Dore ahantu 5 wakora umugore agahita ashaka cyane gukora imibonano mpuzabitsina

Abantu benshi bakunze kugira ibanga igice gishobora kubagusha mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko hari ibice abahanga bahurizaho bavuga ko iyo bikozweho bitera umugore kumva agushatse cyane. 1.Rugongo (Clitoris):’ Iki ni kimwe mu bice by’ inyuma by’ imyanya y’ igitsina cy’umugore, yatowe ku manota (9,1/10) nk’igice cya mbere umugore wamukoraho agahita ashaka imibonano mpuzabitsina. […]

Perezida Tran Dai Quang wa Vietnam yasezeye ku Isi y’abazima

Perezida Tran Dai Quang wa Vietnam yitabye Imana kuri uyu wa gatanu, itariki 21 Nzeri ku myaka 61 y’amavuko. Uyu akaba yari azwiho gutsimbarara ku matwara ya gikomunisiti ndetse no kutorohera abatavuga rumwe nawe. Perezida Tran Dai Quang yari ku butegetsi kuva mu 2016, akaba yarakomeje imirimo ye kugeza ubwo yapfaga nubwo yari arwaye bikomeye […]

Umugabo yishe umuserebanya, ako kanya umuvandimwe we ahita apfa

Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria atangaza ko imyuka mibi ikomeza kwibasira bamwe mu baturage b’iki gihugu, atanga urugero rw’umugabo wishe umuserebanya (lĂ©zard), muri ako kanya ukimara gupfa umuvandimwe we ahita yitaba Imana. Pasiteri Rabbai Ephraim Ononye abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, atangaza ko uyu mugabo utatangajwe amazina, yabyutse agasanga iruhande rw’uburiri bwe hari […]

Kanye West arareba ay’ingwe Drake na Nick Cannon bavuze ku miterere y'umugore we

Umuraperi  Kanye West ararebana nabi n’umuhanzi Drake na Nick Cannon bitewe n’amagambo bavuze ku mugore we, Kim Kadarshian by’umwihariko imiterere ya Kim Kadarshian. Uyu mugabo arihanangiriza Drake na Cannon ko badakwiye kuvuga, kuririmba cyangwa se kugira igitekerezo bamutangaho kuri Kim Kadarshian. Abinyujije muri videwo zinyuranye, Kanye West yagize ati” Ibi bintu ntibyanyuze roho yanjye” Kanye […]

Rulindo: Bamaze amezi atanu barabuze amazi kubera mubazi yibwe

Abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo baravuga ko bamaze iminsi bakoresha amazi mabi bavomye mu ruzi nyamara ayo bari basanganwe barayafungiwe ngo kuko hari icyuma cya mubazi cyibwe. Ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu Kagali ka Rubona gahana imbibi n’Akarere ka Gakenke, abaturage bavoma amazi muri Nyabarongo bigaragara nk’ibidashoboka ko yagereranywa […]

Nta muhanzi wansuye, ndabumva, bagize ubwoba bwo kwifatanya n’uwiswe mubi- Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, avuga ko mu myaka ine n’igice yamaze mu buroko nta muhanzi nyarwanda wigeze amusura. Ariko anavuga ko atabarenganya, ati, “bagize ubwoba bwo kwerekana ko bifatanije n’umuntu wiswe mubi, -igitwenge- si nabarenganya”. Mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’abadage Deutch Welle, Kizito Mihigo avuga ko yasuwe […]

Natanze miliyoni mu rusengero nahanuriwe kurongorwa vuba, none imyaka ine irihiritse- NKORE IKI?

