Ingingo zirengagizwa nabesnhi kandi ariryo pfundo ry'ibyishimo by'umugore mu gihe cyo gutera akababriro

Abagore benshi baryoherwa n’ imibonano mpuzabitsina, ariko usanga uburyo bishima atari bumwe. Tugiye kubabwira bimwe mu bituma umugore aryoherwa ndetse bikaba byatuma ahora yishimiye uwo bafatanya mu gutera akabariro. Umugore aryoherwa no gutera akabariro iyo umugabo barimo guhuza urugwiro amweretse ko amwitayeho kandi akabikora amubwira utugambo twinshi twiza, kuko abagore benshi bemeza ko badakunda umugabo […]

Umusore yafashwe asambanya ihene yisobanura avuga ko atinya ko abantu bamwanduza SIDA

Umusore witwa Otieno Jalango wo mu gace ka Muhuru muri Kenya yafashwe asambanya ihene y’umuturage abajijwe impamvu yabikoze yisobanura ko yanga kuryamana n’abantu atinya ko bamwanduza virusi itera SIDA. Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yemerera inzego z’umutekano ko atai ubwa mbere aryamanye n’itungo kuko ngo yari asanzwe abikora ariko ntafatwe, impamvu ibimutera ngo ikaba ari […]

Burundi: Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020

Perezida Nkurunziza w’u Burundi, atangaza ko mu matora y’umukuru w’igihugu ateganywa mu mwaka wa 2020, atazayiyamamazamo. Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku Itegeko Nshinga rishya ryavugururwe, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bashimangiraga ko ryahinduwe kugirango azayobore kugeza mu 2034. Umuhango wo gusinya iri tegeko Nshinga rishya, wabaye ku wa Kane tariki ya 7 Kamena […]

Gasabo: Meya ntavuga rumwe n’abavuga ko nta ruhare bagira mu kubashyiraho no kubakuraho

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen avuga ko abaturage ari bo bagira uruhare mu gutuma ba Meya begura ku myanya yabo kuko baba bagaragaje ibitagenda neza nyamara abaturage bo bakavuga ko uretse no kubeguza nta n’uruhare bagira mu kubashyiraho. Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru aho bagarutse cyane ku nkubiri imaze iminsi yo kwegura […]

Zari yaciye amarenga yo gusubirana na Diamond -Amafoto

Mu gihe kingana n’amezi ane umuherwe Zari hassan ukunze kwiyita The Boss Lady adaca uwaka na Diamond Platnumz babanaga nk’umugore n’umugabo gusa kuri ubu baraca amarenga yo kuba basubirana nyamara Zari yari yaratsembye kutazongera kubana na Diamond. Mu byumweru bishize ni bwo umuryango wa Diamond cyane cyane nyina umubyara Sanura Kasimu wamushyizeho igitutu ahanini bamubaza […]

Aho naba ndi hose, haba mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu, ndi Umunyarwanda- Min. Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, avuga ko aho yaba ari hose, mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ahora ari umunyarwanda. Aho yari ari i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, ku wa 6 Kamena 2018, Min. Mushikiwabo yabajijwe n’abanyamkuru kuri kandidatire ye yo guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa “Francophonie”, yemeza […]

U Rwanda rwatumiwe mu nama ya G7 iziga ku bukungu no kubungabunga inyanja

Leta y’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bikataje mu iterambere, ni kimwe muri 12 byatumiwe mu nama y’ibihugu birindwi bivuga rikijyana ndetse birangwamo ubukungu bukomeye ku isi (G7), iyi nama ikaba izibanda  ku ngingo irebana no kurinda inyanja ndetse no ku bukungu. Ikinyamakuru CBC dukesha iyi nkuru kivuga ko biteganyijwe ko iyi nama izatangira kuwa […]

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Leta ya Zambia yatangiye guha impunzi z’Abanyarwanda ibyangombwa by’agateganyo bizemerera gutura. Biteganyijwe ko ibyangombwa bya burundu bizemerera gutura nk’abenegihugu zizabihabwa mu gihe cy’imyaka itatu. Impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi bisaga bine, abo Zambia imaze guha ibyo byangombwa bararenga gato igihumbi na magana ane. Ubwo BBC dukesha iyi nkuru yaganiraga na Abdon Mawere, ushinzwe ibibazo by’impunzi […]

Kirehe: Umugabo yafatanwe ibikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano

Uwitwa Habimana Jean Claude, ku wa mbere tariki 4 Kamena 2018; Polisi mu karere ka Kirehe yamufatanye ibikoresho yifashishaga mu gukora amafaranga y’amaginano birimo  akamashini n’amarangi  y’amabara atandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyakangezi, mu […]