Ibitekerezo ku itorero ry'igihugu – kugarura no kurengera umuco w'abanyarwanda

Mu nyandiko yanjye iheruka navuze nshima ubuyobozi bwongereye umurego mu kugarurira agaciro amuco w’u Rwanda kuko ariwo shingiro n’imibereho ya buri mbaga yose aho iva ikagera. Nyuma ya Kamere (nature) hakurikiraho umuco (culture) hagataho gutunganya aho aba (architecture) (Prof Khaled Haj) Uyu munsi nifuje ko turebera hamwe umuco ubwawo icyo aricyo, icyo umaze, akamaro kawo […]

Uburyo Umunyarwandakazi  Tabula na bagenzi be birukanwe babangamiraga umutekano wa Uganda

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo yatangaje uburyo Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, Umufaransa,Olivier Prentout n’Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini, Umubiligi, Wim Vanhelleputte babangamiraga umutekano w’iki gihugu,bigatuma birukanwa. Amagambo ya Ofonwo Opondo asobanura iby’iki kibazo aje nyuma y’aho abantu benshi bagiye banenga Uganda kuba yarirukanye aba Banyamahanga ibashinja kubangamira umutekano w’iki gihugu ariko ntisobanure  uko babikoraga. Opondo […]

RURA yahaye gasopo amateleviziyo n’amaradiyo acyamamaza ibikorwa by’ubuvuzi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyongeye gushimangira amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima gisaba amaradiyo n’amateleviziyo guhagarika kwamamaza no gutambutsa ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi bitaba ibyo bagatangira gufatirwa ibihano. RURA ivuga ko ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri NÂş20/0004 yo kuwa 09/01/2019 abuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, n’ibiganiro bitemewe. […]

RALC yahaye REB impano y’ibitabo 1000 by’ indagagaciro z’umuco nyarwanda

Mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda nk’umurage w’igihugu, Inteko y’umuco n’ururimi (RALC) yashyikirije ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB impano y’ibitabo 1000 by’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Gashyantare, ku kicaro cya REB. Iyi mpano igenewe amashuri, igaragaza ubufatanye hagati ya REB na RALC ku ntego yo gutoza abanyarwanda indangagaciro z’umuco cyane […]

RDC: Leta yaciye inyama z’ingurube zituruka mu bihugu bimwe by'iburayi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi bwo mu mahanga, Jean Lucien Busa yahagaritse ubucuruzi bw’inyama zituruka mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU) nk’Ubuholandi kuko ngo “zanduye”. Ku munsi w’ejo, ku wa 19 Gashyantare, uyu munyamabanga wa leta yatangaje impamvu ahagaritse izi nyama. “Nkurikije ibaruwa EU yasohoye ku wa 22 Mutarama, itanga impuruza kuri bimwe mu […]

Perezida Museveni yasabwe kuzakomeza kuyobora igihugu mu 2021 na nyuma yaho

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, ryasabye Perezida Yoweri Museveni kuzakomeza kuyobora igihugu muri 2021 na nyuma y’aho. Itangazo ry’iri shyaka rikaba rije rikurikira ivugururwa ry’itegeko nshinga ryakozwe mu 2017 hagakurwamo ingingo ivuga ku myaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje, yari 75, kugirango uyu muperezida azabashe guhatanira izindi manda. Mu myanzuro yafashwe na NRM […]

Umuryango wa Tanasha ukomeje gushyira igitutu kuri Diamond Platnumz

Abantu bo mu muryango wa Tanasha Donna bakomeje gushyira igitutu kuri Diamond Platnumz bamusaba kurongora umukobwa wabo mu buryo bwemewe hirindwa ko yaterwa inda batarabana. Kuri ubu Diamond asa n’uciye agahigo kuba amaranye na Tanasha igihe kirenga amezi ane akaba ataramutera inda. Abo mu muryango wa Tanasha bavuga ko umukobwa wabo atakomeza kubana na Diamond […]

Nyamagabe: Umwarimu mu ishuri ribanza yakatiwe imyaka 3 y’igifungo azira ubujura

Mu cyumweru gishize, Ubushinjacyaha Urwego rw’ Ibanze rwa Gasaka  bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyemo umwarimu witwa Maniraho Maurice wigisha mu mashuri abanza ya Gashwati aherereye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe. Uregwa akaba yahanishijwe igihano cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubujura. Ni ubujura bwabaye mu ijoro ryo […]

