Ishyaka PL rirajwe ishinga no kuzagira abarihagararira mu Nteko bagera ku icumi
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL) ubwo ryagezaga kandidatire 80 z’abazarihagararira mu matora y’Abadepite kuri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora (NEC), ryanaboneyeho gutangaza ko rishishikajwe no kuzagira abarihagarariye bagera ku icumi mu Nteko Nshingamategeko. Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018, nibwo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PL, Dr. Nyiramirimo Odette n’abari bamuherekeje babiri […]
Icyo CNLG ivuga ku kibazo cy’imibiri yabonetse i Kabuga y’Abatutsi bishwe muri jenoside
Mu itangazo Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside CNLG yageneye abanyamakuru, itangaza ko mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo muri Centre y’ubucuruzi ya Kabuga ahitwa mu Gahoromani hakomeje kuboneka imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru yatanzwe muri Gacaca n’atangwa n’abaturage ngo akagaragaza ko muri 1994 muri Centre ya Kabuga hiciwe Abatutsi benshi baturukaga […]
Dore ibice bibiri by’ingenzi umugabo agomba kwibandaho kugira ngo umugore we arangize mu gihe cy’imibonano
Iyo tuvuze imibonano mpuzabitsina mbere na mbere ni iyakozwe hagati y’abashakanye, bityo ikaba ikorwa ku buryo bwateguwe, igakoranwa ubuhanga n’ubushishozi kugira ngo abayikora basoze bageze ku munezero. Nk’uko bitangazwa n’urubuga topsante.fr, igitsina cy’umugore kigizwe n’ibice byinshi cyane bituma umubiri we wuzuza inshingano zawo zaba izijyanye no kwibaruka cyangwa se gusohora imyanda mu mubiri, by’umwihariko hakaba […]
Urukiko rwibanze rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abari abakozi ba Minisante 7 baherutse kwirukanwa
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2018, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungura abantu 7 bari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima mu nzego zitandukanye, bakaba baregwa ibyaha bitandukaye, aho ku munsi wa mbere baragaragaje imbogamizi ku iburanishwa ryabo bigatuma urubanza rusubikwa. Nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha muri uru rubanza, aba bantu 7 barimo Zimurinda Jean Claude, […]
Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza babwiwe ko bazakurwa amajigo
Muri kaminuza y’u Burundi iherereye ku Mutanga hatoraguwe impapuro zidasinyeho, ziriho amagambo atera ubwoba abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi. Abanyeshuri bo muri iyi kaminuza baganiriye n’ikinyamakuru Ubm News bagitangarije ko bakeka Imbonerakure za CNDD FDD, kuba arizo zanditse izo mpapuro z’iterabwoba. Amwe mu magambo agaragara kuri izi nyandiko, atera ubwoba abatavuga rumwe na leta, […]
Niba urenze imbogamizi imwe ntukabyishimire cyane kuko haba hari indi iri inyuma — Perezida Kagame
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 12 Nyakanga 2018, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abantu 80 baturutse mu ishyirahamwe rizwi nka Young Presidents Association baturutse mu bihugu 17 bari gusura u Rwanda mu rugendo rugamije kureba uko ubizima bwahindutse mu Rwanda, aho yabagiriye inama zitandukanye zirimo kudatinya imbogamizi bahura nazo ahubwo […]
Umukinnyi wa filimi z’ubusambanyi uherutse gutangaza ko yaryamanye na perezida Trump yatawe muri yombi
Umusitari mu gukina filimi z’ubusambanyi muri Amerika, Stormy Daniels yatawe muri yombi ubwo yari mu kabyiniro mu mujyi wa Columbus uherereye muri leta ya Ohio. Uyu mugore umaze igihe aburana na perezida Trump avuga ko baryamanye muri 2006 yatawe muri yombi azira kureka abakiriya be bakamukorakorera mu ruhame ubwo yari ku rubyiniro, umwunganizi we Michael […]
Diamond Platnmuz yahaye abagore be umukoro
Umuhanzi ukomeye ukomoka muri Tanzania wamamaye nka Diamond Platnumz yasabye abagore be kwirinda kubiba urwango mu bana be dore ko badahwema kugaragaza ko batishimirana. Ibi yabitangaje nyuma y’igihe kitari gito nyina wa Diamond Sanura Kassim akaba na nyirakuru wabana ba Diaomnd yemeye kwakira umwana umuhungu we Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto nyuma yo kugaragaza ko […]
Ese koko mu Bwongereza niho iwabo wa ruhago?
