Umuryango wa Diamond uramushimagiza nyuma yo gusomana na Tanasha ku karubanda

Abantu bo mu muryango wa Diamond  Platnumz barimo mushiki we, Esma Platnumz  bagaragaje ko bashimiye isomana ry’uyu mugabo na Tanasha bateganya kubana ryebereye ku karubanda. Diamond na Tanasha bagaragaye basomana buri kanya ubwo bari muri hoteli  yitwa Hyatt Regency yo muri Tanzania. Ni ibirori bari batumiwemo n’Ushinzwe Itumanaho mu Ikipe ya Simba, Haji Manara. Mushiki […]

Uganda yatangaje ko hari ibiganiro ku ihohoterwa rikorwa n’u Rwanda ryibasira abacuruzi bayo  Katuna

Leta ya Uganda itangaza ko binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi, hari ibiganiro kugira  ngo haganirwe ingingo yo kuba buyobozi bw’u Rwanda buhohotera abacuruzi b’Abanyayuganda bakorera ku mupaka wa Katuna. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari,  David Bahati wahishuye ko hari ibiganiro ku mutekano muke ugaragara Katuna mu Karere ka Kabale. Uyu […]

Perezida Museveni aranenga uburyo abantu ‘bapfa nk’isazi’ muri Congo kandi Loni ihari

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni aranenga imikorere y’Umuryango w’Abibumbye uburyo ufite abawuhagarariye barimo n’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva mu 1960, ariko n’ubu abantu bakaba bakicwa umusubirizo. Perezida Museveni yavuze aya magambo ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, mu nama ngarukamwaka y’abakora mu rwego rw’ubucamanza rw’iki gihugu cya Uganda. Avuga ko […]

Nshaka kuba urubuga rutuma tugira ibyo tubaza Leta- Diane Rwigara

Umunyapolitiki Diane Rwigara atangaza ko azakomeza ibikorwa bye bya politiki nta nkomyi kuko ashaka kuba urubuga rutuma rubanda babaza  Leta ibibakorerwa. Mu iburanisha ryo kuwa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yagize umwere Diane Rwigara ku byaha yaregwaga  kuko ngo ibyo ubushinjacyaha bwamuregaga nta shingiro byari bifite. Urukiko rwemeje […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385 ba Ofisiye, Su-Ofisiye ndetse n’abapolisi bato. Iri zamurwa mu ntera ry’abapolisi riri mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato 618 na ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 […]

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama Tabe mu butumwa yagejeje ku ngabo z’iki gihugu, yazimenyesheje ko hari umugambi uhuriweho n’inyeshyamba za FDLR na Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo. Ibi Minisitiri Atama yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2019, ndetse binashimangirwa n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye […]

Hagiye gushyirwaho inoti y’ 1,000  n’iya 500 nshya

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye  gushyiraho inoti nshya y’amafaranga 1,000 n’iya 500 zizaba zifite agaciro mu Rwanda. Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya gatanu yemeza amateka y’abayobozi batandukanye. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  Bwiza.com yabonye riragira riti “ Iteka rya […]

Leta y’u Rwanda yongereye umushahara w’abarimu

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye kongera umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya nayo ku kigero cy’icumi ku ijana guhera muri Werurwe 2019. Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya  gatatu. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  Bwiza.com yabonye riragira riti […]