RDC: Inyeshyamba za 'Twirwaneho' zirashinjwa kwica abantu batatu
Abantu batatu barimo abagore babiri n’umugabo umwe biravugwa ko kuri uyu wa Kane ushize, itariki 05 Nyakanga bahitanywe n’amasasu mu misozi miremire ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira. Inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mutwe wa Twirwanaheho zirashinjwa kuba inyuma y’ubu bwicanyi. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko aba bantu bishwe ari abo mu bwoko bw’Abanyindu […]
Mporana ubwoba bwo kuba nabura igisubizo igihe nabazwa ibitagenda neza- Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko na we afite inshingano abazwa, by’umwihariko akaba ahora ahangayikishijwe no kuba yabazwa ibitagenda akabura igisubizo. Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, ubwo yigishaga abanyeshuri 38 ba kaminuza yigenga ‘African Leadership University’, isomo ryibanda ku iterambere ry’u Rwanda; mbere y’umuhango wo gutanga impamyabushobozi. Perezida Kagame avuga […]
Amajyaruguru: Abajyaga gushakira serivisi z'ubuvuzi n'iz'Uburezi muri Uganda biyemeje kubihagarika
Mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje guhagarika kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi n’iz’uburezi muri Uganda nyuma y’iminsi mikeya perezida wa Repubulika, Paul Kagame, anenze ibi bintu agasaba ko byahagarara ndetse akizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo impamvu zatumaga Abanyarwanda bambuka zigakurwaho. Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu itariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo mu Cyanika […]
Diamond wabaye nk’imfizi y’akarere yasabwe kwipimisha SIDA
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ukomeje kuvugwaho ubusambanyi , yasabwe na mugenzi we kwipimisha agakoko gatera SIDA. Umuhanzi Rayvanny baherutse gukorana indirimbo ‘Iyena’ ndetse akaba anakorera umuziki mu nzu ye iwutunganya ya Wasafi, niwe wasabye sebuja kwipimisha SIDA kimwe n’abandi bakozi bo muri iyi nzu itunganya umuziki. Uyu muhanzi yashyize aka video ku mbuga […]
E.U irateganya guhagarika amafaranga yagenerwaga abasirikare n’abapolisi b’u Burundi
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Gatatu ushize yavuze ko mu Burundi ubwicanyi ndengakamere, iyicarubozo, gufungira abantu ubusa, kubanyereza, kujujubya itangazamakuru, kwibasira abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, birimo birarenga igaruriro. Kubw’ibi, uyu muryango urateganya guhagarika amafaranga wageneraga igisirikare cy’u Burundi. Abagize iyi nteko ishinga […]
Uganda: Gen Kayihura yabajijwe inkomoko y’imbunda zisaga 20000 n’uko yazihaye abasivili basaga 7,000
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda dukesha urubuga rwa Spyreports aravuga ko kuri uyu wa gatatu ushize inzego z’umutekano n’ubutasi ari zo CMI na ISO, ngo zaba zarahase ibibazo Gen Kale Kayihura n’uwari umukuru w’umutwe w’igipolisi witwa Flying Squad, ACP Herbert Muhangi, babazwa ukuntu imbunda zitemewe zisaga 20,000 zinjiye mu gihugu zigakoreshwa mu guhungabanya umutekano […]
Rwamagana: Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko nta muturage wahohoterwa azira kutakavukamo
 Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwemeza ko nta muturage wahohoterwa azira kutakavukamo, ko n’ubwo waturuka mu bindi bice by’igihugu ukajya kugaturamo uba ufite amahirwe angana n’ay’abo uhasanze. Ibi bubitangaje nyuma y’inkuru y’umugore witwa Nyampinga Anisie utuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro ku wa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018 watangarije Bwiza.com ko yakubiswe mu […]
Abasirikare 816 basezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo abasirikare 816 basezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF). Bamwe muri aba basirikare basezerewe kubera imyaka bafite ibemerera ikiruhuko cy’izabukuru n’abandi basezerewe ku bw’impamvu zitandukanye zirimo n’iz’ubuzima. Abasirikare bakuru basezerewe ni Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Rugumya Gacinya, Brig. Gen. Augustin […]
Uburengerazuba: RURA iravuga ko mu miyoboro 341 y’amazi iri mu Ntara, hakora 206
Urwego Ngezuramikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwakoranye inama n’abahagarariye Uturere ku micungire y’ibikorwa by’amazi yo mu cyaro. Muri iyi nama yari yatumiwemo na ba rwiyemezamirimo bacunga imiyoboro y’amazi, haganiriwe ku buryo imiyoboro n’amavomo by’amazi yo mu cyaro bifashwe n’ingamba zafatwa kugira ngo irusheho gucungwa neza. Muri iyi nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize yayobowe […]