Mbifurije amahoro ya nyagasani kandi mbagisha inama kubera icyo nakwita ikigeragezo nahuye nacyo, ntanga amafaranga kubera ibyishimo cyangwa se icyizere nari nashyizwemo, nizera ubuhanuzi ariko nza gusanga ari amayeri nakinwe. Mu mpera za 2014, nibwo nanjye natangiye gusengera mu itorero ryari riharawe cyane muri Kigali, n’umuyobozi waryo rwose aharawe twese ariho twirukira, ntabwo mvuga amazi […]

Ikirwa cya Migingo mu Kiyaga cya Victoria gikomeje guteza umwuka mubi hagati ya Kenya na Uganda

Ingabo za Uganda zitambitse umugambi w’igihugu cya Kenya wo kwigarurira Ikirwa cya Migingo kiri mu Kiyaga cya Victoria ibihugu byombi bimaze imyaka igera ku 10 biharanira kucyegukana. Ikirwa cya Migingo kitanafite hegitari y’ubugari ugisangaho abarobyi bava muri Kenya, Uganda na Tanzania bakibaho bitewe n’amafi menshi aba ahari ava mu ruzi rwa Nil. Bwana Gideon Ochanga, […]

Isesengura: Perezida Museveni atabaye menge yagenda nka Col.Muammar Gaddafi

Mu gihe cy’imyaka 42 nyakwigendera Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, uzwi nka  Col. Mouhamar Gadhafi yamaze ku butegetsi ntiyahwemye ku kugaruka ku ihame ryo kuba umutungo kamere wa Libya waba uwabenegihugu mbere na mbere, hagakurikiraho abanyafurika abandi bakaza nyuma. Nyamara ibihugu by’iburengerazuba byihishe inyuma y’iturufu y’abaturage batavugaga rumwe nawe byaramwivugana maze peteroli ya Libya barayivoma […]

Uganda: Bobi Wine yahawe uburinzi buyingayinga ubwa Perezida- REBA AMAFOTO

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, ubwo yageraga mu gihugu (Uganda) avuye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanze yiteguwe n’imbaga y’abaturage ariko n’inzego z’umutekano zimurinze mu buryo bujya kwegera ubwa Perezida w’igihugu. Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, nibwo Depite Bobi Wine yari asesekaye […]

U Rwanda n’u Burundi bigiye guhurira I Geneve mu nama ku kibazo cy’impunzi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Burundi, Pascal Barandagiye kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 19 Nzeri, yatangaje ko inama ihuza impande 3; HCR, u Burundi n’U Rwanda ku kibazo cy’impunzi igiye guterana mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kw’Ukwakira ikazabera I Geneve mu Busuwisi mu rwego rwo kwigira hamwe ibijyanye n’itahuka ry’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda. Ibi minisitiri […]

CNLG na Mémorial de la Shoah mu nzira z'ubufatanye mu kubika ibimenyetso bya Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ‘ n’ Ikigo cy’Abayahudi gifite inshingano y’ububiko, Ubushakashatsi no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi (MĂ©morial de la Shoah) barashaka kugira ubufatanye  kugira ngo iki kigo cyungure CNLG  ubumenyi  mu kubika ibimenyetso no  gushyira amateka mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ni ibyibanzweho mu biganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-DamascĂšne yagiranye […]

Ruhango: Umuturage yaguwe gitumo mu rugo iwe atetse kanyanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri  yafashe Hategekimana Marc w’imyaka 40 atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Uyu wafashwe yafatiwe mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango,aho yatekeraga Kanyanga ari naho atuye,ubwo Polisi yamufataga yamusanganye litiro 08 z’iki kiyobyabwenge. Umuvugizi wa Polisi y’u […]

Nyamasheke: Barashaka kwisubiza igikombe cy'imihigo bamaze imyaka umunani badakozaho imitwe y’intoki

Akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba kigeze gutwara igikombe cy’imihigo mu mwaka w’imihigo wa 2010-2011. Kuva ubwo ntikongeye kugikoraho ahubwo kagiye gasubira inyuma  mu buryo abaturage kugeza ubu batumva, bakaba bagaragaza inyota yo kongera kucyisubiza. Hashize imyaka igera ku 8 muri Nyamasheke baririmba ko batwaye igikombe cy’imihigo n’icy’ubutaha bazacyegukana. Nyamara ngo  kuva  muri 2011 bagitwara […]