Ntidukurikiza amabwiriza, dukurikiza amahitamo- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atangaza ko u Rwanda ku bijyanye n’imikorere  rudakurikiza amabwiriza ahubwo ko rugendera ku mahitamo. Ibi yabitangarije mu kiganiro yatanze kuwa 18 Gashyantare 2019 ahitwa Charlotte muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu kiganiro yagiranye n’abashoramari batandukanye bo muri iki gihugu. Perezida Kagame yagize ati “  Ntidukurikiza amabwiriza, dukurikiza amahitamo. […]

Uganda: Umwe mu bapolisi bashinjwa gucyura ku ngufu impunzi yarekuwe arongera atabwa muri yombi

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Gashyantare rwarekuye by’agateganyo Herbert Muhangi wahoze ari umuyobozi w’umutwe kabuhariwe wa polisi witwa Flying Squad, ku ngurane ya miliyoni 10 z’amashilingi, ariko nyuma yo kurekurwa yongera gutabwa muri yombi n’igisirikare ari kwerekeza iwe. Uyu akaba ari umwe mu bakurikiranweho gucyura […]

Dr Himbara arasaba Perezida Museveni gukora iperereza ku mpfu z’Abanyarwanda basaga 50

Umunyarwanda akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr David Himbara yandikiye Perezida wa Uganda, Yoweri  Kaguta Museveni amusaba gushyiraho Komisiyo y’iperereza ku ishimutwa,inyuruzwa n’iyicwa ry’Abanyarwanda basaga 50 kuva mu 2008 kugeza 2015. Mu ibaruwa ifunguye Bwiza.com yateyeho akajisho, Dr Himbara yagaragje urutonde rw’amazina 50 y’Abanyarwanda avuga ko bashimuswe, banyurujwe,bishwe ndetse n’igihe byabereye. Aragira ati “ Ndabasaba Nyakubahwa […]

Ubushinjacyaha ntibukozwa ibyo gukurikirana umunyamakuru Phocas Ndayizeye adafunzwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Kigali mu Rwanda rwaburanishije ubujurire bw’urubanza umunyamakuru Phocas Ndayizeye asaba gufungurwa by’agateganyo igihe urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi. Ubushinjacyaha bumuregana n’itsinda ry’abantu 11 ku byaha by’iterabwoba birimo gucura umugambi wo guturitsa ibisasu hirya no hino mu gihugu. Benshi mu baregwa bahakana ibyaha. Abunganira mu mategeko umunyamakuru Phocas Ndayizeye babwiye […]

RDC: Abapolisi 350 mu myigaragambyo isaba ibirarane by’imishahara yabo

Abapolisi 350 bari mu kazi boherejwemo guhera mu Ukuboza ko gutuma amatora aba mu ituze muri Uvitra ho muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere ushize batangiye imyigaragambyo basaba guhabwa ibirarane by’umushahara wabo w’amezi atatu bamaze batabona. Kuva kuwa Mbere ninjoro kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 19 Gashyantare, abo bapolisi […]

Kigali: Ikigo cya 'APABENA' cyafashaga abana batishoboye cyasenye inyubako zacyo zari mu gishanga

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gusenya inyubako ziri ahantu hafatwa nk’ibishanga biwukikije nyuma y’igihe ntarengwa cyatanzwe kikarangira ibikorwa byinshi bigihaze. Uretse ibikorwa by’ubucuruzi by’abantu ku giti cyabo, hari n’ibindi by’inyungu rusange nabyo bigomba gukurwaho hubahirijwe iri tegeko. Ahitwa ku Kinamba mu murenge wa Muhima, ku kigo gisanzwe gifasha abana batishoboye APABENA, abasore b’inkorokoro bitwaje amapiki […]

Gicumbi: Mugambira yafashwe apakiye mu modoka amaduzeni 320 y'inzoga ya Zebra

Polisi mu karere ka  Gicumbi, ku bufatanye  n’abaturage yafashe umugabo witwa Mugambira  Cedrick  w’imyaka 30 y’amavuko  apakiye mu modoka Toyota Corolla RAA 934 N imifuka 8 irimo amaduzene 320 y’inzoga zo mu bwoko bwa Zebra waragi zitemewe mu Rwanda. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Mugambira […]