Abasirikare 3 ba Somalia bishwe na AMISOM, Gen.Lokech w’Umugande aratungwa urutoki

Abasirikare batatu ba Somalia b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutasi n’Umutekano (NISA) n’abandi basivili bane bishwe barashwe n’ingabo za AMISOM nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye kuri bariyeri. Gen Paul Lokech w’Umugande arashyirwa mu majwi. Ibi bikaba byarabaye kuwa gatanu ushize nyuma y’uko hari hamaze kuba igitero cya bombe kigambwe n’umutwe wa Al Shabab, aho igisasu cyaturikiye hafi y’agace […]

Karongi: Impunzi z’Abanyekongo ziherutse kugwa mu myigaragambyo zashyinguwe

Imirambo y’impunzi z’Abanyekongo ziciwe mu myigaragambyo yo kuwa Kane w’iki cyumweru dusoza kuri uyu wa Gatandatu yashyinguwe mu Murenge wa Bwishyura, mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Rusazi mu Karere ka Karongi. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru iravuga ko hashyinguwe imirambo 8 mu gihe byari byatangajwe ko hapfuye impunzi 5 zazize ibikomere […]

RCS yaguze imodoka nshya mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara imfungwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza (RCS) ruratangaza ko rwamaze kugura imodoka nshya mu rwego  rwo gukemura ikibazo cy’uburyo  imfungwa  n’abagororwa batwarwagamo  butari  bunoze. Ibi  binyabiziga bigaragara  hirya  no  hino   mu  gihugu mu  mirimo  y’Urwego rw’Igihugu  Rushinzwe Imfungwa  n’Abagororwa , birushaho  kugaragara  neza iyo ubisanze  biparitse ku  kicaro gikuru  cy’uru  rwego, aho  biba  bimaze  kugeza  imfungwa  […]

U Rwanda na Congo birasabwa gukura ingabo zabyo mu birunga

Ihuriro ry’imiryango iharanira kurinda ibidukikije muri Congo rirahamagarira igisirikare cya Congo n’igisirikare cy’u Rwanda kuva muri Pariki y’Ibirunga, nyuma y’imirwano yahuje ingabo z’abihugu byombi mu cyumweru gishize go yashyize mu kaga ubuzima bw’Ingagi zo mu misozi. Mu ibaruwa yohererejwe Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), imiryango 11 itegamiye kuri leta y’Abanyekongo yasabye iyi nama […]

 E.U, USA na Canada barasaba Abanyekongo kwigengesera mu myigaragambyo yo kuri uyu wa 25 Gashyantare

Mu gihe kuri iki cyumweru, itariki 25 Gashyantare muri Congo hateganyijwe indi myigaragambyo karundura yo gusaba perezida Kabila kuva ku butegetsi, intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bwumvikane n’abahagarariye ibihugu by’I Burayi I Kinshasa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, na Canada barahamagarira abafite aho bahuriye n’iyi myigaragambyo kwifata bakirinda ibikorwa by’ubugizi bwa […]