DRC: Inyeshyamba za ADF zishe abantu 11
Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF ( Allied Democratic Force) zishe abantu 11 muri Beni mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakozi bashinzwe uburenganzira bwa muntu muri ako gace babwiye Reuters ko abo barwanyi bari birwaje imihoro n’amashoka. Ubuyobozi butangaza ko abaturage barenga 1000 bamaze kwicwa mu bitero nk’ibi kuva 2014. […]
Uganda: Amaradiyo 23 yafunzwe azira gushyigikira ubupfumu
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2018, Komisiyo y’igihugu y’itumanaho muri Uganda, UCC ( Uganda Communication Commision) yahagaritse amaradiyo 23 azira kwamariza abakora umwuga w’ubupfumu bifatwa nko ‘kubashyigikira’. Umuvugizi wa UCC, Pamela Ankunda yatangaje ko aya maradiyo bayihanangirije mbere y’uko bayafunga ariko aranangira. Uyu muvugizi yongeyeho ko abanyamakuru bakwiye guhugurwa bakamenya ibyemewe gukorwa n’ibitemewe kugira ngo […]
Amerika: Donald Trump yirukanye abanya Liberia babaga muri Amarika
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko bahagaritse gahunda yo kwemerera abaturage bo muri Liberia kuba muri Amerika nk’impunzi. Abanya Liberia babaga muri Amerika muri gahunda yiswe’’ Deferred Enforcement Departure’’ kuva 1999 ubwo muri Liberia hari hariyo intambara hagati y’abaturage ndetse n’amakimbirane byahitanye abantu benshi. Iyi gahunda yatangiye ku ngoma ya Bill Clinton yemereraga abanya […]
APR FC yihanije Gicumbi FC, iyinyagira imvura y'ibitego bine
Ikipe ya APR FC yatsinze Gicumbi FC yo mu Ntara y’Amajyaruguru ibitego 4-0 iyisanze iwayo, muri “Azam Rwanda Premier League” . Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ikipe ya APR ibasha kunyagira Gicumbi imbere y’abafana bayo, iyi ntsinzi ikaba iyihesheje gusoza imikino ibanza iri ku mwanya wa […]
Kigali: Amakarito y'itabi y'umuryango wa Rwigara yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 512
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (Rwanda Revenu Autority) cyateje cyamunara itabi ry’uruganda ‘Premier Tabaco Company; rw’uwahoze ari umucuruzi ukomeye, Assinapol Rwigara, wapfuye mu 2015. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, nibwo iri tabi ryagurishijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512, nyuma y’aho ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA)Â kibashinje kunyereza imisoro. Amakarito yabarirwaga agaciro k’amafaranga y’u Rwanda […]
Nyamagabe: Urukiko rwemeje gufunga iminsi 30 y’agateganyo babiri bakekwaho gucuruza abantu
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, bwasabiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ ukwezi abantu babiri bakekwaho icyaha cyo gucuruza abantu, kuri uyu wa Mbere ushize,  itariki 26 Werurwe 2018. Ni nyuma y’aho kuwa 09 Werurwe 2018, umwe muri bo yafatanywe Abarundikazi babiri yari ajyanye mu gihugu cya Kenya aho bari buve berekeza mu gihugu cya Arabia […]
Ibyamamare 10 byahuye n'ibyago byo kwandura agakoko ka sida
Sida ni kimwe mu byorezo byica abantu benshi ku Isi giterwa n’agakoko ka VIH. Hashize imyaka isaga 30 igaragaye ariko imaze guhitana abantu basaga miliyoni 36. Agakoko gatera sida kakaba kagaba igitero ku bwirinzi bw’umubiri wa muntu kakabusenya bikarangira uwakanduye apfuye. Gusa, iki si icyorezo gitoranya abo cyibasira kuko n’ibyamamare kitabitinya kuko hari byinshi byahitanywe […]
Burundi: Mu rugo rw’umuturage hatahuwe imbunda 3, amasasu 801 n’ibindi bikoresho bya gisirikare
