Congo: M23 yifatanyije n'abigaragambya banenga intege nke za Leta ya Kabila

Sangiza iyi nkuru

Imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi wa Bukavu,mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018.
Urubyiruko rwariye karungu rwigabije imodoka rurazitwika ndetse runashyira za bariyeri ku mihanda minini  yerekeza  mu mujyi wa Bukavu.Uru rubyiruko rwigaragambyaga rwamagana umutekano muke urangwa muri aka karere ndetse n’intege nke za Leta ya Kinshasa mu kuhangana n’ibibazo by’ubukungu byugarije uru rubyiruko.
Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko uru rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa bisaba perezida Joseph Kabila gutegura amatora byihuse.
Inzego z’igipolisi zifashishije imyuka iryana mu maso ndetse n’amasasu mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga.Bamwe muri uru rubyiruko rwigaragambyaga batawe muri yombi ngo bakubiswe   ku buryo bukomeye mu rwego rwo guhashya iki gikorwa cyashoboraga no kuvamo kwigumura ku butegetsi.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa avuga ko urubyiruko rwo mujyi wa Bukavu rwiyemeje gufata iya mbere mu kugira ngo uyu mujyi ube uw’impinduramatwara.
Bwana Bertrand Bisiimwa kuwa gatanu yavuze ko ibiri kubera muri Bukavu ari ibyo  impirimbanyi Patrice  Lumumba yasize avuze.
Bisimwa ati”Muri uyu mujyi niho hazaturuka impinduramatwara zizabohora igihugu.Patrice Lumumba yavuze ko ukwibohora kuzava mu burasirazuba.Bukavu ni ikimenyetso cyo kurwanya igitugu.Uru rubyiruko rukwiye guterwa ingabo mu bitugu,rugafashwa mu buryo bwose”.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko iyi myigaragambyo ari ‘impinduramatwara’ kandi ko ibikorwa birwanya leta bizakomeza.
Ati”Aba bana bato baturuka Nyamugo muri Bukavu bamaze kwinjira mu mpinduramatwara,iki nicyo gihe ngo bagenzure buri kimwe cyose cyo mu Karere ka Kadutu mu bufatanye n’abakomoka Nguba kugira ngo barwanye ubuyobozi bubi bukwirakwiza umutekano muke buri munsi”.
Iyi myigaragambyo yadutse nyuma yaho Perezida Kabila atabashije gutegura amatora kandi igihe agomba kumara ku butegetsi giteganywa n’Itegeko Nshinga cyarageze mu myaka ibiri ishize.Abaturage basaga 22,000 baturuka mu ntara ya Ituri  bahunze  igihugu bajya muri Uganda ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka HCR iratabaza ivuga ko abaturage barimo kwicwa hakoreshejwe imyambi.
Ibintu bikomeje kujya irudubi ari nako inyeshyamba za M23 zishobora kuririra muri aka kavuyo zigatangira kugaba ibitero kuri Leta ya Kabila.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *