Rusizi: Abarokotse Jenoside bifuza ko hafatwa Nsabimana Callixte, wari mubyara wa Habyarimana
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha no mu mirima y’icyayi yarwo, barasaba ubuyobozi bwa Ibuka na Leta y’u Rwanda kubakurikiranira uwari umuyobozi warwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabimana Callixte, aho yaba yihishe hose ku Isi akaza akabazwa ubugome yabakoreye. Bamwe mu baharokokeye bashyize mu majwi uyu wari umuyobozi w’uru […]
Menya icyateye umuzamu wa Liverpool, Karius kureka gusiganwa kuri moto agahitamo guconga ruhago
Lolis Sven Karius yavutse ku itariki ya 22 Kamena 1993, avukira mu gace kitwa Biberach mu Mujyi wa Baden-Wurttemberg mu Budage. Ni umuzamu w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, mu bwana bwe yakundaga gutwara moto, ariyo mpano ababyeyi bamubonamo, aza kubivamo ahitamo guconga ruhago. Ubuzima bwe nk’umwana muto mu mupira w’amaguru Karius yatangiriye mu gakipe […]
Perezida Kenyatta na mukeba we R. Odinga biyungiye mu masengesho imbere y'imbaga
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na mukeba we Raila Odinga bahoberaniye mu masengesho yo gusengera igihugu batangaza ko ari ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubumwe mu rwego rwo kubaka igihugu. Mu mezi 8 ashize, aba bombi bahuriye mu bikorwa by’amatora byasize abagera kuri 92 bahasize ubuzima kubera imyivumbagatanyo yatewe no kutavuga rumwe ku byavuye mu matora. Perezida Kenyatta […]
Urutonde rw’abagore 5 b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bize amashuri menshi- AMAFOTO
Mu gihe usanga bamwe mu bakuru b’ibihugu bafata ubutegetsi batarize amashuri menshi cyangwa se barize ibya gisirikare gusa, bamwe usanga bafite abagore batyaye mu mutwe, bafite amashuri ahambaye yanababeshaho neza batanabaye ari abafasha b’abakuru b’ibihugu. Ku mugabane wa Afurika, Perezida Mugabe atarava ku buyobozi niwe wazaga ku isonga mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bize menshi, […]
Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Gicurasi 2018, bitunugranye umutoza watozaga ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane atangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza ikipe ya Real Madrid mu kiganiro amaze kugirana n’itangazamakuru. Iri yegura rya zidane rije ritunguranye nyuma y’iminsi itanu gusa abashije guhesha iyi kipe igikombe cya Champions League ku […]
Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yakomereje mu karere ka Huye na Rubavu
Nyuma y’uko ku munsi w’ejo tariki ya 30 Gicurasi 2018 bitangajwe ko nyobozi y’akarere Nyagatare yeguye yose ku buyobozi, iyi nkundura yakomereje no mu ntara y’Amajyepfo. Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko kugeza ubu, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018, Meya w’akarere ka Huye, Muzuka Eugene ndetse n’abamwungirije bunze barimo Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi bw’Akarere […]
RDC: Abantu 5 bakomerekeye mu mpanuka y’indege ya UN
Ku mugoroba wo kuwa 30 Gicurasi 2018, imodoka ya UN yakoreye impanuka muri Reoubulika iharanira Demokarasi ya Congo abantu 5 bari bayirimo barakomereka. Amakuru aturuka ku biro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP avuga ko iyi ndege nto yari mu kazi yaguye ikangirika bikomeye mu gace ka Kasai ku bw’amahirwe hakaba nta wahasize ubuzima kuko yari ikiri […]
Muhanga: Bavuga ko iyo hari abapfuye aribwo barya n'ubwo ataribo babica!!-Video
Ihohotera rikorerwa mu ngo rihatse ayandi yose, rigahemberwa n’ihishira- Karangwa Charles
Umuyobozi mu muryango”Humanite et Inclusion’ ushinzwe ikurikirana ry’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka ndetse no ku bumuga (VBGAH), Charles Karangwa, avuga ko irikorerwa mu ngo ariryo rihatse ayandi yose, by’umwihariko rigatizwa umurindi no guhishirana. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, umuryango ‘Humanite et Inclusion’ uzwi nka […]
Ikosa rikomeye umugore akora mu buzima ni ukwizirika ku mugabo uguca inyuma- Zari Hassan
Zari Hassan, wahoze ari umugore w’icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana bapfa ubushurashuzi bwa hato na hato, kuri ubu aragira inama abagore bizirika ku bagabo babaca inyuma bizeye kuzabahindura. Zari uvuga ko hari abagore benshi bacibwa inyuma n’abagabo babo bagakomeza guhatiriza bizeye ko bazabahindura nyamara ibi ngo bisa nk’ibidashoboka kuko umugabo waguciye inyuma […]
Ese ujya ubura imihango? Kubura cyangwa gutinda kwayo ntibisobanuye ko utwite! Menya izindi mpamvu zibitera
Rimwe na rimwe usanga abakobwa cyangwa abagore batinda kubona imihango cyangwa bakanayibura. Aha usanga bihutira kujya kwa muganga kugira ngo bamenye ikibazo cyabaye cyangwa niba baba batwite, abaryamanye n’inshuti zabo bakihutira kuzibwira ko zabateye inda n’ibindi. Hano rero turaza kubamara impungenge ko gutinda cyangwa kubura kw’imihango bidasobanuye buri gihe ku wasamye kuko hari byinshi bishobora […]
Abashoferi babangamiwe n’amande ya KVSC mu kwishyura parikingi
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali n’ahandi barinubira imikorere ya KVCS ishinzwe kwishyuza parikingi, aho ngo usanga bashyirwa muri sisitemu batabanje kubimenyeshwa, amande bacibwa akikuba inshuro 100, n’ubumenyi buke burangwa mu bakozi babishinzwe,aho bakomeza kubarira imodoka parikingi kandi yamaze kuvamo bakabura ngo bishyurwe. Icyitwa gushyirwa muri sisitemu ni uburyo bwo kubarura imodoka iparitse, bugaragaza aho […]
Umupolisi yafashwe amashusho akubita umugore ingumi ziremereye mu mutwe- AMAFOTO
Amashusho y’umugore w’imyaka 20 akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abatari bake bayavugaho byinshi, aho banenga polisi yamukoreye ihohotera imukubita ingumi mu mutwe, nyuma ikanamwambika amapingu. Ibi byabereye ku kirwa cya New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Gicurasi 2018, aho umugore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Emily Weinman, ukomoka muri Philadelphia yakorewe […]
Somalia: Abagabo 3 bakatiwe igihano cyo kwicwa bamanitswe
Urukiko rwa gisirikare mu gihugu cya Somalia rwakatiye abagabo 3 igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwakozwe muri kiriya gihugu muri 2017 cyahitanye abantu benshi. Aba bagabo barimo Farhan Mohamed Samatar, Abdinasir Daqane Hassan na Abshir Mohamed Hajji Bule bashinjwa uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa igitero cyagabwe mu murwa mukuru wa […]
Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya République Centrafricaine (Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA)) bazwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 30 z’uku kwezi bambitswe imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza. Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Ishami rishinzwe kurinda Abayobozi […]
Umuyobozi ukomeye muri Koreya ya Ruguru, akandagiye i New York nyuma y’imyaka 18 yari ishize
Minisitiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, yasangiye na Gen. Kim Young Chol wo muri Koreya ya Ruguru. Gen. Kim Young Chol agiye muri Amerika nk’intumwa ya Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, mu gihe Perezida Trump na […]