Abanyarwanda bashima gusa ibyiza, ibitagenda bagashirira mu mitima- Mpayimana
Uwabaye umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku w’Ubudepite, Mpayimana Philippe, yifurije Abanyarwanda Umwaka Mushya wa 2019, abasaba ko waba uwo gutera intambwe muri Demokarasi bagaragaza ibibarimo. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com , Mpayimana yabanje kwifuriza abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2019, ariko anongeraho ko ukwiye kubabera umwaka wo gutera intambwe muri Demokarasi bakagaragaza […]
RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora
Kiliziya Gaturika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko izi umuntu wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku Cyumweru gishize ngo bashingiye ku manota babonye. Abasenyeri bo muri Congo barahamagarira ubutegetsi kuzavugisha ukuri no gutangaza ibyavuye mu matora vuba. Kiliziya Gaturika ya Congo ifite abayoboke ibihumbi bagiye gukurikirana amatora, bamwe bakaba baratangaje ko […]
Kayonza: Guverineri Mufurukye yahanuye abanyeshuri barangije ayisumbuye bitabiriye itorero
Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred, niwe watangije ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, Inkomezabigwi icyiciro cya karindwi, mu Karere ka Kayonza mu kigo cy’ishuri cya Kayonza Modern secondary school kuwa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2018, aho mu mpanuro yahaye urubyiruko 681 rwaturutse mu mirenge 5 yasabye gufatanya n’abandi baturage mu midugudu batuyemo gushaka umuti […]
Uganda: Umuvugizi wa guverinoma arashinjwa gufungisha murumuna we ushyigikiye Bobi Wine
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, arashinjwa na bamwe mu bagize umuryango we guta muri yombi murumuna we, Dem Gaster Opondo, azira gushyigikira Depite Robert Kyagulanyi , uzwi ku mazina ya Bobi Wine, na muvoma ye, “ People Power ”. Nk’uko byemezwa n’undi murumuna we witwa Yona Okoth Opondo, ngo Gaster Opondo yatawe muri […]
Yatwamburaga imyenda, akadu…- abafashwe ku ngufu na R. Kelly
Abakobwa batandukanye bamaze gutanga ubuhamya bwabo bavuga uburyo umuhanzi R.Kelly yagiye abahohotera,akabasambanya ku ngufu. Aba bakobwa bagaragara ku muri dokimanteri ( documentaire) yiswe ‘Surviving R. Kelly’ bivuze ‘Kurokoka R.Kelly’ yakozwe na televiziyo ya Life time bavuga ko uyu mugabo yafashe ku ngufu abakobwa benshi kuva mu mwaka w’2000. Muri aya mashusho, harimo abakobwa batandatu barimo […]
Nyanza: Bakora urugendo rw'amasaha abiri bajya gushyingura ababo
Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza abaturage batandukanye bavuga ko bakora urugendo rw’amasaha abiri bagiye gushyingura ababo bitabye Imana, bagasaba ko bahabwa irimbi hafi yabo, Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo inama njyanama iri kucyigaho kugira ngo irebe ko bishoboka. Ni abatuye mu kagali ka Rwesero, muri uyu Murenge wa Busasamana, bemeza ko bashengurwa […]
Apostle Gitwaza yihanangirije urubyiruko rutwarwa n'apeti y'ubusambanyi igihe rukundana
Ndacyari umukinnyi wa Gor Mahia kandi nta gitekerezo mfite cyo kuva mu ikipe vuba – Jacques Tuyisenge
Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga w’Umunyarwanda, Jacques Tuyisenge ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, arahakana amakuru aherutse gutangazwa na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko yaba yenda kwerekeza mu ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko inkuru yagaragaye muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bikorera […]
Ruhwa: Imodoka zifite ibirango by’u Burundi zakumiriwe nyuma yo guhohotera abashoferi b’Abanyarwanda
Ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi haravugwa ko imodoka zifite ibirango by’u Burundi byabujijwe kwinjira mu Rwanda nk’uko byemezwa n’igipolisi cy’u Burundi cyo ku mupaka, aho amakuru avuga ko ibi byaba bije bikurikira ihohoterwa ry’abashoferi b’Abanyarwanda I Bujumbura. Amakuru aturuka muri iki gipolisi gishinzwe za gasutamo kizwi nka PAFE (Air, border, and […]
Uganda: Gen Muhoozi arashinjwa gukoresha igitugu mu kabari
Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba arashinjwa kuzambaguza abantu ubwo yinjiraga mu kabari kitwa Sky Lounge kazwi cyane mu Mujyi wa Kampala. Ku munsi mukuru w’umwaka mushya, Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama wa se mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare bivugwa ko abarinzi be bahagurukije abantu bari basanze mu byicaro byabo kugira ngo yicare. […]
Umutoza wa Man. City arabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda Liverpool
Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola avuga ko umukino bakinnye na Liverpool bari bawiteguye nk’aho ari wo wanyuma usoza irushanwa, ubu bakaba bishimiye intsinzi batahanye. Ni umukino w’irushanwa ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019, urangira Man City itsinze 2-1 bya Liverpool. Umutoza […]
Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu- RURA
Ikigo cy’Igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro ( RURA) cyatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019. RURA yibukije ko ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’umunsi umwe gisohoye itangazo rigena ibi biciro. Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 3 Mutarama […]
Lilian Mbabazi wapfushije umugabo, ashimangira ko 2018 yamubereye umutwaro
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi atangaza ko umwaka wa 2018, wapfuyemo Mowzey Radio babyaranye abana babiri, wamubereye umwaka w’umutwaro kuri we. Agahinda Lilian yasigiwe na 2018, yagatangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga, ashimira abamubaye hafi mu bihe avuga ko byari bimugoye umutima by’umwihariko akizera ko uwa 2019, uzamubera uw’umugisha. Yagize ati “2018 wari umwaka ukomeye cyane, gusa ku bw’imbaraga […]
U Burundi bwamaganye raporo ya Loni ibushinja gufasha abarwanya u Rwanda
“ Igihugu cy’u Burundi nta gihugu na kimwe muri kano karere gishobora gushotora, nta n’umuntu n’umwe ushobora gukora ikibi avuye mu Burundi ngo ajye gushotora igihugu cy’igituranyi icyo ari cyo cyose cyangwa ngo hagire imitwe yitwaje ibirwanisho runaka yashyigikirwa na leta y’u Burundi ”, ibi ni ibyatangajwe n’Umujyanama muri Perezidansi y’u Burundi, Ambasaderi Willy Nyamitwe, […]
Raporo ya ONU yemeje ibyo dusanzwe tuzi- Amb. Nduhungirehe avuga ku mikoranire ya Kayumba n’u Burundi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko ibikubiye muri raporo y’impuguke z’Umuryango Mpuzamahanga ku mikoranire ya Kayumba Nyamwasa n’igihugu cy’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare muri Congo/Kinshasa. Iyi raproro ivuga ko abarwanyi baganiriye bavuze ko Kayumba agera mu gace ka Bijabo ho muri Fizi by’umwihariko gushaka abarwanyi binjizwa muri uyu […]
RDC: Mu rugo rw’umukozi wa CENI hatahuwe imashini n’impapuro byifashishijwe mu matora
Imashini zirindwi n’impapuro nyinshi zitatangajwe umubare zatoreweho, byatahuwe ku wa 2 Mutarama 2019, mu rugo rw’umwe mu bakozi ba Komisiyo Yigenga Ishinzwe Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(CENI). Izi mashini zafatiwe mu rugo rw’uyu mukozi, ahitwa Mambasa, mu Ntara ya Ituri. Perezida wa Sosiyeti Sivile muri aka gace akaba avuga ko ibi bikoresho byatahuwe […]
Ingabire Victoire yikomye Twagiramungu umushinja guceceka muri Politiki
Umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ko adacecetse muri politiki y’igihugu cy’u Rwanda nk’uko biherutse gutangazwa n’uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Faustin Twagiramungu. Mu mezi make ashize, Faustin Twagiramungu mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda yavuze ko Ingabire Victoire yaba yaracecetse nyuma yo kwihanangirizwa kubera amatwara yari afite agisohoka muri gereza. Mu kiganiro na […]
Gatsibo: Abagabo babiri bifashishije umupfumu biba umuturage asaga miliyoni enye
Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro yafashe Nishyirimbere Boniface w’imyaka 42 na Kanyenzira Adolphe ufite imyaka 40, bashinjwa kwiba asaga miliyoni Enye bifashishije umupfumu. Aba bombi bakurikiranweho gushuka umuturage witwa Niyonsaba Zahara w’imyaka 48, bakamwambura amafaranga 4,200,000 bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye musaza we amafaranga ibihumbi 600. Umuvugizi wa Polisi […]
Urukundo Abanyarwanda bafitiye Mwiseneza Josiane ruraca amarenga ko ashobora kuba Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane, ni umwe mu bakobwa 37 bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, uyu mukobwa akaba akomeje kugaragarizwa urukundo, ku buryo binaca amarenga ko ashobora gutungurana akegukana ikamba. Byatangiye bamwe babigira urwenya, bamwe bavuga ko ari umukobwa w’umunyacyaro, ngo yaje n’amaguru, ngo yasitaye, kwita ku isura n’uburanga bamwe bafataga […]