Ethiopia: Impanuka ya kajugujugu ya gisirikare yaguyemo abantu 18 barimo abana
Ikinyamakuru cya leta muri Ethiopia kiratangaza ko impanuka y’indege ya kajugujugu ya gisirikare yaguyemo abantu 18 barimo abana 2. Umuyobozi muri polisi, Aschalew Alemu yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Ethiopia ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu karere ka Oromia. Iyi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Ethiopia yari […]
Guverinoma yatangiye guha indangamuntu impunzi zahungiye mu Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, itariki 30 Kanama yatangiye igikorwa cyo guha impunzi zahungiye mu Rwanda indangamuntu zazigenewe zizazifasha kubona serivisi za leta n’iz’abigenga, kubona akazi no kujya aho zishaka mu gihugu mu bwisanzure. Minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, DeBonheur Jeanne d’Arc ndetse n’uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba fall nibo batangije […]
Guverinoma y’u Rwanda yakubye inshuro zirenze 2 amafaranga yo guhangana n’ibiza
Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakubye inshuro zirenze ebyiri inkunga igenewe kwita ku biza, aho amafaranga yari yateganyijwe hagati ya 2017 na 2018 yavuye kuri miliyoni 643 akagera kuri miliyari 1.6 muri uyu mwaka. Kongera amafaranga agomba kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza bije nyuma y’ibiza bimaze iminsi byibasiye igihugu birimo imvura ivanze n’umuyaga ukabije, inkuba, […]
Umuhanzi Beka Flavour yagaragaje agahinda yatewe no kumva Dream Boyz yariganye indirimbo ye
Umuhanzi Beka Flavour wo mu gihugu cya Tanzania yanenze cyane itsinda Dream Boyz ryo mu Rwanda nyuma yo kumenya ko iri tsinda riherutse gushishura indirimbo ye yiswe Sikinai rikayita Romeo na Juliet, gusa yongeraho ko ashimishwa n’urwego umuziki we ugezeho. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Beka Flavour yatangiye agisha inama abamukurikira […]
Impamvu Gen Kale Kayihura atashinjwe uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Chimpreports buvuga ko Gen Kale Kayihura yari yabwiwe umugambi w’abakozi b’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu gihugu (ISO) wo kumugerekaho uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda. Ibi bikaba byaremejwe n’abunganira Kayihura mu mategeko bavuga ko kuva ku ntangiriro abakozi ba ISO bacuraga ibimenyetso byo gushinja umukiriya wabo. […]
Burundi: Leta yatangaje ko yiteguye kwakira neza abagize uruhare mu gushaka guhirikika ubutegetsi bwa Nkurunziza
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhgu mu Burundi, Therance Ntahiraja kuwa mbere w’iki cyumweru yasabye Abarundi bahungiye mu bihugu by’abaturanyi n’abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015 ko bataha kuko mu gihugu hari amahoro. Mu ijambo rye, Ntahiraja yasabye izi mpunzi kwiyumvamo amahoro zigataha mu gihugu cyazo. Yagize ati”Ndashaka kubamenyesha ko […]
Iburasirazuba: Minisiteri y'uburezi irihanangiriza ibigo by’amashuri bigaragaramo ibibazo
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2018 mu nzu mberabyombi y’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi i Rwamagana habereye inama yaguye y’uburezi yahuje abayobora ibigo by’amashuri n’abayobozi bafite uburezi mu nshingano bose hamwe bagera ku 1172. Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene, yihanangirije abayobozi bayobora ibigo bikigaragaramo ibibazo birimo abana bata amashuri ,ibigaragaza isuku nke ,imitsindire y’abanyeshuri iri hasi ndetse […]
Abaganga bemeje ko impyiko n’uruti rw’umugongo bya Bob Wine byangirijwe bikomeye
Abaganga b’inzobere b’ibitaro bya Rubaga mu mujyi wa Kampala bamaze kwemeza ko Impyiko y’ibumoso n’uruti rw’umugongo ahagana ku ijosi inyuma rwa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine byangirijwe bikomeye bitewe n’iyicarubozo yakorewe mu kaduruvayo kabereye mu Karere ka Arua. Aba baganga bemeje aya makuru nyuma y’igenzura raykorewe umubiri wa Bob Wine mu rwego rwo […]
Amakipe Rayon Sports ishobora gutombora muri 1/4 cya CAF CC yamenyekanye
Ku wa 29 Kanama 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike ya 1/4 cya CAF Confederation cup nyuma yo gutsinda Young Africans igitego 1-0 i Kigali. amakipe Rayon Sports ishobora gutombora harimo Raja Casablanca yo muri Maroc,RS Berkane, na Enyimba FC yo muri Nigeria. Tombora y’uko amakipe azahura iteganyijwe Ku wa mbere tariki 3 […]
Bugesera: Green Party izita ku guteza imbere ubuhinzi
Mu kwiyamamariza mu Ntara y’Uburasirazuba Akarere ka Bugesera Umurenge wa Juru, mu gasantere ka Kabukuba, Ishyaka Green Party ryamenyesheje abaryitabiriye ko niritorwa rizakora ibishoboka ubuhinzi n’ubworozi bigatera intambwe igaragara. Dr Frank Habineza ukuriye iri shyaka yavuze ko mu gihe cyose ubutaka budahingwaho icyo umturage yifuza kandi azi neza ko ari cyo gisanzwe kera mu […]
Kenya: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, mu ruzinduko rw’umunsi umwe
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, kuri uyu wa Kane, itariki 30 Kanama 2018 yasesekaye mu gihugu cya Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe nyuma y’imyaka 30 umuyobozi w’u Bwongereza wo kuri uru rwego, Margaret Thatcher, asuye iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika. Theresa May yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga Jomo Kenyatta saa 6:30 […]
Lebron James yavuze uburyo gukunda abazungu byamugoye
Igihangange mu mukino wa Basketball, Lebron James yatangaje ko byamugoye kwiyumvamo abafite uruhu rwera( abazungu) bitewe n’uko yumvaga ataba hafi yabo. Uyu mugabo ubwo yaganiraga na ‘The Shop’ kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yasobanuye ibyamubayeho ubwo yigaga ku ishuri r ryigenga rya Akron ahanini rigizwe n’abazungu riri mu mujyi wa Ohio. Muri iki kiganiro Lebron James […]
Nyanza: Ucuruza urumogi ndetse n'uwari uri kurunywa batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abacuruza,abakwirakwiza ndetse n’ abakoresha ibiyobyabwenge.Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28 Kanama Polisi y’u Rwanda ikorerera mu karere ka Nyanza mu mirenge ya Busasamana na Mukingo yahakoreye igikorwa cyo gushaka no gufata abantu bakekwaho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge. Muri iki gikorwa , Polisi yafashe abasore babiri,mu murenge […]
CPI izatanga umwanzuro ku cyaha cya nyuma ikurikiranyeho Jean-Pierre Bemba mu kwezi gutaha
Umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba, yongeye guhamagazwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruzatanga umwanzuro warwo kuwa 17 Nzeri ku cyaha cyo gucecekesha abatangabuhamya rwari rukurikiranyeho umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba ruherutse kurekura nyuma yo kumugira umwere ku bindi byaha by’intambara yari akurikiranweho. Ibi ni ibyatangajwe n’Uru Rukiko Mpuzamhanga Mpanabyaha rwa La Haye kuri uyu wa gatatu, itariki 29 Kanama nk’uko iyi […]