Umuhanzi Diamond yihebye, ese yaba ashaka kwiyahura?

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, arasaba abakunzi be kumuba hafi mu masengesho. Akaba atangaje amagambo y’agahinda nyuma y’aho umugore we, Zari atangarije ko yatandukanye na we.
Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundanye (St Valentin), nibwo Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond, amushinja kumuca inyuma inshuro nyinshi. Kuva uwo munsi abantu benshi bari bategereje icyo uyu mugabo azabivugaho, none batunguwe n’amagambo yatangaje.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yifashishije indirimbo ‘Kuachwa’ ya  Khalid Chokola, ashyiraho Video yayo, arangije yandikaho agira ati “Nshuti zanjye hari indirimbo nyinshi zagiye zandikwa,… amasengesho yanyu arakenewe kuko ukwezi kwa Gatatu ntako mbona imbere yanjye”.
Kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania cyasesenguye aya magambo nk’ay’agahinda gakabije, ko Diamond ashobora kwiyahura nyuma yo gusigwa na Zari.
KANDA HANO usome inkuru bifitanye isano
Zari atangaza ko atandukanye na Diamond, yavuze ko yamuciye inyuma inshuro nyinshi, gusa avuga ko batandukanye nk’abashakanye ko inshingano zo kurera bazazikomezanya.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *