Iburasirazuba: Amafaranga menshi y’urugendo, imbogamizi ku bifuza kwitabira imurikagurisha

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ko Imurikagurisha riyiberamo ryajya rishyirwa aho abaturage bose bashobora kugera batishyuye amafaranga y’umurengera y’urugendo. Bamwe muri abo bemeza ko urugaga rw’abikorera rwashyize Mini Expo mu karere ka Nyagatare bakabangamirwa no kwishyura amafaranga y’umurengera ku rugendo ndetse ko yashyizwe ku ruhande kandi hari uturere turi hagati muri iyi ntara. Mukeshimana […]

Nyirahabineza Jane asobanura uburyo abagore aribo baryoherwa cyane n'imibonano

Ingo nyinshi usanga zisenyuka ahanini biturutse ku kutuzuza ishingano hagati y’abashakanye, ugasanga uruhare rumwe rutuzuza neza amabanga yo mu buriri, ariko ahanini atari uko yanze uwo bashakanye ahubwo ari ubumenyi buke umuntu aba abifiteho. Nyirahabineza Jane ni umugore w’umuvuzi, mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, bwiza.com ikaba yifashishije videwo zigaragara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko […]

Nyamiyaga/Gicumbi: Bamwe mu bagore ntibarasobanukirwa inshingano z’Abadepite

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi ntibasobanukiwe neza inshingano z’abadepite by’umwihariko abagore kuko bazi ko kuba bafite imyanya 30% mu nteko bizabafasha mu mishinga y’iterambere bafite aho mu cyaro. Kamikazi Alphonsine ni umubyeyi w’abana batanu ahagarariye cooperative “  twiteze imbere  “ ikora umwuga  w’ubudozi azi ko kuba mu nteko […]

Urutonde rw’Abanyapolitiki n’abasirikare b’Abanyafurika batangajwe ko bapfuye ari bazima- AMAFOTO

Bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagiye babikwa ko bapfuye nyuma bikaza kugaragara ko ari bazima ndetse ko nta kibazo bafite.  Urutonde Bwiza.com yabateguriye, rugaragaza bamwe muri aba bayobozi ko bagiye babikwa kubera izabukuru, uburwayi, urugamba ndetse no kwibeshya. 1.Mugabe Robert: Mugabe ni umukambwe w’imyaka 94 y’amavuko akaba yaravuye ku butegetsi […]

Umuhanzi Tiwa Savage yagize icyo avuga ku bivugwa ko asigaye akundana na Wizkid

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nijeriya, Tiwa Savage  yashize avuga akari ku mutima ku  makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba asigaye akundana n’umuhanzi Wizkid. Tiwa Savage yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko batigeze ndetse bitabayeho ko we na Wizkid bakundana. Inkuru dukesha Information Nigeria ivuga ko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ati” Nagiye numva […]

Thierry Henry yagizwe umutoza mukuru w'ikipe ya Bordeaux yo muri Ligue 1

Ikipe ya FC Girondins de Bordeaux yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bufaransa yahaye Thierry Henry akazi ko kuba umutoza mukuru w’iyi kipe ku masezerano y’igihe kirekire. Thierry Henry wamamaye nka rutahizamu w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, ku myaka ye 41 yari yasabye igihe cyo kubanza gutekereza kuri aya mahirwe yahawe avuga […]

Amajyaruguru: Hagiye kubakwa uruganda rwa sima ruzatanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi bibiri

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2018 mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi hashyizwe ibuye ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rwa Sima rwitwa “PrimeCement”, rwiteguye kuzatanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi bibiri. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney afatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa PrimeCement Francesco De Martino, ni […]

Diamond yabonanye amaso ku maso na Rich Mavoko bashwanye

Nyuma yo gushwana umuhanzi Rich Mavoko agahagarika ibikorwa bye byo gukorera umuziki muri Wasafi records, kuri ubu we na Diamond bibonaniye amaso ku yandi. Ku wa 13 Kanama 2018, nibwo  Diamond Platnumz n’abahagarariye inyungu ze, Babu Tale, Sallam na Mkubwa Fella, bitabye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugeni n’Ubuhanzi muri Tanzaniya (BASATA) kugira ngo hakemurwe ikibazo bafiyanye […]

Umusore yasambanyije umucyecuru w’imyaka 80 anamumena urusenda mu gitsina

Mu gihugu cya kenya, umusore witwa Koita Munyaya yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera guhohotera umucyecuru w’imyaka 80 amusambanya ndetse anamushyira urusenda mu myanya ye y’ibanga. Uyu mucyecuru yatangarije urukiko ko Koita yamukuyemo imyenda ku ngufu akamusambanya, yarangiza akamushyira urusenda mu myanya ye y’ibanga nk’uko ikinyamakuru SDE News kibitangaza. Urukiko rwatangaje ko mu madosiye bafite agaragaza […]

Numva ndakariye cyane gutsindwa kw’Umuryango Mpuzamahanga — Brig. Gen Lapthe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bigera kuri 12 n’abo mu miryango 3 mpuzamahanga bamaze iminsi mu Rwanda aho bari bitabiriye imyitozo yiswe Shared Accord ya 2018 yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako, kuri uyu wa Gatanu basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo […]

RDC: Jean-Pierre Bemba ntari ku rutonde rw’abantu 19 bemerewe kuzahatana mu matora ya perezida

Jean-Pierre Bemba Gombo wifuzaga guhatanira umwanya w’umukuru mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nawe yakuwe mu isiganwa nk’uko urutonde rw’abakandida bemerewe rwashyizwe ahagaragara na CENI mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu rubigaragaza. Kandidatire y’umukandida, Bemba w’ishyaka MLC ikaba yateshejwe agaciro hatangwa impamvu ko ari uko yakatiwe na CPI […]

Rusizi: Barakomera amashyi Perezida Kagame washyizeho uburezi bw’imyaka 12

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe B mu mujyi wa Rusizi kimwe n’abarerera mu yandi mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 muri aka karere, bavuga ko bashima Leta kuba yarabashyiriyeho aya mashuri, abana bose bakaba biga. Bamwe muri bo kimwe na bamwe mu bana bayigamo baganiriye na Bwiza.com, bavuze ko bitakiri ngombwa kugurisha […]

Ngo haba hari ibiri gukorwa mu ibanga ngo umubano w’u Burundi n’u Rwanda wongere kumera neza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu izitabira ibiganiro hagati y’Abarundi biteganyijwe kubera hanze y’igihugu, ndetse akomoza ku mubano n’u Rwanda avuga ko hari ibiri gukorwa mu ibanga mu kugarura umubano mwiza hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi. Ibi minisitiri Nibigira yabitangaje nyuma y’inama yabereye mu muhezo yagiranye […]

Burera: Hafashwe magendu y'ibicuruzwa bitandukanye birimo amabaro 24 ya caguwa

Kuri uyu wa 22 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yafashe ibicuruzwa bya magendu n’inzoga zitemewe byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’ amategeko. Ibi bicuruzwa byafatiwe mu murenge wa Cyanika mu modoka zavaga ku mupaka wa Cyanika zerekeza mu Mujyi wa Musanze. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu  Ntara y’ Amajyaruguru Chief […]