Madamu Jeannette Kagame yitabiriye itahwa ry’inyubako 'Impinganzima Hostel' mu Bugesera

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako yitwa ‘Impinganzima Hostel’ igiye gutuzwamo incike za jenoside yakorewe Abatutsi ‘ Intwaza’ zigera kuri 80. Ni umuhango yitabiriye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018, mu karere ka Bugesera, akaba yasabye abagiye guturana n’aba babyeyi kuzababera abaturanyi beza, babereka urukundo. Agira ati “Uru […]

Sudani  y’Epfo: Abadepite bari kwiga ku ngingo yemerera perezida Salva Kiir kuyobora indi manda

Inteko ishinga Amategeko ya leta ya Sudani y’Epfo yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo perezida Kiir yahabwa indi manda y’imyaka 3. Bamwe mu banyepolitiki bakkomeye muri kiriya gihugu barimo Minisitiri w’ubutabera, ushinzwe ibijyanye no kuvugurura Itegekonshinga n’abandi batandukanye bavuga ko uyu mugabi uri kwiganwa ubushishozi kugira ngo […]

Rusizi: Umugabo yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana amajoro 2 yose abeshya ko ari kumusengera

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije Bahati Claude w’imyaka 43 icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumujyana mu ishyamba ngo amusengere avuga ko arimo kumusengera ngo amukize amashitani bavayo bagacumbika ahantu ari na ho yamusambanyirije. Iki cyaha uyu mugabo  yahamijwe  n’Urukiko yagikoze  mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo […]

Uganda: Urukiko rwakatiye abasore 2 urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa Luweero muri Uganda rwakatiye abasore 2 igihano cy’urupfu bashinjwa kwica umupolisi muri 2015. Aba basore barimo Ahamada Ssempala w’imyaka 24 ndetse na Erick Kirya w’imyaka 33 bashinjwa kwivugana Sgt Godfrey Bala muri 2015 bafatanyije n’abandi 7 bo baje kurekurwa nyuma yo kuburirwa ibimenyetso bifatika. Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore bagabye igitero kuri sitasiyo […]

Nyamasheke: Ubuyobozi burashima uburyo abarokotse jenoside babanye neza n’abandi baturage

Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bushimira abaturage b’akagari ka Kibogora kuba bamaze kuba indashyikirwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, Nzasabayesu Enock  yabivuze ubwo abaturage b’aka kagari bibukaga by’umwihariko abari bagatuyemo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. […]

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu

Ku itariki ya Mbere nyakanga 2018, perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yakoze ivugurura ritunguranye muri Guverinoma ye anirukanamo Minisitiri w’Ibikorwa by’imbere mu gihugu. Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko pezida Magufuli yirukanye mu buryo butunguranye Minisitiri w’Ibikorwa by’Imbere mu gihugu, Mwigulu Nchemba agahita asimbuzwa Kangi Lugola wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ibidukikije mu biro bya Visi […]

Ni irihe banga ryaba ryihishe hagati ya Perezida Museveni na Gen Kayihura?

Iminsi 20 ishize Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda ari mu maboko y’inzego zishinzwe Iperereza aho abazwa ku byaha ashinjwa birimo ubwicanyi bwagiye bukorerwa bamwe mu bayobozi, ubwo yari umuyobozi wa Polisi n’ibindi byaha. Nyuma yo gufatwa akajyanwa gufungwa ku wa 13 Kamena 2018, Gen Kale Kayihura yagiye agerwaho n’inzego zitandukanye […]

Umusaza akurikiranyweho gusambanya abuzukuru be 3 bose akabanduza agakoko gatera SIDA

Urukiko rukuru rwa Luweero rwakariye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga igifungo cy’imyaka 60 umusaza w’imyaka 42 azira gusambanya abuzukuru be 3 bose akabanduza agakoko gatera SIDA. Umushinjacyaha, Justine Nakayiza avuga ko uyu musaza Joseph Ssemuwemba wo mu gace ka Makulubita ashinjwa ibyaha byo gusambanya abuzukuru be yareraga bafite imyaka 9, 10 na […]

Ibihugu bigize AU byashyigikiye kandidatire ya Minisitiri Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo akomeje urugendo rwo gushaka abamushyigikira mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’abakoresha ururimi rw’igifaransa OIF, kuwa 2 Nyakanga 2018 abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bakaba barashyigikiye ubusabe bwe. AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu nta kindi gihugu muri AU kirabasha gutanga umukandida […]

Perezida Kagame arashimira ibihugu bishya byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye ibihugu bishya bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho rya Afurika AfCFTA ( African Continental Free Trade Area  ). Ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yaberaga mu Mujyi wa Nouakchott […]