Igipolisi cy’u Burundi cyasatse urugo rumwe rw’umuturageg gisangamo imbunda eshatu n’udusanduku turimo amasasu 801, gerenade ebyiri hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ibi bikoresho byafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, mu rugo rw’umuturage ruri muri karitiye ya Mutanga Nord, mu Mujyi wa Bujumbura, ku muhanda nimero 62. Abaturage batuye […]
Perezida Kagame arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gutekereza ku mibereho y’abo bayobora
Perezida Kagame arasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze mbere na mbere kubanza gutekereza ku mibereho yabo bayobora, mbere yo gutekereza ku buzima bwabo bwite. Ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, i Kigali kuri petit sitade, Perezida Kagame yabasabye kwita […]
Rwamagana: Abagore basaga 60% baboneza urubyaro bakimara kwibaruka
Mu karere ka Rwamagana abaturage bamaze kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro, ku buryo umubyeyi abikora mbere y’uko ava mu bitaro adategereje indi minsi. Ibi biva mu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima, abayobozi n’abakozi bo kwa muganga. Uko imibare ibigaragaza, mu cyumweru gishize kiva kuwa mbere tariki 12 kugeza ku cyumweru tariki 18 Wwerurwe, mu karere ka […]
Uganda: Igipolisi cyohereje muri Afurika y’Epfo abajya gufata ukekwaho kwica Suzan Magara
Abapolisi bakuru bashinzwe iperereza ba Uganda berekeje muri Afurika y’Epfo gufata umuntu bikekwa ko yateguye iyicwa rya Suzan Magara, wari umubitsi w’ikaragiro rya Buwendero Dairy ryo mu Karere ka Hoima. Ni nyuma y’aho perezida Museveni ahamagariye mugenzi we Cyril Ramamphosa bakavugana kuri iki kibazo nyuma yo kumenya ko uyu muntu yari yihishe muri iki gihugu. […]
Naboneje urubyaro nshaka kubanza kugerageza umugabo wanjye, twabanye mbona ajagaraye mu mutwe, ubu yabimenye none umuriro watse- NKORE IKI?
Ndabaramukije, nitwa Solange …. Nkaba maze umwaka mbana n’umugabo, twashakanye umwaka ushize ariko nta mwana twari twabyarana n’ubwo bwose navuga ko nabigizemo uruhare. Dukundana mbere, yari umusore witonda cyane, na njye mwiyumvamo bidasanzwe, ariko nza kumenya amakuru ko icyo ankeneyeho ari imitungo, ayo makuru nagiye nyumva nkabifata uko, ariko tumaze gusezerana nagiye nkeka byinshi. Umugabo […]
Bugesera: Barasabira imigisha abikorera bashora mu rwego rw’ubuzima
Ibitaro,  menshi mu mavuriro na Posite de Sante mu Karere ka Bugesera byubatswe n’abikorera ku giti cyabo harimo n’abihaye Imana, nyamara bagatanga serivisi zisa n’izitangwa n’ibigo bya Leta. Muri aka karere, Posite de santé 54 zose ni iz’abikorera, ariko zakira abitwaje Mituweli barenga 98%. Abazigana bavuga ko zibafatiye runini, bagasabira imigisha abazishinze bitanze, ndetse bakifuza […]
Kamonyi: Abarimu bahawe akazi n’akarere ibigo boherejweho birababurabuza
Abarimu bahawe akazi n’akarere ka Kamonyi, bakomeje kuburabuzwa n’ibigo boherejweho, akarere n’abanyamadini babihagarariye bakitana ba mwana ko batabizi. Ku wa 2 Gashyantare 2018, nibwo abarimu 3 bahawe amabaruwa n’akarere ka Kamonyi, abemerera kujya kuba abayobozi bashinzwe amasomo mu bigo bya GS Kayumbu kiri mu murenge wa Kayumbu ndetse na GS Ntwari na Kirwa biri mu […]
Monusco yongerewe igihe cyo kuguma muri Congo
Akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kongereye igihe ibikorwa bya MONUSCO  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe muri iki gihugu hakomeje kwitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu ategerejweho gusezerera perezida Joseph Kabila. Uyu mwanzuro wateguwe n’igihugu cy’u Bufaransa ukemezwa n’ibihugu byose, wongereye Monusco igihe kugeza muri Werurwe umwaka utaha wa 2019 kandi yongererwa inshingano zo kurinda […]
Inzego z’umutekano za Uganda zaba zubuye ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda?
Inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Uganda ngo ziri gukora iperereza ku ibura ry’Umunyarwanda waburiye muri iki gihugu mu gihe hari haciye kabiri hatumvikana amakuru y’ibura cyangwa itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda I Kampala cyangwa ahandi nk’uko byari bimeze kuva mu mpera z’umwaka ushize . Beatrice Nyirahabimana, umugore w’uyu Munyarwanda witwa Claude Iyakaremye, avuga ko umugabo we […]
Hakomeje kwibazwa irengero ry’Umunya-Afurika y’Epfo wabaga mu Rwanda
Umuryango n’inshuti z’Umunya-Afurika y’Epfo wakoreraga mu Rwanda mu bintu bijyanye no kwamamaza witwa Leon Orsmond bakomeje kwibaza irengero rye nyuma y’ukwezi bavuga ko gushize abuze. Uyu mugabo w’imyaka 60 bivugwa ko yari amaze imyaka 8 aba mu Rwanda, ngo baheruka akanunu ke mu kwezi kwa kabiri hagati. Aba ngo bakaba bafite impungenge z’uko yatawe muri […]
Rusizi: Meya Harelimana arasaba ba gitifu b’imirenge gukorana neza n’itangazamakuru
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere yagiranye n’ibitangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda, yagarutse ku byigeze kumuvugwaho ko yaba abuza abaturage kuvugana n’abanyamakuru, aboneraho gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gutangira gukorana neza naryo. Ku byerekeranye no gukorana n’itangazamakuru, uyu muyobozi yavuze ko adashobora na rimwe kubangamira itangazamakuru nk’uko byigeze kumuvugwaho mu minsi yashize. Agira ati ’’twebwe dukorana neza n’itangazamakuru […]
Burundi: Aloys Baricako wo mu ishyaka RANAC rirwanya ubutegetsi yatawe muri yombi
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rya RANAC ( National Gathering for Change) Aloys Baricako, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo ahatwe ibibazo. Baricako yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi barwanashyaka be mu mujyi wa Gitega. Umuvugizi w’ishyaka rya RANAC George Nikiza yemeje aya makuru agira ati ’’Inzego z’umutekano muri Gitega zaduhamirije ko […]
Hafunguwe urubuga rw'ubushakashatsi muri siyansi y'Afurika
Inama yiga ku iterambere ry’Ubumenyi (Science), Next Einstein Forum, iri kubera i Kigali yafunguwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2018 , ikinyamakuru cya mbere kizajya gihuza abahanga mu by’ubumenyi muri Afurika cyiswe “Scientific African” gifatwa nk’urubuga rwo kwigaragarizaho, kikaba n’ihahiro ry’ubumenyi. Umuyobozi w’umuryango wa Elsivier, wibanda ku bushakashatsi mu bumenyi, ubuzima n’ikoranabuhanga mu bihugu bitera […]
USA yafatiye ibihano ibigo 7 bikora intwaro
Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ibigo 7 bicura intwaro muri Pakistan, byimwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi mpuzamahanga. Ibi bigo birazira gucuruza intwaro za kirimbuzi kandi no kuzikora ubwabyo bitemewe. Ni nyuma y’uko iki gihugu gitangiye gushinjwa ko gifasha abagaba ibitero muri USA hamwe n’ibindi bihugu byifatanya na Pakistani mu ntambara na Afghanistan. Radio […]
Polisi y'u Rwanda n'itangazamakuru mu kurushaho guteza imbere imikoranire myiza
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi (UNESCO) bahuriyemu biganiro nyunguranabitekerezo byo kurebera hamwe  ingamba zo gukomeza imikoranire hagati ya Polisi n’itangazamakuru; hagamijwe inyungu rusange z’abaturage.  Ubwo yatangizaga ibi biganiro, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu […]