Nyuma yaho Habyarimana aketse ko mu gutoroka igihugu n’ igisirikare, Kanyarengwe ashobora kumugambanira, yahise akora amavugururwa yihuta ndetse anata muri yombi Maj. Theonetse Rizinde n’ abandi abashinja gukorana na Kanyarengwe bagamije kumuhirika ku ngoma.
Kwirukana Theoneste Lizinde na Alex Kanyarengwe byatumye atongera gucana uwaka n‘abaturuka mu Bugoyi no mu Ruhengeri ( barimo abasirikare bakuru nka Lt. Col Arufonsi Ribanje, Maj. Sitanisirasi Biseruka na Yohani Berekimansi Birara wahoze ayobora BNR) .
Mu rwego rwa gisirikare , Habyarimana yahise yiyegereza Col. Laurent Serubuga amugira umugaba mukuru wungirije w‘ingabo z‘igihugu, Col. Bonaventure Buregeya wari Umunyamabanga mukuru muri Perezidansi, ariko waje kuvanwaho kuwa Col. Pierre Celestin Rwagafirita wari umugaba wungirije wa Jandarumori.
Inkingi z‘ubutegetsi bwe zimaze kugwa izindi zikajegera yahisemo kwisunga no kwibumbira ku nkoramutima ze gusa.
Ingufu zikomeye z’ubutegtsi bwe zari zishingiye ahanini ku bufatanye buzira umuze hagati y‘abasirikari n‘abanyapolitiki baturuka mu Ruhengeri no ku Gisenyi, ziba zisimbuwe gusa no gufatanya nabo mu muryango we n‘uw‘umugore we hiyongereyeho n‘abashiru b‘iwabo aho akomoka.

Politiki y‘iringaniza ishingiye ku moko n‘uturere Perezida yari yaragize intwaro ikomeye ku butegetsi bwe iburiramo ityo.
Nubwo Perezida yumvaga neza ko impamvu bamurwanya zidashingiye gusa ku ipiganwa risanzwe ryo guharanira imyanya ya politiki , guhunga kwa Kanyarengwe agahita anafunga Rizinde , Biseruka, Muvunanyambo n’ abandi byatumye atana burundu n‘abari bamushyigikiye.
Gukomatanya no kwigerekaho ariya makosa yo mu rwego rwa poltiki byatumye abo mu majyepfo y‘igihugu bongera kugira impungenge zikomeye batekereza ko bizabagiraho ingaruka zikomeye.



