Min. Shyaka yobonanye na ba gitifu b’imirenge 416, mu masaha ane havuga bane

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yahuraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose harimo n’abakuriye DASSO kuri buri Karere, ba Gitifu bane gusa na DASSO babiri nibo batashye bavuze. Ingingo zigamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza Abanyarwanda imbere hakoreshejwe amahirwe ahari nizo zaganiriweho muri iyi nama bise « nyunguranabitekerezo ngarukamwaka Ibiganiro binyuranye byatanzwe n’abashinzwe ubugenzuzi bw’imari, ikigo […]

Bimwe mu byo abantu banyuranye bavugakuri ruswa, n’icyo itegeko riteganya

Icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane kirasozwa ejo tariki ya 9 Ukuboza, nyamara benshi ku ntero ya minisitiri w’ubutabera Busingye Jonston bashaka ko yajya irwanywa ibyumweru 52 mu mwaka. Ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibiganiro byaberaga ku kicaro cya polisi y’igihugu ku Kacyiru byahuzaga polisi n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ruswa n’akaregane. Wari umwanya wo […]

Byinshi wamenya kuri Dr. Munyemana ugiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bufaransa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko yishimiye icyemezo Ubutabera bw’Ubufaransa bwafashe  cyo kugeza umunyarwanda, Dr Munyemana SosthĂšne, ushinjwa icyaha cya jenoside, imbere y’Umucamanza. Mu itangazo ryashyizwe hanze na CNLG, rikanashyirwaho umukono n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Bizimana Jean Damascene , ivuga ko Dr Munyemana SosthĂšne wahawe akazina k’akabyiniriro k’Umubazi wa Tumba “le boucher de Tumba” yagize uruhare rukomeye muri Jenoside […]

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo  akandi gatotsi

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo byari byitezweko ushobora gutsurwa mu minsi iri imbere wajemo agatotsi bitewe n’icyo Afurika y’Epfo yise ibitutsi n’amagambo ashotorana yibasira Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Lindiwe Nonceba Sisulu. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera  yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi […]

Ntuzahore umugabo kuguca inyuma- Huddah Monroe uvuga ko akijijwe n’igitsina cye

Umunya-kenyakazi uzwi ku izina rya Huddah Monroe aragira inama abagore kwirinda gushwana n’abagabo babo ngo ni uko babaciye inyuma, ahubwo ko byabaho mu gihe batabasha gushaka amafaranga. Huddah ni umukobwa uzwiho cyane gutangaza amagambo akavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe akitwa indaya n’ibindi bitandukanye. Huddah Monroe, yakunze kwigamba ko imitungo afite ayikesha igitsina […]

Icyo Umunyamabanga Mukuru wa EAC Mfumukeko avuga ku bibazo by’u Rwanda n’u Burundi

Umunyamabanga Mukuru  w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) akaba n’Umurundi, LibĂ©rat Mfumukeko avuga ko hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi uzamera neza. Uburundi buherutse kwandikira Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umuyobozi wa EAC muri iki gihe bumusaba ko haba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u […]

Amashirakinyoma ku isenyuka ry'urugo rwa Miss Aurore na Egide

Kuva Tariki 8 Ukuboza 2018, mu binyamakuru bitandukanye hasakaye inkuru ivuga ku itandukana rya Miss Aurore na Egide bamaze igihe kirekire bakundana biturutse ku kuba Egide yarasibye amafoto yose ya Aurore ku rubuga rwa Instagram ye ndetse akaba atanakimukurikira(Follow) gusa nyuma y’ibi byaje kugaragara ko aya makuru ari ibinyoma. Impamvu yibi byose Mutesi Aurore wabaye […]

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Umwe mu baturage bo muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, witwa Kambale Mitavo w’imyaka 35 y’amavuko, atanga ubuhamya bw’uburyo abaturage bakomeje kwicwa umusubirizo n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Uyu mutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Congo, ActualiteCD, avuga ko izi nyeshyamba zigaba ibitero mu ngo z’abaturage zikica uwo zishatse, zarangiza zigasahura, zikikoreza abaturage, […]

Uganda: Ibinyamakuru biranengwa ku bw’inyito yakoreshejwe ku bakobwa b’Abanyarwanda

Abarambye mu mwuga w’itangazamakuru mu gihugu cya Uganda bakomeje  kunenga ibinyamakuru binyuranye byanditse ko abakobwa b’Abanyarwanda babaye imari ishyushye mu Karere ka Mityana. Bamwe muri aba banyamakuru bavuga ko iyi nyito imeze nk’igitutsi kandi ko  amahame y’umwuga yirengagijwe hagamijwe ubushotoranyi. Umwe muri bo uataratangajwe amazina ariko ko ngo akaba akorera ikinyamakuru cyo mu karere   yabwiye […]

Busasamana: Abakekwa kuba FDLR bagabye igitero bane bahasiga ubuzima

Ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira iryo ku wa Mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018, urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mudugudu wa Kamamabuye, Akagari ka Rusura, umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu. Bitangazwa ko ari abantu bitwaje intwaro bikekwa ko baturutse muri Congo bahagabye igitero bagakozanyaho n’ingabo z’u Rwanda, bamwe bakahasiga ubuzima. Umwe mu baturage […]

Nyamasheke: Amb.Jenny Ohlsson arizeza urubyiruko n’abagore isoko ry’ibyo bakora

Mu rwego rwo  gushakira imibereho myiza abagore n’urubyiruko barenga 2000 mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bafashijwe n’umushinga ‘CORE project’, Ambasade ya Suwede mu Rwanda irabizeza ubufasha bw’isoko ry’ibikorwa byabo. Uru rubyiruko n’abagore bafashijwe guhanga imirimo y’ubukorikori bunyuranye burimo gukora inkweto, ibikapu, amasakoshi, imikandara, ubudozi, ububumbyi, ububoshyi n’ibindi, hakaba n’andi makoperative y’aborozi yafashijwe gutunganya amata […]