Zimbabwe: Robert Mugabe yavuze uruhande ashyigikiye mu matora yo kuri uyu wa Mbere

Mbere y’umunsi umwe ngo amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Zimbabwe abe, Robert Mugabe wahoze ayoboye iki gihugu yatangaje ko atazashyigikira uwamusimbuye muri Zanu-PF, Emmerson Mnangagwa nyuma yo kwirukanwa ku ngufu mu ishyaka yishingiye. “S inshobora gutora abo banteje ibibazo, ” uwo ni Robert Mugabe wakomeje agira ati: “ Nzakora amahitamo yanjye mu bandi bakandida 22 […]

Itangazo ryo kubika Munyakariza Viateur

Umuryango wa Munyakariza Viateur warutuye mu karere ka Bugesera (l’arĂ ÂŞte) , ubabajwe no ku kubamenyesha ko Munyakariza Viateur yitabye Imana ejo tariki 28/7 2018 akazashingurwa tariki 30/7/2018. Umuhango wo kumuherekeza uzabera kuri Centrale ya Cyeru mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama, akagari ka Kanzenze. Azashingurwa mu irimbi rya Mayange. Inshuti n’avandimwe twifatanye n’abasigaye kumuherekeza. […]

Uganda: Urukiko rwakatiye abarobyi 35 b’Abanyekongo

Abarobyi 35 b’Abanyekongo hagati muri uku kwezi kwa karindwi bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubahamya ibyaha by’uburobyi butemewe no kwinjira mu mazi y’iki gihugu binyuranyije n’amategeko nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu avuga. “ Dufite Abanyekongo 35, barimo 31 bemeye icyaha […]

Ku mbibi z’igihugu nk’ingabo z’igihugu dushinzwe umutekano ni mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rubavu na Nyaruguru, Col Pascal Muhizi yijeje abaturage ko umutekano ku mbibi z’igihugu aho bashinzwe umutekano wifashe neza neza 100%, abasaba kwima amatwi ibivugwa n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu kuko ngo ntaho bamenera ngo bahungabanye umutekano. Col Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu nama n’abaturage […]

U Rwanda rugiye kwakira abahoze ari abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Inama ya 5 ya African Leadership Forum igiye guteranira I Kigali izahuriramo abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika bagera kuri 7 bazashyira imitwe yabo hamwe bagatekereza ku nzira nshya zo gushora mu mpinduka za Afurika hagamijwe iterambere rirambye. Inama ya African Leadership Forum izabera I Kigali mu Rwanda guhera kuwa 02 kugeza kuwa 03 Kanama […]

Zari yasabye Wema Sepetu kutazamukandagirira mu rugo ku bw’ubutumire bwa Diamond

Nyuma yo kumenya amakuru avuga ko Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yatumiwe mu birori by’isabukuru y’umwana we, Zari Hassan yasabye uyu nyampinga kutazamugerera mu rugo. Tiffah ni imfura ya Diamond na Zari, isabukuru y’uyu mwana iteganyijwe ku wa 6 Kanama 2018 muri Afurika y’Epfo. Mu batumiwe hamenyakanye amakuru ko harimo na Wema Sepetu […]

Murumuna wa Perezida Kabila yamusabye kuva ku buyobozi

Umuvandimwe wa Perezida Joseph Kabila, yamusabye kuva ku buyobozi hagategurwa amatora y’uzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Emmanuel Masirika Kabila w’imyaka 32 y’amavuko, asangiye se na Joseph Kabila, akaba ari umuhungu wa Laurent DĂ©sirĂ© Kabila, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018, akaba yagaragaye mu itsinda ry’abasaba Perezida […]

Burundi: Abajura bibye ibikoresho byo mu kiliziya birimo na Ukarisitiya

Abajura bataramenyekana binjiye muri kiriziya ya Paruwasi ya Munyinya bibamo ibikoresho byarimo imbere, badasize na Ukarisitiya. Muri Kiliziya, ukarisitiya ni ikintu gikomeye cyane, benshi banahabwa bafite impungenge mu mitima yabo kuko ifatwa nk’umubiri wa Yezu kirisitu, uyihawe akaba aba agomba kuba afite umutima usukuye, ariko kumva ko zaba zibwe, kikaba atari ikintu cyoroshye. Aba bajura […]