Rusizi: Urujijo ku murambo w’umusore w’imyaka 25 watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya kivu

Umurambo w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwaga Twagirimana Elie wari utuye mu mudugudu wa Karorabose, akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi , watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya kivu mu kagari ka Kamatita gahana imbibe n’aka yari atuye mo muri uyu murenge, kugeza ubu iby’urupfu rwe bikaba bikomeje kubera abatuye utu tugari […]

Polisi y’Igihugu yabonye umuvugizi mushya

Polisi y’Igihugu yabonye umuvugizi mushya ,Commissioner of Police (CP) Kabera John Bosco ku mwanya asimbuyeho CP Theos Badege wagiye mu butumwa bw’amahoro. Itangazo riri ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu (RNP) rigaragaza ko CP Kabera izi nshingano z’ubuvugizi azazifatanya no kumenyekanisha ibikorwa byayo n’Ishami ry’itangazamakuru. Mu yindi mirimo yakoze, CP Kabera yanayoboye Ishuri rya Polisi y’u […]

Menya bimwe mu biranga umuyobozi mwiza

Abahanga mu by’ubuyobozi bw’abantu bavuga ko nta muntu udafite ubushobozi bwo kuyobora, itandukaniro rikaba ku buryo umuntu ku giti cye ayobora abo ashinzwe kugira ngo byumvikane neza ni uko nta mukuru w’umuryango utayobora abawugize yaba umukene, umukire, uwize n’utize, uko buri wese yitwara muri ubwo buyobozi nicyo usanga abantu badahuza. Nubwo ariko biba bimeze bityo […]

Karongi: Croix-Rouge yafashije abaturage bari bugarijwe n'ibibazo

Mu gihe Croix-Rouge y’u Rwanda ikomeje gahunda yo gutanga ubufasha ku bahuye n’ibiza n’abacyugarijwe n’ubukene, abayobozi bayo baravuga ko uburyo bushobora kurushaho guteza imbere umuturage byihuse ari ukumuha uburenganzira bwo kugira uruhare mu bikorwa bimugenerwa. Mu Karere ka Karongi aho abaturage bamaze kumenyera guhabwa ijambo mu bikorwa bagenerwa na Croix- Rouge, bamwe mu bahawe amazi […]

Intambara ishobora kurota mu Burundi

Bamwe mu banyapolitiki bavuga ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo, ari ikimenyetso kigaragaza ko intambara ishobora kurota. Ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, nibwo hasojwe inshuro ya gatanu y’ibiganiro bihuza Abarundi i Arusha muri Tanzania, Leta y’u Burundi ikaba yaranze kubyitabira ndetse inatangaza ko ibizabivamo itazabyemera. Abanyapolitiki […]

Abakoresha bapyinagaza abakozi akabo kashobotse

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda , Nirere Madaleine avuga ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi. Nirere Madaleine yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi, Umutwe w’Abadepite na Sena, raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2017/2018 […]

Diamond  Platnumz na Mugenzi we Rayvanny bafunze umuhanda-Amafoto

Umuhanzi Diamond Platnumz na mugenzi we, Rayvanny bombi bakorera umuziki muri Wasafi bagaragaye bafunze umwe mu mihanda yo hafi n’iposita mu mujyi wa Dar Es-Salaam. Aba bahanzi  bagaragaye ku munsi w’ejo kuwa 28 Ukwakira 2018 ku gicamunsi bafunze umuhanda kubera imodoka zihenze bari bahagaritse mu muhanda rwagati bivugwa ko bari barimo gufata amashusho y’indirimbo yabo […]

 VUP: Gutinda kwishyurwa bituma abaturage bicira isazi mu jisho bagahuhurwa n’isari

Abagenerwa bikorwa ba gahunda ya ‘Vision Umurenge Programme’ izwi nka  VUP bagaragaje ko iyi gahunda aho kubafasha kwiteza imbere isiga bazahajwe n’ubukene kubera kutishyurirwa ku gihe uko bikwiriye amafaranga baba bakoreye. Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Akarengane ishami ry’U Rwanda  bwitwa ‘Baseline Survey on Citizens’ Participation in the Management of VUP-PW projects’ […]

