USA: Umujyanama mukuru wa Perezida mu by’ubukungu agiye kwegura

Umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gary Cohn, yavuze ko aregura vuba nyuma y’uko Perezida Donald Trump afashe umwanzuro wo kuzamura ibiciro by’ubutare we yita “kurinda umutekano w’inganda za Amerika.” Cohn yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko Trump avuze ko ibyo biciro bizaba byiza kandi biboneye kuko bizatuma inganda zikora imodoka […]

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

Sosiyete sivile muri Beni iratangaza ko yabaruye abantu 20 bishwe n’ingo zigera mu 10 zatwitswe mu gihe cy’amasaha 48 muri iyi teritwari yo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ubu bwicanyi bushinjwa inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu. Ukuriye ubuhuzabikorwa bya sosiyete sivile ya Beni, Gilbert Kambale, yatangaje ko hari igitero […]

Dore mpamvu zituma igitsinagore gitinya kwerura ko cyifuza gukora imibonano mpuzabitsina

Akenshi abagore bararipfana iyo bigeze ku ngingo yo gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye, ku buryo hari n’abagira ubushake bakabura uko babibwira abagabo babo bitewe n’impamvu zitandukanye.  Zimwe muri izo mpamvu ni: Isoni zo kubivuga: Akenshi usanga abagore benshi bakunze kugira isoni zo kuganiriza abagabo babo ku ngingo yo gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane nk’iyo bagize […]

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango n'abamwungirije babiri begujwe

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,  Twagirimana Epimaque hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Anonciata Kambayire bakuweho icyizere na Komite Nyobozi y’Akarere. Aba bayobozi uko ari batatu, bakuweho icyizere kubera ibyo bashinjwa birimo gucunga nabi umutungo w’akarere ndetse n’ubwumvikane bucye bwavugwaga hagati yabo. Imyanzuro ikaba yavuye mu nama […]

Nyamagabe: Umusore w’imyaka 20 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’igitambambuga

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Nyamagabe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’igitambambuga w’umuturanyi. Ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe, nibwo ubushianjacyaha bwaburanye urubanza buregamo uyu musore witwa Ndagijimana Callixte icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi ufite imyaka 3 y’amavuko. Ni icyaha cyakozwe kuwa 19 Gashyantare 2018 saa 15h00 z’amanywa mu Mudugudu wa Rwankango, […]

Gen. Kayihura n’abandi barimo Abanyarwanda bagiye kujyanwa mu nkiko n’uwahoze mu gipolisi

Ali Kabanda, wahoze mu gipolisi cya Uganda akaza guhunga igihugu Gen Kale Kayihura akiri umuyobozi wacyo, aravuga ko kumwirukana ku mirimo ye bidahagije agiye kumukurikirana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, aho amushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu, amushinja gufatanya n’abandi batandukanye barimo n’Abanyarwanda. Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, Kabanda yagize ati: “Kwirukana Gen. Kayihura ntabwo bihagije. Nari […]

Icupa ryatawe mu Nyanja mu 1886, ryatoraguwe muri Australia ririmo ubutumwa bwanditse

Nyuma y’imyaka 131,  ubutumwa bumaze igihe kirekire kurusha ubundi bwatoraguwe mu gace k’i Burengerazuba bwa Australia. Bwatoraguwe n’abantu babiri, Tonya Illman na Kym Illman barimo batembera ku musenyi hafi y’ikirwa. Kuboneka kw’iri cupa byabaye ibitangaza nyuma yo kuboneka mu musenyi nta bumene rifite. Ni nyuma y’uko  muri icyo kirwa, aho ryatowe hari haguye imvura nyinshi […]

Imbonerakure zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda na Congo

Mu gihe hitegurwa amatora ya Kamarampaka mu gihugu cy’u Burundi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira abaturuka mu bindi bihugu by’ibituranyi bakaba bahungabanya umutekano, Imbonerakure zashyizwe ku mipaka. Amakuru atangazwa na UBM news, avuga ko izi Mbonerakure zashyizwe ku mipaka mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage baturiye imipaka bakaba bavuga ko bafite impungenge. Iki kinyamakuru gitangaza […]

Rwamagana: Abaturage barasaba ubuyobozi guhagurukira ba ‘Maniravuga’ bacuruza amasengesho

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi kubakiza abashakira imibereho mu gucuruza amasengesho bitwaza ubuhanuzi kandi babashakamo indonke.   Bemeza ko bamwe gusenga babigize umwuga, ndetse bakabifata nko kwihangira imirimo, bakarara basenga mu nzu z’abaturanyi babo, ibyo bavuga ko bibangamira umutekano wabo. Umuturage utuye mu mudugudu wa Kabuye, agira ati “ntabwo twanga abantu basenga […]

Zambia: Utudege tutagira abapilote (Drones) tugiye kwifashishwa mu kurwanya ubuhigi

Mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo kwifashisha utudege tutagira abapilote mu kurwanya ubuhigi mu mashyamba na pariki z’igihugu. Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Charles Banda yagize ati “Utu tudege tuzabafasha kugenzura no guca ibikorwa byo guhiga mu mashyamba na pariki zitandukanye mu gihugu cya Zambia”. Minisitiri Banda yavuze ko kandi […]

Gakenke: Polisi yatesheje amabandi yari yibye ibifite agaciro ka miliyoni zirindwi

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gakenke, mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 5 Werurwe, zaburijemo ubujura bwagombaga kubera mu isoko rya Gakenke bwari bugamije kwiba amaduka 14 ari muri iryo soko. Ibyo bateshejwe bifite agaciro ka miliyoni zirindwi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze […]

Ndi umukobwa w’imyaka 33, narize, mfite akazi, ariko sinzi igituma mbura amahirwe yo gukundwa nk’abandi bakobwa- NKORE IKI?

Ndabasuhuza mu izina ry’umwami Yesu n’umukiza, nitwa Angelique, ndi kavukire mu mujyi wa Kigali ariko agace ntako mvuga muranyihanganira. Mu by’ukuri maze imyaka 8 ndangije kwiga kaminuza, nkora n’akazi keza, ariko igikomeje kuntera urujijo, ni uburyo abana bato babona abakunzi, bagashaka, ingo zigakomera ariko njye nkabura ayo mahirwe. Ntabwo navuga ko ndi mubi nigereranyije n’abandi […]

USA: Yitwaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu gusobanura impamvu abantu bakwiye gutunga imbunda

Umwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwaje jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu rwego rwo kudashyigikira amategeko arebana no gutunga imbunda aho yavuze ko nubwo imbunda zitabaho abakoreshwa na sekibi bakoresha n’imihoro. Mu kiganiro yatanze kuri radio, Steve Pearce, yagereranyije ubwicanyi bwa jenoside mu Rwanda mu 1994 n’ubugizi […]

Amahano: Umugabo n’umukobwa we bafashwe basambanira ku karubanda

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukobwa we bakurikiranweho icyaha cyo gusambana kandi bafitanye isano ya hafi nyuma yo kubafata bari gusambanira ku manywa y’ihangu mu busitani. Uyu mugabo witwa Justin Bunn w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 19 witwa taylor, basanzwe bakorera imibonano mpuzabitsina mu busitani buri mu birometero bisaga 4 uvuye aho […]