Burundi: Abaherutse guca abana ibiganza babaziza ibigori bakaniwe urubakwiye
Urukiko Rukuru rw’Intara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi rwakatiye imyaka 20 ndetse n’imyaka 4 y’igifungo abantu babiri baherutse guca ibiganza abana abana babiri nyuma yo kubafatira mu murima w’ibigori kuri uyu wa gatatu ushize muri Komini Itaba, Intara ya Gitega. Abakatiwe ni umusore w’imyaka 19 wahanishijwe gufungwa imyaka 20 n’indishyi ya miliyoni 8, mu […]
Isesengura : Kampala na Paris, imijyi ipangirwamo urugamba rwo gutera u Rwanda
Kuvuga ko imigambi yo gutera u Rwanda ikunze gupangirwa i Kampala muri Uganda ndetse n’ i Paris mu Bufaransa, byashimangiwe ahanini n’ umunyamakuru kandi umusesenguzi mu bya politiki, Albert Rudatsimburwa ubwo yari mu kiganiro « Mu bivugwa mu makuru » kuri Contact TV. Kuva jenoside yakorewe Abatutsi yaba muri 1994, benshi mu byakoze bahise bajya […]
Uganda: Umuyobozi mushya wa FDC yijeje kwigomeka ku butegetsi kugeza buvuyeho
Patrick Oboi Amuriat uherutse gutsindira umwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka FDC asimbura Gen (Rtd) Mugisha Muntu, mu gihugu cya Uganda, yijeje ko mu byo ashyize imbere muri manda ye ari ugutegura imyigaragambyo karundura igamije kwirukana perezida Museveni ku butegetsi. Patrick Oboi Amuriat bakunda kwita mu mpine, POA, yatsinze amatora y’umuyobozi wa FDC ku majwi 641 mu gihe […]
Kicukiro: Urubyiruko rwavuye Iwawa ruranenga ubuyobozi bw’akarere bwarukoresheje rushonje
Akarere ka Kicukiro kari kagize igitekerezo cyo gufasha urubyiruko rwavuye ku Kirwa cya Iwawa kugirango rubashe kwihangira umurimo ariko rurakanenga kuba kararukoresheje imirimo y’ubuhinzi, katarugaburira, nta bwishingizi by’umwihariko n’ibyo bejeje ntihagire icyo birumarira. Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo abasore bagera muri 50 batangiye ibiganiro njyanama n’akarere, muri Gicurasi nibwo batangiye guhinga, beza imboga muri Nzeri, […]
Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye
Abasirikare bane b’Umuryango w’Abibumbye muri Mali kuri uyu wa Gatanu ushize biciwe mu bitero bibiri bitandukanye nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, MINUSMA, bukaba bwemeje ko abandi basirikare benshi bakomerekeye ahitwa Meneka hafi y’umupaka wa Niger nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ikomeza ivuga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwenegihugu bw’aba basirikare bane bishwe ntibwahise butangazwa […]
U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Ugushyingo 2017, Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi bifatanyije n’abandi banyafurika bahaba ndetse n’inshuti z’abazungu mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya. Ni imyigaragambyo yahuriyemo abantu benshi b’Abanyafurika bakomoka mu bihugu byose n’inshuti z’Abanyaburayi n’ahandi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bubiligi dukesha Umunyarwanda, Rutayisire […]
Abashinjacyaha biyemeje gufata ibyemezo bya ngombwa hirindwa ifungwa rinyuranije n’amategeko
Ku wa 24 Ugushyingo 2017, mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo hateraniye inama rusange y’Ubushinjacyaha Bukuru, yahuje abakozi bose b’ Ubushinjacyaha Bukuru , n’abatumirwa bahagarariye inzego zifite aho zihuriye n’Ubushinjacyaha mu mirimo yazo . Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n‘Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Hon UWIZEYIMANA Evode . Muri iyi nama rusange hafatiwemo imyanzuro […]