AMAFOTO: Perezida Paul Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano za Gisirikare

Imyaka yari ibaye 18, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atagaragara mu mpuzankano za Gisirikare, kuva aho yabereye Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2000. Yaherukaga kuyigaragaramo ubwo yari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, hagati y’umwaka wa 1994 n’uwa 2000. Uyu munsi, aho yakurikiranaga imyitozo ya Gisirikare mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, […]

Abavuga ko umugore wanjye andusha imyaka 10 barabeshya- Bahati

Umuhanzi wo muri Kenya uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bahati, avuga ko umugore we amurusha imyaka ibiri aho kuba 10. Kevin Bahati yashakanye na Diana Marua umwaka ushize, nyuma y’ubukwe bwabo, amakuru yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yarongoye umugore umurusha imyaka myinshi. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Viusasa, Bahati yavuze ko […]

Inyeshyamba zo muri Uganda zishe abantu icumi zibaciye imitwe

Inyeshyamba za ADF zo muri Uganda zishe abaturage ba Congo- Kinshasa  10 zibaciye umutwe mu Mujyi wa Oicha uri mu birometero 35 werekeza mu Majyaruguru ya Beni. Abishwe ni abagore babiri n’abagabo umunani bo mu duce twa Tenambo, Mabasele na Mbimbi. Aba bishwe hifashishijwe ibyuma, imbunda n’akandoyi nk’uko Spyreports ibitangaza. Mu minsi ishize ADF yagiye […]

Kasai: Umunyamabanga w’ihuriro rya Katumbi yasabiye amajwi umukandida badashyigikiye

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro rya Moise Katumbi ryitwa ‘Ensemble’ kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza yakoze agashya ahamagarira abaturage ba Kananga muri Kasai kuzatora umukandida, Felix Tshisekedi, mu gihe iri huriro rifite undi mukandida wiitwa Martin Fayulu. Ubwo yafataga ijambo imbere y’imbaga y’abaturage bari bagiye kumva imigabo n’imigambi ya Felix Tshisekedi aha muri Kananga kuri […]

Kujya impaka ku bapfubuzi ni ukuvuga ku bihuha- Dr Kayumba anenga abadepite

Umusesenguzi akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba anenga abadepite bo mu Rwanda bifashe bakazamura ikiganiro mpaka  ku bapfubuzi nta n’imibare bafite bamurikira Abanyarwanda bityo ngo ibi bikaba byafatwa nk’ibihuha. Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo yabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018, yigaga ku […]

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977

Kutabona ibintu kimwe kw’abayobozi n’amakimbirane ashingiye ku nyungu z’igihugu bisa nk’ibigiye kongera gusenya umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nko mu 1977 nk’uko ababikurikiranira hafi basobanukiwe politiki yo mu karere babyemeza. Kuwa 30 Ugushyingo hari hateganyijwe inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iza kutaba bitewe n’uko u Burundi bwanze kuyitabira bunarakazwa n’uko chairman w’uyu muryango, Yoweri […]

‘Ndi Umunyarwanda' ni urugendo rugomba guhuzwa n’inkingi z’urugamba rwo Kwibohora- Hon. Makuza

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard avuga ko intego ya Ndi Umunyarwanda ari ugushyira Abanyarwanda hamwe, ubumwe bwabo bukaba igihango n’ishingiro ry’agaciro biyumvamo, bityo ko ari n’urugendo rugomba guhuzwa n’inkingi z’urugamba rwo kwibohora. Ibi Hon. Makuza yabivuze mu kiganiro cya ‘Ndi Umunyarwanda’ ku rwego rwa Sena, cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 […]

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, niwe muyobozi wo muri Afurika wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, agakurikirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko byemezwa n’ikigo Burson Cohn &Wolfe. Ibi bishingiye ku nyigo nshya ya 2018 y’abayobozi b’Isi kuri Instagram iherutse gushyirwa ahagaragara n’iki kigo cy’itumanaho cya BCW (Burson Cohn &Wolfe) […]

RDC: Ubumwe bw’u Burayi bwagumishijeho ibihano bwafatiye umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza wagumishijeho ibihano wafatiye umukandida Emmanuel Ramazani Shadary, uzahagararira ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha. Ni ibihano bireba abandi bayobozi bakuru b’igihugu 13. Amakuru Ijwi ry’Amerika rikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza  Reuters,  avuga […]

Ubuhamya bw’umukobwa wa  Frank Rusagara nyuma y'ifungwa rya se

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko ya Amerika kuwa  Kabiri, tariki 04 Ukuboza 2018 yateze amatwi ikiganiro kigaruka ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda aho umukobwa wa  Rusagara, Veronica Shandari yari mu batanze ikiganiro. Mu kiganiro kirekire Shandari yatanze muri Tom Lantos Human Rights Commission (TLHRC), yagarutse  ahanini ku mateka ya se […]

