Rulindo: Bamaze amezi atanu barabuze amazi kubera mubazi yibwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo baravuga ko bamaze iminsi bakoresha amazi mabi bavomye mu ruzi nyamara ayo bari basanganwe barayafungiwe ngo kuko hari icyuma cya mubazi cyibwe.

Ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu Kagali ka Rubona gahana imbibi n’Akarere ka Gakenke, abaturage bavoma amazi muri Nyabarongo bigaragara nk’ibidashoboka ko yagereranywa n’ameza, ibintu ngo bakoze igihe kitari gito kuko bahagarikiwe ayo bari basanganwe ngo kuko hari akuma kibwe ko kuri mubazi cyangwa conteur maze nabo babura uko babigenza, bakayoboka uyu mugezi muremure nabwo bakora urugendo ngo bawugereho.

Aba baturage bavuga ko bazi ingaruka mbi bashobora kubona muri aya mazi mabi ariko ngo nta kundi babigenza, bityo bagasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha bakongera gufungurirwa aya mazi bahamya ko nta naho yagiye ngo ari mu bigega.

Umuyobozi w’Akagali ka Rubona aba baturage baherereyemo, Ntakiyimana Tier yabwiye Radio 10 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakigejejweho ngo kuko uretse n’abaturage ubwabo ngo n’ibigo by’amashuri ndetse n’amavuriro ngo bataka kubera iki kibazo ariko ngo byatewe n’umukozi wa kompanyi Ayateke ifite gucunga aya mazi washwanye n’abamukoresha ahitamo kwiba bimwe mu byuma byifashishwaga mu gutanga aya mazi.

Ingaruka ziterwa no kubura amazi meza zigaragariza ahanini mu burwayi butandukanye bushingiye ku mwanda ariko uretse ibyo, ngo abaturiye umugezi wa Nyabarongo bo bashobora guhura n’izindi ngorane mu gihe bahura n’ingona bashaka ayo mazi nkuko byigeze kugaragara mu minsi yashize muri bimwe mu bice uyu mugezi ugeramo ubwo abaturage bibasirwaga nazo bashaka aya mazi atari na meza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *