Nyuma y’ imyaka itandatu bamaze batumvikana mu ruhando rwa muzika, abagore 5 bari bagize itsinda ‘Spice Girls’ bongeye guhurira mu Mujyi wa London bumvikana ko bagiye kongera gukorana.
Umuherwe Simon Fuller wahoze ari umujyanama wa Spice Girls niwe watumye bano bakobwa bongera guhura ndetse banapanga uburyo bagiye kongera gukorana.
Itsinda ‘Spice Girls’ rikunze kuririmba indirimbo ziharanira uburenganzira bw’ umugore, ryashinzwe muri 1994 ubwo yasohoraga indirimbo yo mu nyanja ya pop “Wannabe” nyuma yaho bazakugurisha album zigera kuri miliyoni 85.
Spice Girls igiye gusubira mu ruhando rwa muzika mu gihe bivugwa ko imaze gusinyana amasezerano y’ imikoranire na Televiziyo imwe mu Bushinwa mu rwego rwo kwamamaza bakoresheje indirimbo zabo zakunzwe cyane.

Iri tsinda ryo mu Bwongereza Spice Girls, rigizwe na Victoria Beckham, Melanie Brown, Emma Bunton, Melanie Chisholm na Geri Horner bigize kumenyakana cyane muri za 1990.

Abagize iri tsinda batandukanye muri 2000 nyuma bazakongera guhuzwa n’ ibitaramo mpuzamahanga bakoze kuva muri 2007-2008 ndetse banongera guhuzwa n’ igitaramo bakoze mu muhango wo gusoza imikino ya Olympiques yabereye muri Londres mu mwaka wa 2012.
Spice Girls yari yijeje abakunzi bayo ko igiye kongera kwisuganya muri 2016 ibifashijwemo n’ abaherwe Brown , Bunton ndetse na Horner ariko ntibyashoboka.
Kanda kuri Subscribe uzajye ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho



