U Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Amerika bwo kudaca imyenda ya caguwa

Leta y’u Rwanda yatangaje ko idatewe uwoba n’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye no kugabanya imisoro ndetse no guca imyenda ya caguwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibikomoka ku mpu. Leta y’u Rwanda mu cyumweru gishize yatangaje ko itazigera ihindura icyemezo yafashe ndetse ko no mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’i burasirazuba izabera i Kampala […]

Xavi Hernandez abona ubuhanga bwa Neymar burenze ku bwa Cristiano Ronaldo

Nyuma y’umukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, Ikipe ya Real Madrid igatsinda ibitego 3 — 1 cya Paris Saint-Germain, impaka zikomeje kuba nyinshi, bamwe bavuga ko Ronaldo Cristiano ari umuhanda kurusha Neymar, abandi ntibabyakire uko. Xavi Hernandez wahoze akinana na Neymar muri FC Barcelona mbere y’uko uyu musore (Neymar) yerekeza muri […]

Perezida Trump aranenga FBI yarangaye abantu 17 bakicwa muri Florida

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aranenga ikigo FBI gishinzwe iperereza kuba kitarashoboye guhagarika ubwicanyi bwabaye ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, ku ishuli ryo muri Florida kandi ngo hari ibimenyetso byari byagaragaye biburira. Perezida Trump avuga ko FBI ita igihe ngo iri mu maperereza y’uburyo u Burusiya bwagize uruhare […]

Congo: M23 yifatanyije n'abigaragambya banenga intege nke za Leta ya Kabila

Imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi wa Bukavu,mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018. Urubyiruko rwariye karungu rwigabije imodoka rurazitwika ndetse runashyira za bariyeri ku mihanda minini  yerekeza  mu mujyi wa Bukavu.Uru rubyiruko rwigaragambyaga rwamagana umutekano muke urangwa muri aka karere ndetse n’intege nke za Leta ya […]

Intare yacakiye icyana cy’isha aho kugitera umukaka iragikinisha- AMAFOTO

Mr Donovan ukomoka mu mujyi wa New York avuga ko yatunguwe ubwo yari arimo gufotora akabona intare y’ingore icakiye icyana cy’isha, acyeka ko igiye kugitera umukaka, ahubwo ikagikinisha mu maguru yayo inagikomba. Ati “natunguwe n’intare ubwo yafataga icyana cy’isha, narintegereje ko ikica,… ni ibintu bidasanzwe, yaraje itangira kugikinisha, ni ibintu bidasanzwe, gusa ntabwo nabashize kumenya […]

Umuhanzi Diamond yihebye, ese yaba ashaka kwiyahura?

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, arasaba abakunzi be kumuba hafi mu masengesho. Akaba atangaje amagambo y’agahinda nyuma y’aho umugore we, Zari atangarije ko yatandukanye na we. Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundanye (St Valentin), nibwo Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond, amushinja kumuca inyuma inshuro nyinshi. Kuva uwo munsi abantu […]

Icyo Abanyamurenge bavuga ku kuba i Minembwe harabaye indiri yabashaka gutera u Rwanda

Hashize igihe humvikana inkuru zivuga ko hari abantu binjizwa mu gisirikare bakuwe mu nkambi z’impunzi muri Uganda bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Congo, bafite umugambi wo kuzatera u Rwanda. Ku bw’izi nkuru zatambutse mu binyamakuru byo muri Uganda no mu Rwanda, bamwe mu Banyamurenge babicishije ku rubuga rwabo Imurenge.com, bahakana bavuga ko ku butaka bwabo, […]

Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi babiri bashinjwa kwiba batoboye inzu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza kwiba ibikoresho bitandukanye  bapfumuye inzu, isaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugirango abakoze ibyaha bitandukanye babashe gufatwa. Ibi byabaye ku wa kane tariki 15 Gashyantare, aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yafatanye […]

Inkuru y'umukobwa wabenzwe n'umusore agakunda umukozi w'iwabo

Hari umukobwa wahuriye n’umuhungu mu rugendo , uwo musore yaka nimero umukobwa arayimuha , mu nzira amugurira buri cyose yifuzaga , bageze iyo baviramo buri wese akomeza inzira ye , bakajya bakomeza kuvugana , rimwe na rimwe umuhungu akamusohokana ! Umukobwa aza kubwira inshuti ze ko yiboneye uwo yaka buri cyose akakimuha , izo nshuti […]