Imbonerakure n’abasirikare bararikanuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, by’umwihariko Perezida Nkurunziza akaba yarumvikanye asaba inzego z’umutekano kurikanura ku mipaka, amakuru aturuka mu Burundi ni uko ubu Imbonerakure n’abasirikare bakajije umutekano ku mupaka. Mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, ngo izi Mbonerakure n’abasirikare bahari ku bwinshi, aho barinze umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda ndetse zikaba […]

Zari aryoshye kurusha abandi bagore bose twaryamanye- Diamond Platnumz

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnum atangaza ko mu bagore bose baryamanye nta numwe wamurutira Zari Hassan babyaranye abana babiri. Urukundo rwa Zari Hassan na Diamond, rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru, barabana, babyarana abana babiri, ku wa 14 Gashyantare 2018, batangaza ko batandukanye, umugore amushinja kumuca inyuma. Nk’uko ikinyamakuru Mbu.ug kibitangaza, ngo Diamond aganira n’ikinyamakuru cyandika […]

Kigali: Hoteli ‘Ubumwe Grande’ yatejwe cyamunara

Ubumwe Grande Hotel iri mu Mujyi wa Kigali, yatejwe cyamunara yegukanwa na Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Umubano Industries Ltd, itanze  asaga Miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika. Ni cyamunara yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, Sosiyeti Umubano Industries Ltd yari ihagarariwe n’uwitwa Gasana Hassan ikaba yegukanye iyi Hoteli nyuma yo guhigika abandi bashoramari barindwi […]

Impamvu ebyiri Ingabire Victoire avuga ko zatumye umugabo we atsinda urubanza ku byaha bya Jenoside

Umunyapolitiki akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ( FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko yari afite icyizere ko umugabo we, Lin Muyizere azatsinda urubanza yaregwagamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu ebyiri. Ni nyuma y’aho amakuru ava mu Buholandi avuga  kuwa 20 Ukuboza 2018 umugabo wa Vctoire Ingabire yagizwe umwere. Mu kiganiro na […]

 Miss Rwanda 2019: Anita Pendo yihanganishije batatu bahatanye mu ntara eshatu zose batsindwa

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba w’ikimenyabose hano mu Rwanda, Anita Pendo yihanganishije abakobwa batatu bakomeje kudahirwa no gukomeza muri Miss Rwanda 2019 muri buri ntara biyamamarijemo. Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye i Huye n’uwitwa Mugwaneza […]

Twagiramungu avuga ko Buyoya yigishijwe kwica na Micombero

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, atangaza ko Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi ibijyanye n’ubwicanyi anashinjwa, yabyigishijwe na Micombero. Agaruka ku bibazo u Burundi bufite muri ibi bihe, Twagiramungu avuga ko atari ibya none, agaruka ku bwicanyi bwagiye buhaba uko ubuyobozi bwagiye busimburanwa ahanini biciye mu nzira y’amaraso ya za Kudeta […]

Rusizi: Ubuyobozi bwa ADEPR bufitiye impungenge abayoboke bayo basengera ahatemewe

Umuvugizi  w’itorero ADEPR, Rév.pasiteri  Karuranga Ephrem avuga ko itorero ayoboye rihangayikishijwe bikomeye na bamwe mu bayoboke baryo batangiye kwinjirwamo n’inyigisho z’ubuyobe zivuga ko gusengera ku misozi, mu bihuru, mu buvumo, mu mazi, mu byumba by’amasengesho byo mu ngo n’ahandi hatari mu nsengero zemewe ari byo bituma Imana ibumva. Avuga ko ababayobya bakabaka n’amaturo kugeza ubu […]

Abahanzi Pedro Someone na P-Fla mu gitaramo cya Noheli i Nyamata

Abahanzi Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Pedro Someone, afatanyije n’abandi bahanzi barimo P Fla, bagiye gutaramira abatuye mu Mujyi wa Nyamata. Ni igitaramo kizaba ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukuboza 2018, bishimana n’abafana babo kuri uwo munsi Mukuru wa Noheli. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Pedro yatangaje ko yiteguye gukirigita imirya […]

Uganda: Abasirikare bagiye kuyobora ibiro by’abinjira n’abasohoka mu guhangana n’Abanyarwanda binjira bitemewe

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaze gushyiraho abasirikare bakuru ku myanya y’ubuyobozi bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu rwego rwo guhangana n’abinjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko barimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo. Icyi cyemezo gishizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu minsi ishize ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Masaka bwijujuse buvuga ko bisi zirimo kuzana Abanyarwanda n’Abanye-Congo ku […]

Rubavu: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe amabaro 33 ya caguwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018  nibwo mu rugo rw’umuturage witwa  Nyirasafari Farida w’imyaka 38 hafatiwe imyenda ya caguwa amabaro 33,inkweto za caguwa  imifuka 2 y’ibiro 60 ndetse n’amakarito 11 y’amavuta yangiza uruhu. Kuri uwo munsi kandi mu rugo kwa Mukandekezi Farida w’imyaka 43  naho Polisi yahafatiye amabaro 20 […]