Inzego z’ ubutasi z’ u Bufaransa zishinjwa guhitana abaperezida 22 ba Afurika

Kuva muri 1963, Abaperezida 22 ba Afurika barishwe u Bufaransa bugatungwa agatoki ko bubyihishe inyuma, ko bubaziza kutubahiriza amasezerano bagiranye ndetse banabangamira inyungu z’ iki gihugu cy’ igihangange. Ibi bikorwa by’ ubugome byagiye bikorerwa aba baperezida bo ku mugabane wa Afurika bishinjwa inzego eshatu z’ ubutasi zifite ubunararibonye mu guhirika ubutegetsi (Coup- d’ Etats). Izo […]

CECAFA : Amavubi amaze gutsindwa imikino 2 ikurikirana

Mu mukino ufungura CECAFA 2017, Amavubi yatsinzwe na Kenya 2-0, umutoza Hey afata umwanzuro wo guhindura ikipe yose ku mukino ukurikira, gusa ntiyahiriwe kuko Zanzibar kuri uyu wa 5 Ukuboza 2017, atsinzwe na Zanzibar 3-1. ku isaha ya saa saba n’igice zo mu Rwanda, nibwo umugande Alex Muhabi yatangije umukino kuri Kenyatta Stadium, amavubi yatangiye […]

Ruhango: Umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, ahohoterwa n'umuhisi n'umugenzi

Mugisha Thierry, umwana w’imyaka 9, w’imfura mu muryango wa Gatete Alexis na Bampire Euthalie,batuye mu mudugu wa Giticyuma ,mu kagari ka Mwendo, umurenge wa Mbuye,mu karere ka Ruhango, yavukanye ubumuga bwo mu mutwe, abereye umutwaro ababyeyi bamubyara ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango. Nk’uko bitangazwa na Bampire Euthalie nyina umubyara, ngo uyu mwana nyuma yo kubona ko […]

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigishije abana gusoma ibipimo by'ubukungu n'imibereho myiza

Ku wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyateguye ku nshuro ya gatatu igikorwa cyo kwigisha abana gusoma ibipimo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage hifashishijwe ibyavuye mu bushakashatsi bunyuranye, nk’uko bigenda bishyirwa ahagarara n’iki kigo. Ikigamijwe muri iki gikorwa ni ugufasha abana kubasha gusobanukirwa n’iterambere ry’igihugu cyabo hakoreshejwe ibipimo by’ibarurishamibare byashyizwe […]

Amafoto utabonye yaranze igitaramo Young Grace yakoreye i Rubavu

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017, umuraperikazi Young Grace yamuritse umuzingo we (Album) wa kabiri yise ‘20 à  22’ i Rubavu ku ivuko, maze kitabirwa ku rwego rushimishije dore ko yari ashyigikwe n’abandi bahanzi barimo Aime Blueston, Sintex, Marina , Ama G the Black ndetse n’abandi batandukanye bo mu karere ka Rubavu. [xyz-ihs […]

Musanze: Abarimu bakoresheje ibizamini bya Leta baribaza impamvu batishyurwa

Mu Karere ka Musanze, abarimu bakoresheje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange (Tronc- commun) ndetse n’ ayisumbuye, bavuga ko batishyuwe kandi bari basanzwe basoza akazi bishyurwa. Bamwe bavuga ko mu masezerano y’ akazi ko kugenzura (Surveillance) uko ibizamini bya Leta bikorwa, bagombaga kubona amafaranga yabo akazi kakimara gusozwa ariko si ko byagenze. Mu […]

Umukirisito utunze indirimbo muri telefoni ye atarayiguze na nyirayo, ni umujura- Past. Munishi

Umuhanzi akaba na Pasiteri, Munishi Faustin, yabwiye abakirisito batunze indirimbo z’abahanzi muri telefoni zabo bataraziguze na banyirazo ko ari abajura, ndetse ko bakwiye kwihana icyaha cyo kwiba. Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, kuri Dove Hotel, nibwo Pasiteri Faustin Munishi, umuririmbyi ukomoka mu igihugu cya Kenya, yatangaje ibi, yaje gufatanya n’umuhanzi Timamu Jean Baptiste […]

Nasuye umusore turaryamana ansaba ko mpaguma, twari tumaranye ukwezi none yancitse- NKORE IKI?

Mbere na mbere mbanje kubasuhuza, ubu mbasuhuza mfite n’ikibazo nkaba mbagisha inama. Mu kwezi gushize, nibwo nasuye umusore w’inshuti yanjye, aba muri Kigali, nibwo bwa mbere nari musuye ariko ndabona urwo yambwiraga ankunda ndabona rwarangiye. Ubwo naramusuye tugirana ibihe byiza, biba ngombwa ko ansaba ko twagumana, anyereka imishinga myinshi y’uburyo tuzakoramo ubukwe, ko atari ngombwa […]

Bujumbura: Abantu batanu bakomerekejwe na gerenade

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2017 , ahagana saa moya, nibwo muri zone ya Bwiza iherereye mu Mujyi wa Bujumbura, hatewe gerenade ikomeretsa abantu 5. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Burundi yemeje aya makuru, ivuga ko iyo gerenade yatewe ahasanzwe haparika imodoka zitwara abagenzi hazwi ku izina […]

Ingingo z'ibanze umukobwa uri mu rukundo akwiye kumenya ku musore bakundana

Ubusanzwe gukunda ni ibintu biba ku muntu bitewe n’ ibyiyumviro bye akumva akunze umuntu runaka. Gusa buri wese yifuza kuba yakundwa urukundo nyakuri kuko urukundo iyo rujemo kubeshyanya rurushaho kubiha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urubuga whowafica ruvuga ko hari ibintu bigera kuri 6 by’ingenzi bishobora kukwemeza ko umusore agukunda by’ukuri . 1. Agumana nawe waba uri mu […]

RNC yikomye ikinyamakuru cyatangaje ko yatangiye gukusanya abazatera u Rwanda

Ihuriro RNC rigizwe na bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru muri Leta y’ u Rwanda bakaza guhunga, ryikomye ikinyamakuru The Standard gikorera i Nairobi nyuma yo gutangaza ko iri huriro riri mu bikorwa byo gushakisha abarwanyi bazatera u Rwanda. Imaze kuvugwaho gushakisha urubyiruko rw’ Abanyarwanda ruri mu nkambi z’ impunzi muri Uganda, RNC ibicishije mu […]

Kirehe: Umuyobozi w’umudugudu aravugwaho gutorokana amafaranga y’Ubudehe asaga miliyoni

Abaturage bo mu mudugudu wa Munini mu kagari ka Rwanyamuhanga, umurenge wa Mushikiri, akarere ka Kirehe, bashinja umuyobozi w’umudugudu, Turacyayisaba Gerard kunyereza amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi cumi na bitatu y’ubudehe. Aba baturage bavuga ko Turacyayisaba yatorotse, kuva mu kwezi gushize ko nta we urongera kumuca iryera, bagakeka ko yatorekeye mu gihugu cya Uganda. Turacyayisaba ngo […]

Mu ndirimbo “Timbuktu” Jean Paul Samputu yamaganye ibikorerwa Abanyafurika muri Libya

Umuhanzi mpuzamahanga w’ umunyarwanda ukorera muzika mu Bwongereza, Jean Paul Samputu abaye mu ba mbere ku Isi mu gushyira hanze indirimbo irwanya inamaganira kure ubucakara bukomeje gukorerwa abirabura muri Libya. Mu ndirimbo ” Timbuktu Mon Amour”, Jean Paul Samputu agerageza gutanga ubuhamya bwerekana ishusho y’ umwirabura unaniwe, urushye, wambuka Ubutayu bwa Sahara ndetse n’ Inyanja […]

Hasohowe Raporo igaragaza ko Perezida Kabila yitabaje M23 aho urugamba rwari rukomeye

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch), wasohoye raporo igaragaza ko abategetsi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakoresheje abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 mu guhosha imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta umwaka ushize. Uyu muryango uravuga ko abahoze ari abarwanyi ba M23 barenga magana abiri bategetswe gukoresha ingufu zica mu guhangana n’abari mu […]