Stromae na Barbier bagiye kwibaruka imfura yabo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Stromae n’umukunzi we Barbier, bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka isaga ibiri bamaze babana.
Ikinyamakuru 7sur 7, gitangaza ko ari inshuti za hafi z’uyu muryango zatangaje aya makuru, ko umugore wa Stromae atwite, umuryango ukaba uri mu byishimo bidasanzwe witegura kwakira imfura yabo.
Umwe mu nshuti zabo yagize ati “Baranezerewe cyane, ni inkuru nyayo nziza yo kubabona, umugore wa Stromae atwite inda ya mbere”.
Mu gihe icyamamare Stromae nta kintu yari yabitangazaho kimwe n’umugore we, uyu mugabo (Stromae) azwiho kudatangaza amakuru arebana n’ubuzima bwe bwite, ndetse n’ubukwe bwe bwaratunguranye.
Stromae na Coralie basezeranye mu Ukuboza 2015, ibirori byabo bitungura benshi dore ko byari byatumiwemo abantu 170 gusa, nabo bitabira batazi icyo batumiriwe.
Kuva muri uwo mwaka ubwo uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yarwaraga malariya akaremba agafata imiti yo kumukiza ikamugeza kure, ntabwo yakomeje gushyira hanze indirimbo, bityo ngo akaba ateganya kuzajya yandikira indirimbo abandi bahanzi.
Stromae ni umuhanzi wamamaye cyane ku isi n’indirimbo ze Papaoutai, Formidable, Alors On Danse,…
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *