Itsinda'Spice Girls' ririmbamo umugore wa Beckham rigiye kugaruka mu ruhando rwa muzika
Nyuma y’ imyaka itandatu bamaze batumvikana mu ruhando rwa muzika, abagore 5  bari bagize itsinda ‘Spice Girls’ bongeye guhurira mu Mujyi wa London bumvikana ko bagiye kongera gukorana. Umuherwe Simon Fuller wahoze ari umujyanama wa Spice Girls niwe watumye bano bakobwa bongera guhura ndetse banapanga uburyo bagiye kongera gukorana. Itsinda ‘Spice Girls’ rikunze kuririmba indirimbo […]
1994: Kuki Paul Kagame atashatse guhita aba Perezida wa Repubulika?
Abasesenguzi mu by’ amateka ya politiki y’ u Rwanda bemeza ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Kagame yari ahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ umutekano kuko abari bararuhekuye n’ abafatanyabikorwa babo bari hafi barekereje. Iyo ngingo y’ umutekano ndetse no kutamenya neza ikirere cya politiki y’ u Rwanda nibyo byatumye Kagame atihutira kuba Perezida wa Repubulika […]
Real Madrid igiye kongera umushahara wa Cristiano Ronaldo
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ABC, icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, mu mpeshyi y’uyu mwaka yiteguye kugirana ibiganiro bigamije kwongererwa umushahara ukagera kuri miliyoni 30 z’amayero. Iyi kipe ngo ishobora kumwongerera umushahara kugirango uyegayege uw’abandi bakinnyi b’ibyamare ku Isi nka  Lionel Messi n’abandi. Ikinyamakuru ABC gikomeza gitangaza ko uyu […]
Imfura ya Fidel Castro wayoboye Cuba yiyahuye
Ku myaka 68 y’ amavuko , Fidel Castro Diaz-Balart, umwana w’ imfura wa Perezida Fidel Castro wahoze ayobora yiyahuye ku bw’ impamvu zihungabana yari amaranye igihe kitari kinini. Uyu munyabugenge mu by’ intwaro za kirimbuzi, bakundaga kwita “Fidelito”bisobanura Fidel mutoya yari amaze iminsi arwaye ajyanywa mu bitaro ariko azagusezererwa akajya avurwa akurikiranirwa hafi. Iyi mfura […]
U Burundi bwasubije Congo abarwanyi 34 ba Mai-Mai bari barahahungiye imirwano
Inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziremeza ko u Burundi bwazishyikirije abarwanyi 34 ba Mai-Mai Yakutumba barimo komanda wabo baherutse guhunga imirwano ikomeye barwanaga na FARDC bagahungira mu Rumonge. Inzego z’umutekano za Congo zikaba zemeza ko mu ijro ryo kuri uyu wa gatatu ushize ari bwo Leta y’u Burundi yashyikirije Congo abo barwanyi […]
Miss Sepetu mu gahinda yatewe na konti ye kuri Instagram yinjiriwe n’aba hackers
Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu yatangarije abakunzi be ko konti ye kuri Instagram irimo gukoreshwa n’abandi bantu atazi, akaba avuga ko nta bubasha afite bwo kugira icyo akoreraho . Miss Sepetu yari asanzwe afite abamukurikira (followers) basaga miliyoni eshatu, uyu mukobwa akaba avuga ko ari nkuru mbi kuri we, dore ko ari umwe mu byamamare […]
Uganda: Umunyarwanda yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira kumena aside mu maso y'umuyobozi
Urukiko rwo muri Mbarara mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kane ushize rwakatiye umucuruzi w’Umunyarwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 azira kugaba igitero ku munyapolitiki wo muri Mbarara akoresheje acid. Umucamanza mukuru mu Rukiko rwa Mbarara, Miriam Okello, yabanje gukatira imyaka 28 y’igifungo uyu witwa Geoffrey Ssali, utuye ahitwa Bukoto, muri Nakawa, ho mu murwa […]
Niba umugore wawe arangwa n'izi ngeso, jya uryama usinzire kuko watomboye neza
Kimwe mu bintu bikunze gutesha umutwe abagabo, ni abagore badatuza ngo bicare hamwe bubake urugo, ugasanga bashishikajwe no guca inyuma abagabo babo, gusa hari bamwe bafite umutima usanga bakunda byimazeyo iterambere ry’urugo rwabo. Nk’uko bwiza .com idahema kubagezaho inkuru z’urukundo zo kubaka, dore bimwe bizakwereka ko umugore wawe ataguca inyuma. 1. Yumva agukumbuye buri kanya […]
DRC : Uwaketsweho gushaka kwica umushumba mukuru wa Kiliziya yatawe muri yombi
Mu gihe hashize amezi menshi, Leta ya Joseph Kabila na Kiliziya gatolika muri Congo-Kinshasa bidacana uwaka, ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ,hari umuntu wagerageje kugaba igitero mu nzu y’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, cardinal Laurent Monsengwo ariko arafatwa. Amakuru yagiye atangazwa ko uwo muntu yari afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umupolisi ndetse […]
Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 5 n'abagore 2
Moses Nakintije Ssekibogo ni amazina yiswe n’ababyeyi bamwibarutse, naho ku mazina yiyise ari nayo yamenyekanyeho cyane kuva yatangira ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki ni Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Radio yinjiye mu muziki akora wenyine mbere yo guhuza imbaraga n’umuvandimwe wa Dr […]
Perezida Nkurunziza yiyemeje gukura amenyo abatifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa
Leta y’ u Burundi iyobowe na CNDD-FDD irimo gutegura amatora ya kamarampaka ashobora kuzafasha Perezida Nkurunziza kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034. Ibi bitangiye kwemezwa nyuma yaho Leta n’ abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda yo gusobanurira abaturage ingingo zimwe na zimwe zizavugururwa. Ibi bisobanuro bya Leta ya Nkurunziza n’ ishyaka rye rya politiki rigamije gushishikariza no […]