Ubuzima bukakaye yanyuzemo, inganzo ikomeye ku muhanzi San-G

Munyanshongore Celestin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya San-G, avuga ko nta muntu wo mu muryango cyangwa undi wese akuraho inganzo, uretse ubuzima avuga ko bukomeye yanyuzemo. San-G ni umuhanzi nyarwanda, aririmba mu njyana ya Rap, akaba avuga ko ubupfubyi yabyirukiyemo n’ibindi bibazo yaciyemo by’ubuzima, aribyo byamuteye gufata icyemezo cyo gushyira hanze ibimurimo abicishije mu ndirimbo. […]

Uganda: Gen. Mugisha Muntu ashobora gusenya ishyaka rya Kizza Besigye

Abasaga 60 bo mu ishyaka FDC ( Forum for Democratic Change) rya Dr Kizza Besigye batangaje ko barivuyemo bagakurikira (Rtd) Gen Mugisha Muntu, nyuma yaho ngo baboneye ko ririmo akavuyo. Aba bavuga ko bitandukanije na Besigye harimo abo muri Ankole, bavuga ko bafashe umwanzuro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’iri shyaka bwananiwe gushyiraho imirongo ngenderwaho […]

Batanu nibo baguye mu mpanuka y’indege ya nyiri ‘Leicester City’

Ubuyobozi bw’ikipe ya Leicester City bwatangaje ko nyir’iyi ikipe yapfuye ubwo indege ye ya kajugujugu yakoraga impanuka igasandarira hanze y’ikibuga cy’iyi kipe cya King Power. Imibare itangazwa na polisi yo mu Bwongereza igaragaza ko ari abantu batanu bayiguyemo. Nyiri ikipe, Vichai Srivaddhanaprabha, babiri mu bakozi be, umupilote n’umukunzi we, bapfuye ubwo iyi ndege yakoraga impanuka […]

Gatsibo:Umugande yatawe muri yombi aryozwa ibiyobyabwenge

Polisi mu karere ka Gatsibo itangaza ko  yafashe imodoka ifite pulake zo muri Uganda UAY 771H y’uwitwa Stephen Kazoora  yikoreyeye udukarito 200 twa buffalo gin, inzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda. Iyi modoka yafatiwe mu murenge wa Kabarore ku munsi w’ejo kuwa 28 Ukwakira ahagana saa kumi  z’umugoroba yerekeza i Kigali nk’uko  Umuvugizi wa Polisi y’igihugu […]

Lubumbashi: Hasesekaye umutwe w’abapolisi ugiye kurinda abaturage

Abagera kuri mirongo ine bo mu mutwe wa polisi, ugizwe n’abanya-Misiri, ku wa 27 Ukwakira 2018, nibwo basesekaye i Lubumbashi (Haut-Katanga), muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagomba kurinda abaturage. Aba bapolisi ngo baziyongeraho abandi mu minsi iri imbere nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza. Umuyobozi wabo wungirije, Col. Amahad Mihi akaba atangaza ko boherejwe i Lubumbashi […]

Narasenze, ndiyiriza ngo Gen. Kayihura yirukanwe anatabwe muri yombi- Minisitiri w’Ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera n’Ibijyanye n’Itegeko nshinga muri Uganda, Gen. Kahinda Otafire yatangaje ko ubu afite akanyamuneza kubera iyirukanwa ry’uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen. Kale Edward Muhwezi Kayihura. Ibi Gen. Otafire  Kahinda yabitangaje mu muhango wo gushyingura uwahoze ayobora agace ka Mutara mu Karere ka Mitooma, Jackosn Kaginda. Gen. Kahinda yatangarije abari aho ko Imana yasubije […]

Rusizi: Batewe impungenge n'ihungabana baterwa no gushyingura mu ngo

Abaturage bo mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi baravuga ko bagenda bafatwa n’ihungabana baterwa no kuba bashyingura ababo mu bikari by’ingo zabo cyangwa  imbere y’umuryango kubera ko uyu murenge nta rimbi rusange ugira. Gushyingura  uwitabye Imana imbere y’umuryango cyangwa mu gikari muri uyu murenge ngo bamwe babibona nk’ibisanzwe kuko bakuze babona nta handi […]