Dutera akabariro inshuro eshatu cyangwa  enye mu ijoro- Nick Minaj

Umuhanzikazi Nick Minaj avuga ko umukunzi we mushya, Kenneth Petty bakora imibonano mpuzabitsina inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye mu ijoro rimwe. Ibi Nick Minaj yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bamukurikiranA (follower) kuri twitter avuze ko Nick Minaj yaba asigaye akora imibonano mpuzabitsina inshuro eshehatu mu ijoro nyuma yo kubona umukunzi mushya. Abinyujije ku rukuta rwe […]

Amb. Nduhungirehe yemeza ko Radiyo  RTLM yagarutse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko hari indi  yitwa Radiyo Itahuka  ifite imikorere nk’iya RTLM yari izwiho ko yatangazaga inkuru zibiba urwango n’amacakubiri. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yari yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo ikora kuri iyi Radiyo ikorera i Washington. Yifashishije  urukuta rwe […]

Nyagatare: Min. Prof.Shyaka arabasaba kutaba Imparirwakurusha mu kivugo gusa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arasaba abaturage bo mu karere ka Nyagatare kutaba Imparirwakurusha mu kivugo gusa ahubwo bikanagaragara mu iterambere, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza n’ahandi. Ibi Min.Prof Shyaka yabibabwiye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, ubwo yagendereraga aka karere akagirana ikiganiro n’Abayobozi, abavuga rikumvikana, abikorera, abakorera hanze y’aka karere […]

Imitungo ibiri itimukanwa ya nyakwigendera Jacques Bihozagara igiye gutezwa cyamunara

Kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama 2019 hateganyijwe cyamunara y’imitungo itimukanwa 2 ya nyakwigendera Jacques Bihozagara n’umufasha we, Muremanyundo Jeanne iherereye mu Karere ka Bugesera n’Akarere ka Gasabo. Ni mu rwego rwo kwishyura uwitwa Lambert Richard watsinze uyu muryango mu rubanza bari bafitanye. Itangazo rya cyamunara ryashyizwe ahagaragara n’umuhesha w’inkiko wabigize umwuga, Me Pfakwandika […]

Dore ibimenyetso bitandatu bizakwereka umugabo uzi gukora neza imibonano mpuzabitsina

Gukora neza Imibonano mpuzabitsina si imbaraga nyinshi ahubwo ni ubwitonzi bujyanye n’ubuhanga ubikorana, bityo benshi bakunze kwibeshya barebye uko umuntu ateye bakumva ko abashije cyangwa se ntacyo ashoboye mu buriri. Kuryoshya imibonano si ukuba ufite igitsina kirekire, kibyibushye, kigufi cyangwa se kinanutse, dore ibintu bitanu bizakwereka ko uwo mugabo azi gukora neza iki gikorwa. 1.Akanya […]

Somalia yanze kongera kwakira intumwa ya Loni iherutse kwirukana

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Gatanu ushize yemeye gushyiraho intumwa nshya ya Loni muri Somalia nyuma y’aho perezida w’iki gihugu yangiye kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana uwari usanzweyo azira kugaragaza impungenge ku burenganzira bwa muntu. Biravugwa ko kuwa Gatanu ari bwo Guterres yavuganye kuri telephone na Perezida Mohamed Abduallahi Mohamed wa […]

Abana babiri bavutse bafatanye imitwe bagiye gutandukanywa

Rabeya na Rukaiya, ni abana b’impanga b’imyaka ibiri y’amavuko, bavutse bafite imitwe ifatanye, ubu bakaba bitegura kubagwa imitwe yabo igatandukanywa. Aba bana bagaragara mu mafoto bafashwe ikiganza na se, Mohammed Rafiqul ngo bagana mu bitaro ’ Medical College Hospital’ biherereye i Dhaka, mu Mujyi wa Bangladesh. Nk’uko Ikinyamakuru DM kibitangaza, ngo aba bana b’abakobwa bavukiye […]

Rusizi: Urubyiruko rwasoje itorero rwasabwe guhangana n'ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rumaze iminsi rutozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ruvuga ko rugiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umuryango  ruharanira ko aho rutuye harushaho kurangwa umutuzo n’umutekano. Aganira n’iri torero ry’inkomezabigwi,icyiciro cya karindwi  ryatorezwaga kuri site y’ishuri ryisumbuye rya Bugarama mu murenge wa Muganza hahuriye ab’imirenge ya Muganza,Butare na Nyakabuye, […]

AY warongoye Umunyarwandakazi  yahishuye uko yararaga muri kontineri

Umuraperi Ambwene Yesaya uzwi nka AY uherutse kurongora Umunyarwandakazi, Umunyana  Remmy yahishuye uko yararaga muri kontineri ubwo yari atangiye gushakisha ubuzima mu Mujyi wa Dar Es- Salaam muri Tanzania. Uyu mugabo kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafite amafaranga atubutse ugendeye ku bikorwa byinshi amaze gushoramo imari. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yavuze  ku […]

Nyanza: Bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi n’amazi bibangamira iterambere ryabo

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nyangezi, mu kagari ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa no kuba batagira umuriro w’amashanyarazi n’amazi. Bavuga ko ukeneye umuriro wa telefoni akora urugendo rwo hagati y’isaha n’iminota 40 ajya kuyicaginga mu isanteri ya Butansinda akaza no gusubirayo kuyizana naho ukeneye amazi […]

Umuyobozi w’ikigo cyo muri Amerika avuga ko umujyi wa Layton na Kigali hari byinshi ihuriyeho

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ‘Layton Christian Academy’ kibarizwa muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana  Greg Miller, avuga ko iki kigo abereye umuyobozi kiganjemo abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi, ubu bwinshi bwabo ngo bukaba bwaratumye asura akanakunda u Rwanda. Greg Miller avuga ko Abanyarwanda batangiye kwinjira cyane muri iki kigo kuva mu mwaka wa […]

Abanyamakuru bamwe batangiriye umwaka mu bushomeri kubera amikoro akomeje kubura

Ikigo cy’itangazamakuru, Nation Media Group, gifite ibinyamakuru nka Rwanda Today na The East African cyasezereye abakozi bacyo mu Rwanda kivuga ko ari impinduka zigamije gukemura imbogamizi gihura nacyo muri business mu Rwanda. Ubutumwa bwohererejwe abakozi b’ishami rya NMG mu Rwanda, Nation Holdings Rwanda Ltd riragira riti: Ndifuza kubamenyesha ko NHRL iri mu gikorwa cyo kongera […]

Amerika yiteguye kohereza abasirikare kabuhariwe muri Congo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko iki gihugu cyohereje abasirikare kabuhariwe bacyo muri Gabon, ariko ko bakwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isaha ku isaha mu gihe cyose umutekano waba utifashe neza. Perezida Trump avuga ko aba basirikare be bakwinjira muri Congo gutanga ubutabazi mu gihe cyose haba havutse […]

Rubavu: Umuturage yafatanwe ibiro 20 by’urumogi abyinjiza mu gihugu

Uwimana Jean Nepomscene  ufite imyaka 43 niwe wafatiwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu arimo kwinjiza mu gihugu ibiro 20 by’urumogi. Polisi ikorera muri aka karere yamufashe kuri uyu wa 04 Mutarama 2019 aruhetse kuri moto ifite ibirango RD 263 B. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent […]