Diamond  Platnumz na Mugenzi we Rayvanny bafunze umuhanda-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz na mugenzi we, Rayvanny bombi bakorera umuziki muri Wasafi bagaragaye bafunze umwe mu mihanda yo hafi n’iposita mu mujyi wa Dar Es-Salaam.

Imodoka ya Diamond yafunze umuhanda mu mujyi wa Dar Es-Salaam

Aba bahanzi  bagaragaye ku munsi w’ejo kuwa 28 Ukwakira 2018 ku gicamunsi bafunze umuhanda kubera imodoka zihenze bari bahagaritse mu muhanda rwagati bivugwa ko bari barimo gufata amashusho y’indirimbo yabo nshya.

Abaturage bari bashungereye Diamond na Rayvanny

Abari hafi yaho ibi byabareye bavuga ko imihanda yo hafi aho muri aka gace yari yafunzwe mu rwego rwo kugira ngo aba bahanzi bakore ibyabo nta nkomyi.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Abaturage bari uruvunganzoka ku muhanda bihera ijisho / Amafoto: Wasafi TV

Soma Izindi Nkuru