Ubwo ikipe y’u Bwongereza yari imaze gusezerera iya swede, imbaga y’abafana b’iyi kipe hirya no hino ku isi, batangiye kwikoza mu kirere, biteguye kwakira iya Croatia, aho byari byitezwe ko nta kabuza bagomba gutahana  igikombe, bagira bati ‘Ruhago igarutse mu rugo’ ‘football is coming home’ bashaka kumvikanisha ko aribo bami b’umupira w’amaguru. Gusa ariko ijoro […]
Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi
Komisiyo ya politiki mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda irimo gusuzuma itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bivugwa ko rigamije kurushaho guca akajagari kagaragara mu matorero, aho iri tegeko rikumira abayobozi b’amatorero badafite impamyabumenyi ya kaminuza. Mu ngingo nsha zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu ahagararire imbere y’amategeko, harimo ko agomba kuba afite impamyabumenyi […]
Icapiro rya Fountain Publishers ryo muri Uganda rishobora gufunga amasoko yaryo mu Rwanda
Imwe mu nzu zikora zikanacuruza ibitabo zamenyekanye cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Fountain Publishers irateganya gufunga amasoko yari ifite mu Rwanda. Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko iri capiro ryari rifite isoko rinini muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, muri iyi minsi rikaba ryarumvise ko yi Minisiteri yitangiriye iyayo nzu ikora ibitabo bityo ibyabo bikaba byahita […]
Gicumbi: Mu mirenge myinshi ijerekani y'amazi iragura hagati ya 300 na 400
Mu Karere ka Gicumbi biravugwa ko mu mirenge myinshi itandukanye ijerekani imwe y’amazi bayigura hagati y’amafaranga 300 na 400 mu gihe nyamara ngo bari bafite amazi ariko bakayoberwa aho yarengeye. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi barataka ko amazi bari bafite bamaze igihe kirekire batazi icyayahagaritse, gusa ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko imashini […]
Rusizi: Ababyeyi bagizwe incike na jenoside barashima Leta yabafashije kongera kwiyubaka
Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango ‘AVEGA Agahozo’ mu ntara y’i Burengerazuba bavuga ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe abatutsi ibahekuye bagasigara iheruheru, ubu bamaze kwiyubaka bakaba babikesha Leta bavuga ko ibakunda. Ibi ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com, ubwo muri aka karere ka Rusizi haberaga inteko rusange ya cyenda yabo […]
Abantu bataramenyekana binjiye mu biro bya Banki y’Isi biba amakuru n’amafaranga
Igipolisi mu mujyi wa Kampala kiri guhiga bukware agatsiko k’amabandi yinjiye mu biro bya Banki y’Isi biherereye ahitwa Nakasero bakiba amakuru y’ingenzi ndetse na miliyari z’amafaranga. Iyi nkuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda iravuga ko aba bantu bataramenyekana bateye Ibiro bya Harriet Kiwanuka umuyobozi wungirije wa porogaramu za Banki y’Isi muri Uganda. Amakuru agera ahagaragara […]
Urutonde rw’abahungu 5 b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bategurwa kuzasimbura ba se
Bikunze kugaragara ko bamwe mu bakuru b’ibihugu cyane cyane abo muri Afurika baryoherwa n’intebe y’ubuperezida, bagahindura Itegeko Nshinga bagamije kuguma ku buyobozi, hari n’abo usanga bategura abana babo mbere kugira ngo bazabasimbure, intebe igume mu biganza by’umuryango. Abahungu bakomoka ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kugaruka mu mitwe ya benshi bitewe n’icyubahiro bahabwa mu gihugu, […]
Umukinnyi ukomeye wa Arsenal ashobora gutungurana mu birori byo kwita izina
Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo kwita izina abana b’ingagi baba baravutse, ari nako bizagenda uyu mwaka aho uyu muhango uzaba uba ku nshuro ya 14 ukazaba tariki 07 Nzeri 2018 aho bitaganyijwe ko hazagaragaramo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal. Muri uyu muhango uteganyijwe tariki 07 Nzeri 2018 abana b’ingagi bazahabwa […]
Abadepite bemeje itegeko rishya rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano
Inteko Ishinga Amategeo, umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa gatatu yemeje itegeko rishya rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isuzuma ryakoze ku mushinga w’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. Ingengabitekerezo ya jenoside yari […]
Nyuma y’amezi 3 gusa abyaye impanga, yabyaye undi umwana wa 3
Umugore wo mu gihugu cya Nigeriya aherutse gutungura abantu ubwo yabyaraga umwana wa 3 nyuma y’amezi 3 gusa abyaye impanga, kuri ubu abantu bakaba bacitse ururondogoro kubera ibi bintu bavuga ko bidasanzwe. Umutangabuhamya, Chinenye Sylvia avuga ko uyu mugore utatangarijwe amazina ari nyirasenge wari ukibyara. Mu mezi 3 ashize, ngo yibarutse umuhungu n’umukobwa, gusa inda […]
E.U yanenze Djibuti na Uganda byongeye kwanga guta muri yombi perezida Omar al-Bashir
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) wanenze ibihugu bibiri byo muri Afurika, Uganda na Djibuti, ku kwanga guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir, perezida rukumbi uri ku butegetsi ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Perezida Omar Al-Bashir kuwa 05 Nyakanga yari mu gihugu cya Djibuti, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza isoko rusange ry’akarere. Naho kuwa 07 […]
Uganda: Umuminisitiri yasobanuye uburyo IGP Kayihura yagambaniye igihugu kuva kera
Minisitiri muri Uganda udafite urwego ahagarariye muri Uganda, Abdu Nadduli avuga ko ubuyobozi bwa Gen Kayihura bwaranzwe n’ubugambanyi kuva yajya kuri uriya mwanya, agasobanura ko bigaragarira mu kuba yarananiwe kuzuza inshingano yari afite ku baturage ndetse no ku gihugu muri rusange. Uyu muminisitiri akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Gen Kayihura bwaranzwe n’imvururu za hato na […]
Gicumbi: Abagabo babiri bafatanwe litiro 38 za Kanyanga
Ku itariki ya 8 Nyakanga, Polisi mu karere ka Gicumbi yafatiye mu murenge wa Rubaya akagari ka Gishari umudugudu wa Gatsata, abagabo 2 aribo Nahimana Celestin w’imyaka 40 na Niyonsenga Anselme w’imyaka 31 batwaye litiro 38 za Kanyanga mu modoka RAA 829 E. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP Hamdun […]