubiye inyuma mu mabanki ugereranije n'izindi nzego z'imari
Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko kugeza ubu, ubukungu bw’igihugu buhagaze neza ndetse bukaba bushobora no kuzagenda neza kugeza mu mpera z’uyu mwaka, ariko ikongeraho ko ikibangamiwe n’ikibazo cy’inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari zitishyurwa neza. Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo iyi banki […]
U Rwanda, Congo na HCR mu biganiro ku ikurwaho rya statut y’impunzi ku Banyarwanda bahahungiye
Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika ya Congo ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, guhera kuri uyu wa kabiri, itariki 26 Nzeri kugeza kuri uyu wa gatatu, itariki 27 bahuriye I Brazaville mu rwego rwo kwiga uko hashyirwa mu bikorwa ikijyanye no gukuriraho Abanyarwanda baba muri iki gihugu statut y’ubuhunzi. Intumwa za Guverinoma y’u […]
RDC: Tugiye guhamagarira ku mugaragaro Abanyekongo kwirukana perezida Kabila — Moise Katumbi
Umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, aremeza ko perezida Kabila nadategura amatora kuwa 31 Ukuboza hazatangira guverinoma y’inzibacyuho kandi Kabila atayirimo. Kuri uyu wa kabiri, itariki 26 Nzeri, Moise Katumbi akaba yahamagariye abanyekongo kuzigabiza imihanda perezida Kabila naramuka yanze kuva ku butegetsi ngo ategure amatora uhereye ubu kugeza kuwa 31 Ukuboza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
UNESCO: Ku myaka 17, umwangavu wo muri Maurice utabona yashyizwe mu baharanira amahoro
Burya ubumuga bubi ni mu mutwe no mu mutima, kandi kuba intwari ntibigomba imyaka myinshi. Umwangavu ukomoka mu birwa bya Maurice, ufite ubumuga bwo kutabona yagizwe umwe mu bambasaderi ba UNESCO baharanira amahoro. Mu cyumweru gishize, nibwo umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku burezi n’umuco(UNESCO) yagize umwangavu wo birwa bya Maurice, Jane Constance, umwe mu […]
Kayenzi: Umukozi w’Abashinwa yapfiriye mu kizenga cya metero 6
Umusore wakoraga muri kampani “COIMIKA” y’Abashinwa, icukuru amabuye y’agaciro mu murenge wa Kayenzi , akarere ka Kamonyi, yapfiriye mu kizenga cy’amazi cya metero 6. Ni ikizenga cy’amazi gifite metero 6, kiri mu kabande k’ahitwa muri Matengu, mu mudugudu wa Buhurura, akagari ka Bugarama, mu murenge wa Kayenzi, cyacukuwe na kampani COIMIKA y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ifitanye […]
RDC : Polisi yerekanye abantu 80 bakekwaho gukora ubwicanyi mu mujyi
Polisi ikorera mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamuritse ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017, abantu bagera kuri 80 bakekwaho gukora ubwicanyi mu bice bitandukanye by’umujyi guhera mu bihe byashize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi polisi ikorera kuri sitasiyo ya Lufungula ivuga ko muri aba batawe muri yombi […]
Abadipolomate b’Abafaransa n’Abanyarwanda barateganya guhura mu ibanga i Kigali
Umubonano mu ibanga rikomeye ry’abadipolomate b’Abanyarwanda n’Abafaransa I Kigali mu ntangiriro z’ukwezi gutaha witezweho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi uri mu gahenebero kuva mu 1994. Kuri ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ntiwifashe neza na gato ndetse n’ikimenyimenyi u Bufaransa bukaba nta ambasaderi bufite mu Rwanda kuva rwakanga kwakira uwari woherejwe, ariko guhura kw’abakuru b’ibihugu […]
Uganda: Umudepite ari mu mazi abira azira kunyara imbere ya Minisiteri y’imari
Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, Ibrahim Abiriga ari mu mazi abira nyuma yo gufotorwa anyara imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Imari arimo ajya mu kazi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu gihe muri iyi minsi Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda babyukira umunsi ku wundi mu mpaka zidashira ku ivugurura ry’ingingo igenera uwiyamamariza kuyobora igihugu […]
Sudani y’Epfo: Umunyarwanda yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro
Umunyarwanda, Eugene Torero yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri Sudani y’Epfo, South Sudan Revenue Authority, kigiye gutangizwa nk’uko byemejwe n’abagize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu kuri uyu wa kabiri. Nyuma y’isuzuma ritandukanye, abagize inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho ya Sudani y’Epfo bakaba bemeje ko Torero ari we uzayobora iki kigo kizaba gishinzwe gukusanya imisoro, […]
Rujugiro aravugwaho gusohora akayabo kugirango Leta y’u Rwanda yandagazwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuherwe Rujugiro Ayabatwa aravugwaho kuba yarishyuye akayabo k’amadolari ikigo cy’Abanyamerika cyagize uruhare mu gutuma abagize inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemera gutega amatwi ibibazo afitanye na leta y’u Rwanda. Biravugwa ko Rujugiro Ayabatwa Tribert abinyujije kuri Dr David Himbara, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yishyuraga […]