Abatsinze ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye muri uyu mwaka bariyongereye – REB

89.55% by’abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta gisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye nibo batsinze bangana n’36493 mu gihe umwaka ushize bari batsinze ku rugero rwa 89,51% nk’uko byatangajwe na minisiteri y’uburezi kuri uyu wa 23 Gashyantare itangaza amanota. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bose mu mwaka wa 2017 ari 41 140 mu gihe […]

Brig.Gen.Sekamana (Rtd) yashyikirije ubuyobozi bwa FERWAFA kandidatire ye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018,  nibwo Rtd.Brig.Gen.Sekamana J.Damascene, yagejeje kandidatire ye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba yiyamamariza umwanaya wa Perezida. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Rtd.Brig.Gen.Sekamana J.Damascene, yashimangiye ko yifuza kuyobora   FERWAFA nyuma y ‘ amatora aheruka […]

Umuhanzikazi ni we ugiye gusimbura Radio mu itsinda Goodlyfe

Umuhanzikazi, Sumi Crazy wo mu gihugu cya Uganda ni we ugiye gusimbura Radio wapfuye mu byumweru bitatu bishize, mu itsinda Goodlyfe. Weasel aremeza aya makuru akavuga ko Crazy bazafatanya mu mishinga yose yari yaratangiranye na Radio, ari babiri bagize itsinda Goodlyfe. Weasel ati “Sumi Krazy ni we wenyine ushobora gusimbura Radio mu muziki wanjye ndetse […]

Uganda: Impunzi 26 z’Abanye-Congo zishwe n’impiswi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu gihugu cya Uganda, ritangaza ko impunzi 26 z’Abanye-Congo zishwe n’impiswi aho zikambitse muri Uganda. Mu kiganiro umuvugizi wa HCR muri Uganda, Duniya Aslam Khan, yagiranye na AFP, yatangaje ko izi mpunzi zapfuye ari zimwe mu zahunze intambara zikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Ati “Ntabwo twari twahabwa […]

Stromae na Barbier bagiye kwibaruka imfura yabo

Umuhanzi Stromae n’umukunzi we Barbier, bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka isaga ibiri bamaze babana. Ikinyamakuru 7sur 7, gitangaza ko ari inshuti za hafi z’uyu muryango zatangaje aya makuru, ko umugore wa Stromae atwite, umuryango ukaba uri mu byishimo bidasanzwe witegura kwakira imfura yabo. Umwe mu nshuti zabo yagize ati “Baranezerewe cyane, ni inkuru nyayo […]

Jenerali mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru ategerejwe kwakirwa nk’umushyitsi ukomeye mu y’Epfo

Mu gihe Koreya zombi zitacanaga uwaka, kuri ubu ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko umubano wabyo ushobora kuzuka. Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Korea ya Ruguru igiye kohereza umusirikare wayo, Gen.Kim Yong-chol mu birori byo gusoza imikino Olympique irimo kubera i Pyeongchang muri Korea y’Epfo. Gen.Kim Yong-chol yahoze ari umuyobozi mukuru w’iperereza muri Koreya ya Ruguru, […]

U Rwanda rwagaragaje na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira aho ihagaze ku kibazo cy’abimukira ivuga ko imiryango ifunguye kandi yahoze ifunguye ku bifuza kuruzamo, ikomoza ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika muri Israel kimaze iminsi mu itangazamakuru ivuga ko u Rwanda ruzakira impunzi gusa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga ndetse yamagana amahitamo aba bimukira bahabwa yo kuza mu Rwanda cyangwa bagafungwa. […]

Polisi ivuga ko ibitero by’impunzi byatumye ikoresha ingufu n'abapolisi bagakomereka

Polisi y’igihugu iratangaza ko nyuma y’aho impunzi z’Abanyekongo zimaze iminsi 2 mu myigaragambyo, zitwaje intwaro zirimo amabuye, inkoni n’ibindi bice by’ibyuma, zitangiriye kugaba ibitero ku bapolisi, hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu guhagarika iyo myigaragambyo itemewe no kugerageza guha umutekano abatuye hafi aho, ariko batanu muri izi mpunzi bakaba bishwe n’ibikomere bagize abandi 20 bagakomereka. […]

Sinkeneye kumva ibya Diamond n’indaya ze ziciriritse cyangwa nyina- Zari

Umuherwe Zari Hassan nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we, Diamond Platnumz, yihanangirije abafana be ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kumubwira ibye(Diamond). Abicishije muri Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze amagambo akakaye, yiyama abafana be kuzajya bakoresha inkuta ze ku mbuga nkoranyambaga bamutangariza ibya Diamond cyangwa se ibya nyina n’abandi afata nk’abaciriritse. Yagize […]

Karongi: Impunzi eshanu mu zigaragambyaga zahasize ubuzima

Nyuma y’iminsi ibiri zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zabaga mu nkambi ya Kiziba zihavuye zikajya gukambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) i Karongi, inzego zishinzwe umutekano zahabavanye ku ngufu, bizamo imvururu bityo batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege yatangarije itangazamakuru ko abashinzwe umutekano bakoresheje imbaraga za […]