Muhanga: Ingo 267 ziganjemo iz’abatishoboye, zigiye koroherezwa kubona amashanyarazi

Mu karere ka Muhanga, ubu habarurirwa ingo 267 zibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, zimaze igihe kirekire zidacana kubera ikibazo cyo kubura amikoro yo cashpower, ubuyobozi bw’akarere n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Muhanga bavuga ko mu rwego rwo gucyemura iki kibazo, bagiye kubafasha kubona umuriro nabo bagacana. Ubwo abasenateri […]

Umugore amazeho ibintu ajyana mu nsengero, abo yita abahanuzi baramubwira akaza agaterura, ndabona n’uburiri nzasanga yabutanze- Mungire inama, NKORE IKI?

Muraho neza bavandimwe bo kuri uru rubuga rutwigisha rukanatwubakira, njye ndi umugabo wubatse ariko umugore wanjye yarakijijwe ndishima ariko ibintu arabimara mu rugo pe. Ntavuze byinshi, ubundi umugore wanjye tubyaranye 3, yari umugore wakundaga inzoga pe, kuko njye ntakunze kuba mu rugo, mpagera muri week end, narazaga nkasanga yibereye mu kabari n’abandi bagore. Nta buraya […]

Isirayeli yarashe igisasu cya misile ahari ububiko bw'intwaro z'igisirikare cya Syria

Ibitangazamakuru bya leta muri Syria biravuga ko Isiraheli yagabye igitero cya misile kibasiye kandi kikangiza ibirindiro bya gisirikare hafi y’umujyi wa Damas. Kugeza ubu, nta kiratangazwa ku bantu iki gisasu cyaba kishe cyangwa se kigakomeretsa. Hari abandi bavuga ko ahantu harashwe hari ububiko bw’intwaro zikoreshwa n’igisirikare cya Syria n’abagitera inkunga ariko Isiraheli ntacyo yari yabivugaho. […]

Mugabo, dore ibimenyetso 5 umugore azakugaragariza ukamenya ko umunezeza mu buriri

Nta kintu gishimisha umugabo nk’iyo abasha kwitwara neza mu gitanda agashimisha umugore we mu gihe cyo gutera akabariro. Iyo umugabo yitwara neza mu buriri bisobanuye ko aba abasha gutuma umugore we agera ku byishimo bya nyuma, akabigeraho vuba kandi biyumvanamo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni muri urwo rwego rero usanga hari ibimenyetso biranga umugore, iyo umugabo abyitwaramo […]

Bugeshi: Ucumbikiye batandatu batahutse muri Congo aratabaza akarere

Nyirakabanza Rachel utuye mu mudugudu wa Gashaka, akagari ka Kabumba, arasaba ubufasha bwihuse kuko acumbikiye umuryango w’abantu batandatu batahutse, barimo umubyeyi n’abana batanu bafite ubuzima buzahaye. Uwo mubyeyi Cyimpaye Muhawe, yarahungutse abo muryango baramwihakana imitungo y’iwabo bigabije, nyuma ubuyobozi bumucumbikisha kwa Nyirakabanza Rachel utuye mu marembo y’umurenge. Bari mu nzu iri ku muhanda mu marembo […]

CECAFA: Kapiteni Bakame afitiye icyizere abakinnyi 23 b’Amavubi umutoza azakinisha

Kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye Eric bita Bakame afitiye icyizere abakinnyi 23 Umutoza we, Antoine Hey yajyanye muri CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya. Umunyezamu akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ‘Amavubi’ ahamya ko ikizere ari cyose ndetse ko biteguye neza,. Agira ati “navuga ko ari imikino twiteguye neza, hari aho twageze kugirango tube twarikarifiye muri CHAN […]

Burundi : Leta yateye utwatsi ibyo gusangira ubutegetsi na Opozisiyo

Mu gihe Abarundi bari biteze ko bashobora kubona agahenge gaturutse mu biganiro by’ amahoro biri kubera i Arusha muri Tanzania, abahagarariye Leta y’ u Burundi batangaza ko badashobora gusaranganya ubutegetsi na opozisiyo. Leta yateye iyi ngingo utwatsi mu gihe abahuza muri aya makimbirane bifuzaga ko hashyirwaho Guverinoma y’ ubumwe yahurirwamo n’ impande zombi. Umwe mu […]

1962- 2017: Abaminisitiri b’ Intebe 11 bayoboye u Rwanda, 8 baturutse mu ishyaka MDR

Mu gihe FPR/ Inkontanyi imaze imyaka 23 iyoboye u Rwanda, MDR yamaze imyaka itarenze 15 iyoboye igihugu, niryo shyaka rya politiki rimaze kugira Abaminisitiri b’ Intebe benshi kuva igihugu cyabona ubwigenge. Gusa igitangaje ni uko kuva ku itariki ya 5 Nyakanga 1973, ubwo Juvenal Habyarimana yafataga ubutegetsi yari yatangaje ko MDR itazangora kugira umwanya mu […]

Ubukene bwa mbere ni ugukena mu bitekerezo- Humble Jizzo

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo, umwe muri babiri bagize itsinda ‘Urban Boyz” arakangurira abantu gushora imari mu mishinga ibyara inyungu kandi agashimangira ko gukena kubi ari ugukena mu bitekerezo. Ni kenshi usanga abantu bitirirwa ibyo bakora, ugasanga amazina y’akazi bakora niyo abantu babaziho kuruta amazina yabo bwite, Gitifu, Bakame, Rwarutabura, kwa mwarimu n’ayandi mazina […]

Rubavu: Abaturage batishoboye bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, biganjemo abari mu zabukuru ndetse banabarurwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe hamwe n’abandi batoranijwe nk’abatishoboye, baravuga ko bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye, bakora isuku mu mihanda yo mu muri uwo murenge uri mu karere ka Rubavu. Aba baturage bavuga ko babayeho nabi, […]