Kwibuka: Amakipe yo mu bihugu bine bya Afurika azitabira imikino ya Kungu Fu i Kigali
Amakipe azaturuka mu bihugu bine bya Afurika hamwe n’ay’u Rwanda, niyo azitabira imikino ya Kungu Fu, yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 no ku cyumweru tariki ya 10 kamena 2018, mu nzu mberabyombi ya ‘Lycee de Kigali’ niho amakipe y’ibihugu Zambia, Kenya, Tanzanie, RDC n’amakipe agera […]
Lionel Messi abaye intandaro yo kudahamagarwa kwa Mauro Icardi mu ikipe y'igihugu
Ku wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, nibwo hasozwa itangwa ry’urutonde rw’abakinnyi 23 b’ibihugu bizitabira igikombe cy’Isi 2018, gusa igikomeje gutungurana ni bamwe mu bakinnyi bakomeye batagaragaye ku rutonde rw’ikipe y’igihugu cya Argentine,u BubiLigi ndetse n’u Budage. Ikinyamakuru The Mirror gitangaza ko bamwe mu bakinnyi bakomeye batigeze bahamagarwa n’amakipe yabo y’ibihugu, gusa uwa vugishije benshi […]
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bagore, Amb. Nduhungirehe akanenga abikoma imyambarire yabo
Perezida Kagame avuga ko bidahagije ko abagore bagaragara neza nk’abagabo babo ko ahubwo bakwiye no kwita ku buryo bagaragara kugeza no ku myumvikanire y’ijwi ryabo (tone of their voice). Ibi yabitangaje ku wa 5 Kamena 2018, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inama Ngarukamwaka y’Iterambere (Journée Européenne de développement) i Bruxelles mu Bubiligi. Yagize ati […]
Perezida Kagame aranenga imyumvire yo kumva ko abagore bari munsi y’abagabo
Perezida  w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aranenga imyumvire yo kumva ko abagore bari munsi y’abagabo. Perezida Kagame yanenze iyi myumvire ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza inama ngarukamwaka yiga ku iterambere i Burayi (Journée Européenne de développement) […]
Indi mitungo y'abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro, RRA giteje icyamunara amakarito y’itabi ryo mu ruganda P rimier Tobacco Company rw’umuryango wo kwa Rwigara, ubu hakurikiyeho imashini zifashishwaga mu gutunganya iryo tabi. Kuwa 28 Werurwe 2018, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagurishije mu cyamunara amakarito 7195 y’itabi ry’umunyemari Rwigara Assianpol kuri ubu uhagarariwe n’abo mu muryango […]
Umusore ari mu bitaro nyuma yo kugushwa na kajugujugu yikoreye
Umusore witwa Joseph Nkaheza yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugushwa n’indege yikoreye ku giti cye, akaba yari mu bikorwa byo gusuzuma ngo arebe niba ikora aribwo yahitaga imukoresha impanuka. Ababonye iyi mpanuka ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, bavuga ko uyu musore yari amaze iminsi mu mushinga wo gukora indege ya […]
Gatsata: Hatoraguwe umurambo w’umukobwa wari wambaye ubusa
Mu ishyamba riri mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, hatoraguwe umurambo w’umukobwa, biracyekwa ko yapfuye amaze gusambanywa. Umurambo w’uyu mukobwa utaramenyekana amazina, watowe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, aho bamwe mu baturage bavuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena, yatahanye […]
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije
Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera Ibidukikije, ku wa 5 Kamena, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasaba Leta gukurikirana abakora ibifite ingaruka kuri byo. Ibi ni ibikubiye mu itangazo, iri shyaka ryashyize hanze kuri uyu wa 5 Kamena 2018, rishyirwaho umukono n’umuyobozi waryo, Dr Frank Habineza, aho bavuga ko kurengera […]
Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n'u Burusiya
Leta y’u Rwanda n’ u Burusiya bikomeje ibikorwa byo kubaka umubano ahanini ushingiye ku bikorwa bya gisirikare, aha niho Uganda ihera ivuga ko rushobora kuba ruri mu mugambi wo gutumiza imbunda nini zigenda ku modoka ndetse n’indege zo kwifashisha mu mirwano no gucunga umutekano. Spyreports cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
Rayon Sports ishaka umwanya wa mbere irakina n'Amagaju idafite abakinnyi 5 babanzamo
Ikipe ya Rayon Sports bakunze kwita gikundiro kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kamena 2018 ifitanye umukino n’Amagaju w’ikirarane cy’umunsi wa 22 aho iza gukina idafite bamwe mu bakinyi bayo bakomeye. Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 aho ikipe ya Rayon Sports yakira Amagaju muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu […]
Karongi: Itorero ADEPR ryaremeye umusore warokotse jenoside inzu ya miliyoni zisaga 20
Ubuyobozi bw’Itorero ‘ADEPR’ mu Ntara y’i Burengerazuba, bwaremeye Impano Janvier inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Akaba ari umuhungu wasizwe na Mutabagisha Thomas, wari pasiteri w’iri torero, aza kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inzu yahawe uyu musore witwa Impano Janvier ifite agaciro ka 20.500.000 y’amanyarwanda, yubatswe mu buryo bugezweho mu Mujyi wa […]
Uganda: Batatu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa zirimo amakuru y’iperereza ku rupfu rwa Kaweesi
Abantu 3 muri Uganda bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba mudasobwa mu nyubako ya Guverinoma ikorerwamo ibijyanye no kubika amakuru [(Government Analytical Laboratory (DGAL)] ikorera mu biro bya Minisitiri w’ubuzima mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, 2018. Aba bagabo barimo Abdul Wabera, Bosco Anyazo ndetse na Andrew Okello bashinjwa gushaka kurigisa amakuru akubiyemo ibikorwa by’iperereza ku rupfu rwa […]
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa- AMAFOTO
Muri gahunda z’ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y’ u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n’inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego […]
Uwahoze ari kapiteni mu gisirikare cya Uganda arashinjwa ubujura
Capt James Oculu w’imyaka 66 y’amavuko, wahoze mu gisirikare cya Uganda, yafashwe n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, ashinjwa ubujura. Capt James Oculu yafatiwe iwe mu gace ka Bukunjja, muri district ya Mayunge, n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda muri aka gace yafatiwemo, Lt. Amos Nsamba, avuga ko Ocule abazwa ibijyanye n’imiti yakuwe mu […]