Uganda: Hafashwe Umunyarwanda wagendaga asaba imisanzu yo kuzifashisha mu gutera u Rwanda

Inzego z’umutekano mu Karere ka Kakumiro mu burengerazuba bwa Uganda, zataye muri yombi Umunyarwanda bivugwa ko ari umuyobozi w’inyeshyamba wizezaga Abanyarwanda baba muri Uganda kuzabacyura nyuma yo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uyu witwa Dieudonne Kabanda w’imyaka 32, ni Umunyarwanda utuye mu giturage cya Tegula, muri Paruwasi ya Kitegula mu karere ka Kakumiro, akaba yarafatiwe […]

Abadepite 2 bo muri Israel baje mu Rwanda kureba uko abimukira bahoherejwe mbere babayeho

Abadepite Michal Rozin na Mossi Raz bo mu ishyaka, Meretz, ryo muri Israel guhera kuri uyu wa Kane batangiye urugendo mu Rwanda no muri Uganda rugamije ngo kureba uko abimukira bigeze koherezwa muri ibi bihugu bavanwe muri Israel babayeho. Rozin yavuze ko batangiye urugendo rwihutirwa rw’iminsi 4 mu Rwanda bagamije kwereka imiryango y’uburenganzira bwa muntu […]

Ikirego cy’umuvugabutumwa watutse abagore ko nta cyiza kibaturukaho, kigiye gusuzumwa na RMC

Urwego rw’ abanyamakuru rwigenzura ,(RMC) rugiye kugenzura ikirego cy’ ishyirahamwe Pro-Femmes Twese Hamwe gishyira mu majwi  inyigisho z’ umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora zavugaga ko nta cyiza gituruka ku mugore. Mu  rwego rwo gusesengura ubutumwa Nicolas Niyibikora yatangarije kuri Radio Ubuntu Butangaje( Amazing Grace), Urwego RMC rwamaze kwanzura ko ruzatangira kugenzura iki kirego mu cyumweru gitaha kizatangira […]

Amafoto: I Nyamirambo hashinzwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge

Kuri uyu wa gatanu, itariki 09 Gashyantare I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge hashinzwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibitaro by’akarere by’icyitegererezo. Ku ikubitiro hagiye kubakwa igice cya mbere kizatwara miliyari 5,957,253,920 z’amanyarwanda kigizwe n’ibyumba 120 bizaba byubatse Kuri hegitari 2,2. Uyu muhango ukaba witabiriwe na minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba wari kumwe na ambasaderi w’u […]

Jose Mourinho arashaka kugura abakinnyi batatu ba Real Madrid

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho, atangaza ko muri sezo itaha ashobora kugura abakinnyi batatu bo mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.  Ikinyamakuru Express gitangaza ko n’ubwo avuga ko ashaka kugura batatu, ko umuzamu we, David de Gea na we ashaka kugenda .  David de Gea ngo ni we witangarije ko ashaka […]

Guhunga kwa Col.Kanyarengwe no gufungwa kwa Maj.Rizinde byahungabanyije Akazu ka Habyarimana

Nyuma yaho Habyarimana aketse ko mu gutoroka igihugu n’ igisirikare, Kanyarengwe ashobora kumugambanira, yahise akora amavugururwa yihuta ndetse anata muri yombi Maj. Theonetse Rizinde n’ abandi  abashinja gukorana na  Kanyarengwe bagamije kumuhirika ku ngoma. Kwirukana Theoneste Lizinde na Alex Kanyarengwe byatumye atongera gucana uwaka n‘abaturuka mu Bugoyi no mu Ruhengeri ( barimo abasirikare bakuru nka Lt. […]

Dore ibintu 5 bigayitse umugabo ashobora gukorera umugore we bikamutera guhurwa imibonano mpuzabitsina

Hagati y’abashakanye, igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni ingenzi kandi ni na ngombwa kuko urugo ni naho rufatira izingiro, rimwe na rimwe iki gikorwa gishobora kuzambywa n’umwe, bikaba ngombwa ko undi agihurwa. Nk’umugabo ashobora gutuma umugore we ahurwa imibonano mpuzabitsina bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye bwiza.com igiye kukugezaho. 1.Kurangiza vuba: Umugabo urangiza vuba, ashobora gutuma umugore we ahurwa […]

Burundi: Hatangiye gukorwa lisiti z’abazitabira amatora ya referandumu

Guhera ku wa Kane, itariki 08 Gashyantare kugeza kuwa 17 Gashyantare, mu Burundi batangiye igikorwa cyo gukora amalisiti y’abazatora mu matora ya referandumu ateganyijwe muri Gicurasi 2018 nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Perezida wa Komisiyo y’amatora, Pierre-Claver Ndayicariye abinyujije kuri radio y’igihugu, yavuze ko kuri uyu wa kane hatangiye igikorwa cyo gushyira ku malisiti […]

Ifoto umuhanzi Jaguar yashyize ahagaragara yamuteje abaturage bamutoreye kuba umudepite

Muri zimwe mu nkuru zavuzweho cyane mu gihugu cya Kenya ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, harimo n’inkuru y’umuhanzi Jaguar, nyuma yo kugaragara iruhande rw’imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Range Rover Sport bigatuma abaturage bamutoreye kubabera umudepite bamwibasira. Biravugwa ko byatangiye Jaguar ashyira ahagaragara ifoto ari hafi y’imodoka yo mu bwoko bwa […]

Lubumbashi: Abaturage bigaragambije nyuma y’abantu babateye bagafata ku ngufu abana babo

Abaturage babarirwa muri magana bo mu gace ka Kasungami mu mujyi wa Lubumbashi, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Gashyantare bakoze imyigaragambyo yamagana ihungabana ry’umutekano rikomeje gufata intera. Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, abantu bitwaje intwaro binjiye mu mazu atanu mu gace kabo […]

Umukozi wo mu rugo wari ukurikiranweho kwica umukozi mugenzi we yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo  rwakatiye igifungo cya burundu umukozi wo mu rugo ufite ubwenegihugu bw’u Burundi wari ukurikiranweho kwica umukozi mugenzi we amuteragura icyuma. Ubushinjacyaha kuwa 05 Mutarama bukaba bwaratsinze uru rubanza nyuma y’uko rwari rwasabiye uregwa, Bimenyimana Eric, igihano cy’ingifungo cya burundu urukiko narwo rukamuhamya icyaha cyo kwica Dusabeyezu Clementine bakoranaga mu rugo rumwe […]