Perezida Nkurunziza yasabye ko haterana inama idasanzwe yiga ku bibazo by’u Rwanda n’u Burundi mu maguru mashya
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko  haterana inama idasanzwe mu maguru mashya kugira ngo yige ku bibazo biri hagati y’igihugu cye n’icy’u Rwanda. Perezida Nkurunziza mu kiganiro n’abanyamakuru ku kuwa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018 ubwo yari iwe mu rugo mu Ntara ya Ngozi, yongeye gutunga agatoki u […]
Umugabo w’uwahoze ari umugore wa Katawuti yihakanye abo kwa nyirabukwe
Umuraperi Dogo Janja atangaza ko ntacyo azi ku muryango w’uwo bigeze gushyingiranwa akaba n’umugore wa Ndikumana Katwuti, Irene Uwoya uzwi nka Oprah. Dogo Janja uzwi nka Janjaro mu mezi make ashize yatandukanye na Oprah Uwoya. Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo yavuze ko nta makuru na make afite ku bijyanye n’umuryango w’uwahoze ari […]
Nyanza: Utulima tw’igikoni twifashishijwe nk’intwaro yo guhashya imirire mibi mu bana
Abahatuye mu mudugudu wa Gisore, Akagari ka Gahombo, Umurenge wa Kigoma ho mu karere ka Nyanza, bemeza ko bageze kure bashaka uko basezerera ikibazo cy’imirire mibi mu bana kubera utulima tw’igikoni. Nyirambibi Jeannette umwe mu bahatuye warwaje bwaki avuga ko yabiterwaga no kutamenya ko abana bagomba kugaburirwa indyo yuzuye ibi byanatumye umwana we muto arwara […]
Ubusambanyi bwitwikiriye ‘massage’ bufite intera mu Mujyi wa Kampala
Umunyamakuru umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze uburyo yagiye kwaka serivisi yo gukorerwa masaje ahubwo bagashaka no kumwongereraho gukora imibonano mpuzabitsina ahitwa Luzira mu Mujyi wa Kampala. Uyu avuga ko yakiriwe muri imwe mu nzu zitanga serivisi ya masaje ndetse agashima uburyo yakirijwe n’impumuro y’indabyo ndetse n’amashusho yerekeza ku mibonano mpuzabitsina yeretswe ubwo yari […]
Messi yasubije C.Ronaldo wavuze ko azamusanga mu Butaliyani
Nyuma y’aho rutahizamu w’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo atangarije ko mukeba we, Lionel Messi ashobora kwerekeza muri iki gihugu akava muri Barca, yagize icyo abivugaho, ashimangira ko nta gahunda afite yo kuva muri FC Barcelona. Aganira n’ikinyamakuru Marca, Lionel Messi yavuze ko nta gahunda afite yo kuva muri Barca, ko uko imyaka […]
Nyamasheke: Abantu 94 bari batashye ubukwe barembeye rimwe
Amakuru aturuka mu kagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke aravuga ko abantu bagera kuri 94 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza nyuma yo gutaha ubukwe bikekwa ko aribwo ntandaro y’uburwayi bagize. Ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko kugeza ubu ntawe urahitanwa n’uku kumerewa nabi,abagera kuri 50 barimo n’abari bashyingiwe ari bo bacyitabwaho […]
Burundi: Mu rugo rwa Gen. Pontien Gaciyubwenge hagabwe igitero
Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza mu Burundi (SNR) rwagabye igitero mu rugo rwa Gen. Gaciyubwenge Pontien wahoze ari Minisitiri w’Ingabo akaza guhungira i Burayi. Abapolisi bakorera muri SNR bari bitwaje intwaro zikomeye, bagabye iki gitero muri uru rugo rwa Gaciyubwenge ruherereye i Kinindo (Mutsinda), mu mujyi wa Bujumbura, amakuru akavuga ko basahuye ibyari birimo byose. SOS/Burundi […]
RDC: Imyigaragambyo y’abababajwe n’isubikwa ry’amatora yakajije umurego
Abari mu myiyerekano mu Burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafunze imihanda mu mijyi ya Goma, Butembo na Beni, bababajwe n’uko amatora yasubitswe. Amatora yo yagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza, arasubikwa ashyirwa ku wa 30 Ukuboza 2018, by’umwihariko bamwe bakazatora mu mwaka utaha. Martin Fayulu, umwe mu bakomeye batavuga rumwe na Leta, yatangaje […]
Nyamasheke: Umugabo yafatanwe urumogi yahingaga mu murima we
Ntampaka Théoneste w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Murwa, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiti bitatu by’urumogi yari yarahinze mu murima asanzwe ahingamo ibishyimbo munsi y’urugo rwe. Ntampaka avuga ko icyamuteye kuruhinga ari uko yumvise ko rugira amafaranga menshi, akanavuga ko yari arambiwe […]