Nyanza: Hashyizweho ingamba zikumira ibihombo aborozi bajya baterwa n’amakusanyirizo
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira mu karere Nyanza burahamya ko bwafashe ingamba zihamye zo gukumira ibihombo aborozi bajya bahura nabyo bitewe no kugemura umukamo ku makusanyirizo nyuma bakayagarurirwa kubera ko atujuje ubuziranenge. Izo ngamba zifashwe nyuma y’igihe gitoya aborozi bo muri uwo murenge bagaragaje akababaro k’ingaruka z’igihombo batewe n’ikusanyirizo ry’umurenge wa Muyira ryakiriye umukamo wabo ngo […]
Umushumba w’itorero yakatiwe igifungo azira gufata ku ngufu abayoboke be
Umushumba w’itorero, Mamin Central Church ryo muri Koreya y’Epfo witwa Lee Jae-rock w’imyaka 75, yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gufata ku ngufu abagore 8 basengeraga muri iri torero rifite abayoboke bagera mu 130,000. Aba bagore yafashe ku ngufu nubwo we ibi yabihakanye, bavuze ko bumvaga ko afite “ububasha bw’Imana”, bakumva bagomba gukurikiza ibyo abasabye kuko […]
RDC: Bamwe mu bamamazaga umukandida Shadary barishwe bacibwa imitwe
Mu mpera y’icyumweru gishize abantu batatu bishwe baciwe imitwe mu ntara ya Kasai iri hagati muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo bamamazaga umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi nk’uko byatangajwe na AFP. Abo mu miryango ya ba nyakwigendera ndetse n’abategetsi bo mu ishyaka ry’uwo mukandida w’ishyaka PPRD nibo babitangarije ibi biro ntaramakuru by’Abafaransa. Umuhungu […]
Didier Drogba yasezeye mu kibuga
Umunya- Côte d’Ivoire, Didier Drogba, wakiniye amakipe atandukanye ku Isi cyane cyane ku mugabane w’u Burayi ndetse n’ikipe y’igihugu cye, yatangaje ko asezeye mu kibuga. Drogba w’imyaka 40, yatangaje ko yasezeye mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo 2018, nyuma y’imyaka 20 yari akimazemo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abamubaye […]
Angola: Perezida Lourenco yatangiye kugaba ibitero kuri dos Santos
Uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, kuri uyu wa Gatatu yamaganye ibirego by’uwamusimbuye ku butegetsi, Joao Lourenco umushinja gusahura akeza isanduku ya leta. Perezida Joao Lourenco yabwiye ikinyamakuru cyo muri Portugal, Expresso kizasohoka muri iyi weekend, ko yageze ku butegetsi agasanga isanduku ya leta yera. Kuri uyu wa gatatu, Eduardo dos Santos […]
Uganda: Umuherwe wo muri Sudani y’Epfo yaburiye i Kampala
Igipolisi cya Uganda kiri mu iperereza ku ibura ry’umuherwe wo muri Sudani y’Epfo utavugwaho rumwe witwa Lawrence Lual Malong Yor Jnr. Uyu mugabo yari aherutse kugaragara ku mugaragaro muri video yashyize ku mbuga nkoranyambaga aryamye ku buriri buriho miliyoni y’Amadolari yavugaga ko ari impano y’ibikorwa by’ubugiraneza. Umuvugizi w’igipolisi muri kampala, Luke Oweyesigire yavuze ko igipolisi […]
Uganda ntiyanejejwe n’ibiherutse gutangazwa na Minisitiri Sezibera
Guverinoma ya Uganda yasabye iy’u Rwanda kujya buri gihe igaragaza impungenge zayo ibinyujije mu nzira za dipolomasi kuko ibihugu byombi bifite ambasade muri buri gihugu zikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo bihari. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Amb. Patrick Mugoya yasubizaga minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera watangarije kuri uyu wa […]
Umugore yishe umukunzi we inyama ze araziteka
Abashinjacyaha bavuga ko umugore wo muri Maroc ashinjwa kwica umukunzi we nyuma akagabura ibisigazwa bye nk’ifunguro ariha abakozi bakomoka muri Pakistani bakorera mu gihugu cya United Arab Emirates. Abashinjacyaha bavuga ko yishe uyu mukunzi we w’umugabo mu mezi atatu ashize, ariko bakavuga ko byamenyekanye vuba aha ubwo habonekaga iryinyo ry’umuntu mu mashini ivanga ibiribwa yifashishwa […]
Huye: Umusore yafatiwe mu isoko ashaka gukoresha amafaranga y’amiganano
Polisi ikomeje kugira inama abacuruzi n’abandi bakoresha amafaranga kujya bashishoza mu gihe bavunja cyangwa bakiriye amafaranga kuko bizabarinda kwakira amafaranga atujuje ubuziranenge. Ibi Polisi ibitangaje nyuma yaho kuri uyu wa 20 Ugushyingo, ifatanye umusore witwa Musana Pascal w’imyaka 19 y’amavuko amafaranga ibihumbi ijana (100 000 frw) y’amiganano, mu kagari ka Rango mu Murenge wa Mukura. […]
Rusizi: Njyanama zirasabwa kuvuganira abaturage aho kwitwara nk’abakozi ba Gitifu
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Eugène Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z’utugari n’imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by’abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw’aba Gitifu b’utugari n’imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y’icyumweru cy’umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y’aka […]
Umugande Brian Majwega yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu cya Uganda, Brian Majwega yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports nyuma yo gukinira amakipe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba nka KCCA yo muri Uganda, AZAM FC na Simba SC zo muri Tanzania. Ku wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018, nibwo uyu mukinnyi usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso yageze mu Rwanda, atangira imyitozo muri Rayon […]
Haba ku neza cyangwa ku nabi ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zigomba gutaha
Nyuma yo gufunga inkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo, abari bayirimo bagiye gusubizwa mu Rwanda, ubuyobozi muri iki gihugu bukavuga ko uko byagenda kose bagomba gutaha. Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350. Amakuru agera kuri […]