Ibihe byankomereye mu buzima, ni igihe papa yapfaga- C. Ronaldo

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo avuga ko ubuzima bwamukomereye mu mwaka wa 2005 ubwo se yari amaze kuva ku Isi ya rurema. Mu kiganiro kirambuye Ronaldo yagiranye n’ikinyamakuru Gazzetta mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko ubuzima bumeze neza mu ikipe ya Juventus nyuma y’amezi agera kuri atanu ahamaze. Yagize ati “Ndanezerewe, Umujyi urashamaje, abaterankunga ni […]

Kenya: Umupadiri yishwe azira amaturo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza umupadiri wo mu gihugu cya Kenya yishwe arashwe n’agatsiko k’amabandi yahise aburirwa irengero acikanye amaturo yari yatanzwe ku Cyumweru uyu mupadiri yari agiye kubitsa muri banki. Nk’uko byatangajwe n’umuuyobozi w’igipolisi ahitwa Kiambu witwa Adiel Nyange, ngo Padiri John Njoroge wo kuri Paruwasi ya Kinoo muri […]

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zikomeje kugaragaraho ihungabana

Impunzi z’Abarundi zisaga 100 zahungiye mu Rwanda ngo zaba zugarijwe n’ikibazo cy’ihungabana zikaba zihabwa ubufasha mu kigo cy’I Kigali kizobereye ibijyanye no guhangana n’ibibazo by’ihungabana. Iki kigo nyafurika giharanira amahoro, ubwiyunge n’iterambere rirambye (RAPRED Girubuntu) cyatangijwe muri Nyakanga ngo cyite byihariye kuri aba Barundi bahungabanyijwe n’ibibazo byo mu 2015. Cyashinzwe n’Umunyarwanda, Padiri Innocent Rugaragu wo […]

Rusizi: Hafashwe imitego itemewe ya Kaningini mu kiyaga cya Kivu

Mu kiyaga cya kivu haracyagaragara bamwe  mu barobyi bitwikira ijoro bagakoresha imitego izwi nka ‘Kaningini’ itera igihombo ku iyororoka ry’amafi n’ibiyakomokaho. Umwe mu bashinzwe kugenzura ko iyi mitego itinjira ku ruhande rw’u Rwanda muri iki kiyaga, yavuze ko hari hashize amezi hafi umunani imitego nk’iyi idafatwa, bityo ko iki kibazo kidahagurukiwe mu minsi mike ingaruka […]

Dr. Mukwege avuga ko amatora yo muri Congo ashobora kuzakurikirwa n’intambara

Umunye-Congo, Dr Denis Mukwege uherutse guhabwa igihembo kitiriwe Nobel, avuga ko afite amakenga ko intambara ishobora kuzarota nyuma y’amatora ateganyijwe mu gihugu cyabo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Dr Mukwege ubwo yari i Oslo muri Norvège, akaba yaravuze ko aya matora ashobora kuzaba ariko ikibazo kikavuka bamwe banze kwemera ibyavuyemo. Yagize ati “Mfite umutima uhagaze […]

Burundi: Agatsiko k’abitwaje imbunda kagabye igitero ku isoko gasahura iduka ry’Imbonerakure

Ahitwa Mutaho, mu Ntara ya Gitega, mu Burundi rwagati kuri uyu wa Mbere hagabwe igitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho Imbonerakure n’abashinzwe umutekano bazwi nk’abasekirite bari hafi aho barahunga abateye basiga basahuye. Nk’uko bitangazwa n’ababibonye, ngo agatsiko k’abantu bane bitwaje imbunda kateye isoko ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa Mbere ushize. Nyuma yo kurasa amasasu menshi, […]

Rwamagana :Yafashwe yiyita umupolisi, anambura umuturage

Ndayisaba w’imyaka 27, umuturage wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ukuboza yafashwe yiyita umupolisi ndetse anasaba Nkundabarama Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugirango afungure murumuna we. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko Nkundabarama […]

Museveni ni we soko ya ruswa yashinze imizi- Bobi Wine

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko Perezida Museveni Kaguta ari we mvo n’imvano ya ruswa yashinze imizi  mu gihugu cya Uganda. Ibi yabitangaje mu itangazo  yashyize ahagaragara mbere y’uko Museveni ageza ijambo ku banyayuganda ku buryo bushya bwo guhangana na ruswa bugiye kujyaho mu gihugu cya Uganda.  Kyagulanyi avuga ko Museveni ari […]