Umukozi wo mu rugo wari ukurikiranweho kwica umukozi mugenzi we yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo  rwakatiye igifungo cya burundu umukozi wo mu rugo ufite ubwenegihugu bw’u Burundi wari ukurikiranweho kwica umukozi mugenzi we amuteragura icyuma.
Ubushinjacyaha kuwa 05 Mutarama bukaba bwaratsinze uru rubanza nyuma y’uko rwari rwasabiye uregwa, Bimenyimana Eric, igihano cy’ingifungo cya burundu urukiko narwo rukamuhamya icyaha cyo kwica Dusabeyezu Clementine bakoranaga mu rugo rumwe yakoze kuwa 12 Mutarama 2018 .
Kuwa 31 Mutarama 2018 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko  Bimenyimana Eric wakoranaga na Dusabeyezu ari abakozi bo mu rugo mu  Kagari ka Kibagabaga , Umurenge wa Kimironko ho mu  Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Bimenyimana Eric akaba yarishe yarishe Dusabeyezu  amuteye icyuma  ahantu  hatandukanye ku mubiri we arangije ahita atoroka ariko aza gufatwa n’inzego z’umutekano nyuma y’iminsi 8 kuwa 20 Mutarama 2018.
Mu iburana rye, yemeye icyaha avuga  ko  icyamuteye  gukora ibyo ari uko uyu  mukobwa yahoraga amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina akabyanga .
Icyi cyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 140 y’Itegeko Ngenga no 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *